Digiqole ad

Mugesera yasabye ko urubanza rwe ruba ruhagaze mu minsi 100 yo kwibuka

 Mugesera yasabye ko urubanza rwe ruba ruhagaze mu minsi 100 yo kwibuka

Leon Mugesera akurikiranywe ku ijambo yavuze mu 1992

“ Igihe cy’Icyunamo ni igihe cy’ishavu,… ni igihe cy’agahinda,.. ni igihe cy’akababaro gakomeye”;

“ Uru si urubanza rubonetse rwose, ni urwa Genocide, kandi icyunamo turimo muri iki gihe cyabayeho kubera Genocide”;

“ Abacamanza nabo ni abantu nk’abandi, mu bagize ibyago nabo barimo, birashoboka ko mu gihe nk’iki babogama”.

Ibi ni bimwe mu bisobanuro byatanzwe na Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Mata 2015 yasabaga inteko y’Urukiko Rukuru imuburanisha n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda gusubika urubanza mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, gusa iki cyifuzo abacamanza bagiteye utwatsi.

Leon Mugesera akurikiranywe ku ijambo yavuze mu 1992
Leon Mugesera akurikiranywe ku ijambo yavuze mu 1992

Mugesera yatangiye abwira Urukiko ko mbere y’uko iburanisha ritangira afite ibyifuzo bibiri birimo gusubika urubanza mu gihe cy’iminsi 100 y’icyunamo u Rwanda rwinjiyemo kuva ejo, ndetse n’icyifuzo cyo guhabwa amajwi (enregistrement de debats) yose y’ibyavuzwe n’abatangabuhamya bose.

Mu mwanya wo gusobanura ibi byifuzo, Mugesera yahereye ku cyifuzo cyo gusubika urubanza mu gihe cy’iminsi 100, atangira atanga ibisobanuro by’icyunamo n’ibikorwa bikorwa muri iki gihe; agira ati “ icyunamo ni ikiriyo cy’iminsi 100, hagacanwa urumuri rumara iyi minsi 100, ndasaba ko uru rubanza rusubikwa muri iki gihe kugeza tariki ya 03 Kamena”.

Mugesera kandi akavuga ko muri iki gihe urubanza rwe rugomba kuba ruhagaze kuko abacamanza bamuburanisha nabo ari abantu kandi nabo hashobora kuba harimo ababuze ababo bakaba nabo bari kubibuka muri iki gihe.

Urukiko rwahise rubwira uregwa ko ibi byanavuzwe mu myaka ibiri ishize aburana ubwo igihe nk’iki cy’icyunamo cyageraga.

Mugesera yahise avuga ko hari ikintu gishya kandi gikomeye gikwiye gushingirwaho uru rubanza rwe rugasubikwa.

Yavuze ko iki kintu gishya gishingiye ku muco, agira ati “ iyo umwami yabaga yatanze yasibirwaga (gukorerwa igisibo) amezi atatu, bikaba binahuza n’icyunamo twinjiyemo kuva ejo”.

Urukiko rwahise rumubaza ihuriro ibi byaba bifitanye n’icyunamo u Rwanda rwinjiyemo, Dr Mugesera asubiza ko ibi byakorwaga iyo umwami yatangaga ari imigenzo kandi ikaba irengerwa n’Itegekonshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 51.

Mugesera kandi akongeraho ko hari amategeko arengera akanagenga isigasirwa ry’umuco w’igihugu n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwibukije uregwa ko uru ari urubanza rudakwiye guhuzwa n’iyo migenzo ya kera maze asubiza avuga ko n’ubwo ari urubanza ariko rufitanye isano n’iki gihe cy’icyunamo.

Ati “uru si urubanza rubonetse rwose, ni urwa jenoside, kandi icyunamo cyabayeho kubera jenoside”.

Mugesera yavuze ko igihe cy’icyunamo ari igihe gikomeye kidakwiye gukorerwamo ibikorwa ibyo ari byose, ati “ igihe cy’icyunamo ni igihe cy’ishavu,..ni igihe cy’agahinda,..ni igihe cy’akababaro gakomeye.

Ni gute naza kuburanira imbere y’Abacamanza baraye mu cyunamo, yewe harimo n’ababuze ababo muri jenoside ”.

Mugesera kandi yavuze ko aramutse aburanye muri iki gihe bishobora kuba byabangamira abarokotse Jenosise, ati “ Hari amagamo ashobora kuba yancika akaba yakomeretsa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ijambo riza igihe rishakiye uretse ko nta n’urivuga abishaka”.

Leon Mugesera akurikiranywe ku byaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavuze mu 1992 ku Kabaya rikangurira ubwicanyi ku batutsi.

Kuri iki cyo gucikwa, Ubushinjacyaha n’ubwo nabwo yabugarutseho ko bujya bucikwa, bwavuze ko uretse no mu gihe cy’icyunamo n’ikindi gihe bitemewe ko uregwa (Mugesera) yavuga amagambo akomeretsanya.

