Month: <span>April 2015</span>

Ubuhamya bwa Rucamumihigo warokowe n’umukobwa w’imyaka 19

*I Remera y’Abaforongo iwabo benshi cyane barashize *Yarokowe n’umukobwa witwa Veneranda wamuhishe *Veneranda ubu yihaye Imana ariko yamuraze urukundo *Rucamumihigo yasigaye wenyine ariko ari kwiyubaka Rucamumihigo Joseph yavukiye mu cyahoze ari Segiteri Rusagara, Komini Mbogo, Perefegitura ya Kigali Ngari, ubu ni muri Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru mu gace kitwa Remera y’Abaforongo. Jenoside iba yari hafi […]Irambuye

Bugesera: Abaturage barataka inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora barataka uburwayi buterwa no gukoresha amazi mabi, ngo kubona ayohorezwa n’ikigo gishizwe amazi n’isukura (WASAC) bifatwa nk’ibintu bidasanzwe. Amazi banywa n’ayo batekesha yose ngo aturuka mu binamba no mu biyaga. Abaturage basobanuriye Umuseke ko kubona amazi mu murenge wabo ari ibintu bigoranye cyane, ngo n’iyo […]Irambuye

Italia: Uwitwaje imbunda yarashe abantu mu rukiko i Milan

09 Mata 2015 – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu rukiko rw’i Milan mu Butaliyani umuntu witwaje intwaro yarashe ku bari mu cyumba cy’iburanisha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru La Republica. Abantu bane nibo bahasize ubuzima. Uwitwa Claudio Giardiello, w’imyaka 57, wari wambaye isuti na karuvati niwe ukekwaho kurasa ku bantu benshi bari mu rukiko, […]Irambuye

Icyo umusaza w’imyaka 80 asaba Urubyiruko

Kayitani Namuhoranye yavutse mu 1935 ubu atuye mu mudugudu w’Inyange Akagari ka Kabahizi, Umurenge wa Kacyiru, kuri uyu wa 08 Mata 2015 yari mu bitabiriye ibiganiro byo Kwibuka mu mudugudu atuyemo. Aganira n’Umuseke yatanze impanuro z’abakuru ku rubyiruko rw’u Rwanda rw’iki gihe. Namuhoranye avuga ko umuzungu ageze mu Rwanda yasanze abarutuye bafite ubumwe budasanzwe, bahuriye […]Irambuye

Umwami Cyirima II Rujugira yasurwa i Huye nk’uko ba Pharaon

Mu Ngoro y’Umurage i Cairo mu Misiri, hasurwa ibimenyetso by’umurage byinshi birimo n’imigogo ya ba Pharaon. Mu Rwanda ntibisanzwe ko hasurwa umugogo w’Umwami mu Ngoro y’umurage ariko byakorwa. Byahera ku wa Cyirima II Rujugira mu Ngoro y’umurage ya Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni icyifuzo mu byakongera ibisurwa mu ngoro z’umurage mu Rwanda. Mu Ngoro y’Umurage […]Irambuye

Kenya: Biyamye BBC kubera uko yitwaye ku gitero cya Garissa

Nyuma y’uko Al Shabab ikoze ibara ikica abantu 148 nk’uko inzego za Leta ya Kenya zibyemeza, ibinyamakuru byinshi byo ku Isi byavuze kuri iyi nkuru. Nubwo ari uko bimeze, ariko Ishami rya Radio y’Abongereza BBC rishinzwe Africa, ubuyobozi bwa Kenya bwaryiyamye buryihanangiriza kutongera gushinyagurira abahuye n’ibyago kubera inyandiko ryashyize ku ipajeya  facebook yaryo y’uko ngo […]Irambuye

Sobanukirwa icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe mu bikorwa byo kwibuka miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe. Iminsi 100 yo kwibuka isobanura iminsi 100 y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri tariki ya 7 Mata. Ni igihe cyo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no […]Irambuye

Me Evode Uwizeyimana yaganirije Abagororwa ku ihakana no gupfobya rya

08 Mata 2015 – Kuri uyu wa gatatu Me Evode Uwizeyimana  umukozi muri commission ishinzwe ivugurura ry’amategeko muri Ministeri y’ubutabera muri gereza nkuru ya Nyarugenge yatanze ikiganiro ku “ipfobya n’ihakana rya Genocide yakorewe abatutsi n’ingamba zo kubirwanya” yabwiye abagororwa ko mu cyegeranyo ‘Rwanda, the Untold story’ umunyamakuru wa BBC Jane Cobin yatondekanyije ibitekerezo by’abahakana bakanapfobya […]Irambuye

Muri Israel Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside

08 Mata 2015 – Mu majyepfo ya Israel ahitwa Ashkelon kuri uyu wa kabiri habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda bimenyereza iby’ubuhinzi witabirwa n’abandi banyarwanda bari muri iki gihugu, n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda nabo baje kwiga muri iki gihugu ndetse n’inshuti zabo z’abanyaIsrael zaje kwifatanya nabo […]Irambuye

en_USEnglish