Month: <span>April 2015</span>

Neza cyangwa nabi, Abanyarwanda biteguye guharanira amahoro – P.Kagame

07 Mata 2015 – Ijambo rya Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ku bibazo u Rwanda rw’ubu ruhura na byo rutiteye bikurikira Jenoside, ariko avuga ko Abanyarwanda biteguye ku buryo bwose guharanira amahoro ngo igihugu cyabo kidasubira mu mateka mabi. Perezida Kagame […]Irambuye

Gicumbi: Amadini na Leta bemeranyijwe gufasha abarokotse batishoboye

06 Mata 2015 – Abayobozi b’amadini mu karere ka Gicumbi hamwe n’abayobozi b’inzego za Leta bahuriye mu nama kuri uyu wa mbere aho bemeranyijwe gufatanya kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kwita ku bacitse ku icumu cyane cyane muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21. Abahagarariye amadini 21 muri aka karere n’abayobozi b’inzego […]Irambuye

Umunyarwandakazi yavanywe Uganda nyuma y’amezi 2 akoreshwa ubusambanyi

Police y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye na Police ya Uganda yabashije kugarura umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19 wari umaze amezi abiri yaracurujwe muri Uganda aho yakoreshwaga imirimo y’ubusambanyi ku bagabo batandukanye.  Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Kayonza umurenge wa Ndego akagari ka Kiyovu, avuga ko yajyanywe muri Uganda n’umugore w’inshuti y’iwabo witwa Ikibasumba amushukishije […]Irambuye

Abasenyewe n’amazi yavuye ku kirunga bahawe inkunga na Croix Rouge

06 Mata 2015 – Inkunga y’agaciro ka miliyoni eshatu igizwe n’ibikoresho nk’ amasafuriya,ibiringiti n’ibindi byifashishwa niyo Croix Rouge yahawe abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu baherutse gusenyerwa n’amazi y’imvura nyinshi yavuye ku kirunga cya Kalisimbi. Aba baturage ariko bavuga bagifite ikibazo cy’amazu yabo yangiritse cyane bakaba badafite amikoro yo kuzisana. Usibye […]Irambuye

AMAFOTO y’umukino wa APR FC na Al Ahly mu Misiri

Nta gitunguranye, muri week end APR FC yatsindiwe mu Misiri 2 – 0 nyuma yo gutsindirwa mu Rwanda mu mukino ubanza nabwo 2 – 0. Umunyamakuru Reda Ghanem wo mu Misiri yabwiye Umuseke ko uyu mukino Al Ahly nabwo yagaragaje ko irusha byinshi APR FC cyane mu marushanwa nk’aya y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. […]Irambuye

AERG-GAERG yifuje ko ingingo 101 mu itegeko nshinga yahindurwa

Ku wa Gatandatu tariki 04 Mata 2015 ubwo abagize imiryango ya AERG na  GAERG bari mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rwiganjemo abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi, bavuze ko 101 y’Itegeko Nshinga, itemerera Perezida w’u Rwanda kurenza manda ebyiri, yahindurwa nk’uko n’izindi ngingo zigize amategeko zihindurwa. Uhagarariye GAERG […]Irambuye

Polisi yafashe imodoka y’i Burundi yari yaribwe mu Buyapani

06 Mata 2015 – Polisi y’u Rwanda yagaragaje kuri uyu wa mbere imodoka ifite plaque C4274A y’i Burundi, imodoka bivugwa ko yari yaribwe mu Buyapani. Police ivuga ko iyi modoka yafashwe tariki 02 Mata 2015 ku mupaka wa Kanyaru igerageza kwinjira i Burundi ivuye muri Uganda igaca mu Rwanda. Iyi modoka yo mu bwoko bwa […]Irambuye

AMAFOTO yo mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri ILPD

Nyanza 4/4/2015- Kuri uyu munsi nibwo abanyeshuri 272 barangije kwiga uburyo bwo gushyira mu bikorwa amategeko, bahabwa impamyabumenyi (diploma in legal practice).Abya barangije basabwe kurwana ruswa n’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori no guharanira guteza imbere ubutabera muri rusange. Ayo ni amwe mu mafoto y’uyu muhango: Amafoto/HATANGIMANA HATANGIMANA Ange Eric UM– USEKE.RW  Irambuye

Uwinkindi yabwiye urw’Ikirenga ko ibyamukorewe byateguwe

 “ Byakozwe huti huti  hategurwa abatangabumya bazanshinja,”; “ Hategurwa kwirukana abavoka banjye bazi dosiye yose”; “ Hategurwa gushyiraho Abavoka ntazi ”; “ Hahita hakurikiraho icyokere cyo kunshinja, …mbuzwa kwiregura”. Ni ibyatangajwe na Uwinkindi Jean mu rubanza rw’ubujurire yatangiye kuburana n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa 06 Mata 2015 aho yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko ibyakozwe byose birimo guhagarika […]Irambuye

en_USEnglish