Uregwa akomeza kugaragariza Urukiko ishingiro ry’icyifuzo cye, yavuze ko imanza zicibwa mu izina ry’abaturage kandi aba baturage akaba aribo bari mu cyunamo bityo agasaba Urukiko kurengera inyungu z’abaturage.

Urukiko rwahise rwanzura ko urubanza rukomeza kuko impamvu yatanze zidafite ishingiro ndetse ko kuburana mu cyunamo bitakuraho ubwisanzure bwe mu kwiregura, icyemezo uregwa atishimiye ahita anakijurira.

Mu iburana, uregwa yahise atangira kunenga ubuhamya bw’abatangabuhamya babiri nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda ya none, Mugesera avuga ko abatangabuhamya Havugimana Samuel Songa na Kabuhembe Amiel atari abatangabuhamya ahubwo ari ababeshyi.

Yavuze ko ibyo bavuze ko ari ingaruka zatewe n’ijambo yavugiye ku Kabaya zose ari ibinyoma kuko hari ibyo bavuga byabaye mbere y’uko rivugwa ndetse ngo bidafitanye isano naryo.

Akavuga kandi ko ibyavuzwe n’uwitwa Havugimana Samuel bikwiye guteshwa agaciro kuko ngo ari amabwire, naho uwitwa Kabuhembe Amiel yaraje kumushinja nk’uwihorera we yahaye izina “Umuhozi”.

Iburanisha ryimuriwe tariki ya 15 Mata hanatangwa umwanzuro w’ikindi cyifuzo cyatanzwe n’Uregwa cyo guhabwa amajwi y’ibyavugiwe mu maburanisha yose yatambutse.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Uyu musaza ngo ni docteur noneho arashaka gutekerereza abantu bose mu mpamvu ziteganywa n’mategeko zishobora gutuma urubanza rusubikwa iyo irimo? Ubwo aba yibwira ko yarushije abantu bose ubwenge..

  • Ntabwo ababuze ababo babibuka mu cyunamo gusa. Agahinda baragahorana barakagendana iminsi yose rero mugesera sinzi ibyo arimo.

  • Ateye umujinya gusa, ubwose afitiye abacitse ku icumu impuhwe, yewewe idegembye sha ufashwe nkamata yabashyitsi

  • mugesera azakomeza agore abacamanza kugeza kuwanyuma, ubwo se ibyo avuga ngo iminsi ijana ibanze irangire bihuriyeho niburana rye? ntakadukore mu nkovu gusa. bamubwiye se ko mu cyunamo akazi mu Gihugu gahagarara kadakorwa? ayo ni amatakirangoyi gusa. lunette yarazimennye none yabonye izindi!

  • Mugesera ni dr wukuri,buriya Baba bamwigiraho,kuko aberekako amategeko ayabarusha,,,ntabwo wanyumvishako ijambo rimwe ryahagurukije intiti nanubu byararinaniwe? Mugesera ngusabye kuvanga abo bacamanza ukabereka ko wize amategekko!!!!

  • igicucu gusa .anteye iseseme

  • Ntawe ubura icyo amara!Uyu mugabo bazamukatira amaze kwigisha abacamanza bacu!Kandi nibarangara azapfa urubanza rutarangiye!Usibye ko tugendera ku marangamutima hano mu gihugu,ubundi Mugesera yagombye kurekurwa kuko nta muntu yigeze yica,ahubwo abishe abantu bagakurikiranwa.Iby’ijambo yavuze ntacyo bikomeye kurusha ayavuzwe nyuma yaho ndetse agashyirwa no mu bikorwa,byongeyeababivuze bakaba bidegembya ntawe ubakoraho.Muby’ukuri nuko dupfukiranwa ubu butegetsi buraturambiye nuko ntawe dutakira.Ibyabaye byarabaye ibyo twari dukeneye ni ubutegetsi buduhuza abahutu n’abatutsi twese twarababaye.Dukeneye ubwiyunge bw’ukuri naho ibyo gukomeza kubebeshya ntacyo bizatugezaho.Tweubwacu nituticara hamwe tuzahora ducagagurana.Nidutangire duhe responsability the new generation,nukuvuga abana bavutse nyuma ya genocide,tubakoreho ubushakashatsi bose tutavanguye bashobora kuduha umurongo twagenderaho.Nidukomeza kugendera kubyo Mugesera yavuze,cg Twagiramungu,Rutaremara,Kagame,Kanyarengwe,Kayumba……,tuzasanga aribyo tuzahoramo kugeza isi irangiye!!!!

    • yewe watangiye amagambo neza ariko haraho uzanye amaranga mutima nkuko ubivuga munyandiko yawe.uzasome bibiliya uzamenya agaciro k’ijambo ubwo Imana yaremaga ikoresheje ijambo n’iyo mpamvu hanavugwamo ko mbere yo gusohora ijambo ubanza ukarigaragura mukanywa inshuro 7.ntawuhakana ko mugesera ari umunyabwenge uretse ko ibyo bidakuraho icyaha yakoze kandi icyari cyiza nuko yari kuba umunyabwenge uvugwa na bibiliya ko kumenya Imana aribwo bwenge kandi utazi mwene wabo babana atazi Imana ibyo bikubere uruziga rukwereka ko mugesera atazi ubwenge.kandi nawe wifuze guhindura icyerekezo ugaragaza mu magambo yawe kuko kijya kuganisha aho twavuye.ndagusabira kumenya Ubwenge butangwa n’Imana

    • Butera reka nkubaze: Mugesera yari afite umwanya ki muri MRND? ijambo uvuga yaribwiye ba nde? à quelle occasion? muri aba wavuze ni nde wafashe ijambo ahamagarira abaturage gusubiza abatutsi muri Abisiniya banyujijwe iya Nyabarongo? Abatutsi bari batuye muri ibyo bice bishwe bate? ndamenyesha Butera ko n’abamurusha ubuterahamwe iri jambo ryabateye isoni bapfa gukina ikinamico ryo gushaka kumufunga!! Hari umugore uba muri Canada wita Gemma Gatabazi wanditse ngo ‘ RPF/Kagame bigamba(kwivuga ibigwi) ko ari bo bahagaritse Génocide, ariko ntavuge uwayihagaritse uwo ari we !!! (uhita wumva ko yahagaze atabishaka !!!) uyu nawe ni kimwe na Butera badefanda (défendre) l’indéfendable !! Bariya bandi wavuze niba ufite amajwi yabo cg wibuka amagambo ameze atyo bavuze uyashyire ahagaragara….Niba kandi warakandagiye mu ishuri umenye ko urwo rubyiruko ibyo rwakora byose rutigiye ku mateka yacu ntacyo rwakosora muri ayo mateka nyine!! n’est ce pas BUTERA? Naho Mugesera yitirira ubuhanga; na génocide yateguwe n’intiti’ ipfobywa n’intiti, hanyuma abameze nka Butera na Gemma bayishyira mu bikorwa!

  • ikigisaza nimwe mucyorora yabonyekobyanzebikunze atazava muburoko rero ahokugirango akatirwe afungwe nabi reka abananize ajye yumva akayaga igihe agihe agiye kuburana

  • Kc, si ukumunanirwa si n’ubuhanga yihariye, ahubwo si nkamwe mwicaga n’abana babasekera. N’impyisi nkamwe u Rwanda ruzisera igikoma!

  • @ Manu umbaye kure muvandimwe rwose uramubwiye. Erega bashinze ijosi bibeshye ko twibagiwe ashwi mama, ikindi wowe witwa Butera, ngo muhaze ubutegetsi buriho? wowe na nde? ubwo urahaze wowe, kuko ubabaye cyangwa ukenyeye aharanira gutera imbere ntiyavuga amanjwe nkawe. ahubwo se iyi leta iyo itahaba abo bahutu n’abatutsi bajyaga guhuza? bajyaga kongera gusangira? ahubwo PK arakarama ibihe byose kuko yadutoje kurenzaho yemera gusera igikoma impyisi zose kubw’amahoro no gutuza kw’abanyarwanda. Mene ibi nkamwe ntimwabyumva kuko nyine bishobora we n’abandi bake harimo n’abacitse ku icumu bemeye kumva inama ze kugira ngo duheshe ishema abacu bagiye. Mwitonde di, izo generations urata uzabanze wigishe abawe,hanyuma ubone kuzana ayo ma lecons de morale, MAY GOD BLESS RWANDA

    • @ Imana Ishimwe,
      Ufite uburakari kandi sinakurenganya ufite icyabuguteye, ariko nyemerera nkwibarize; iyo ukoresha imvugo ya “twe” na “mwe” uba ushaka kuvuga iki? niryari abanyarwanda tuzaba umwe ntabyo kuvuga ngo twe, mwe, cg bariya? ese waruzi ko mucyatumye Genoside ishoboka ari uko abanyarwanda bemeye kujya bavunga ngo “twe” na “bariya”?wavuze uti PK yatwigishije kurenzaho, none niryari tuzarekeraho kurenzaho tukiyunga by’ukuri?

  • Ariko ubundi Mugesera yakatiwe bikarangira, hanyuma akajuririra rimwe? Mugesera ahora mu bujurire, ntazi ko habaho no gutsindwa Mpaga, umuntu agatsindwa atanaburanye!!! Niba Canada yaramwohereje nkeka ko Mugesera atari Umwere, iyo aba umwere aba yaragumye akagaragurikira iyo muri Canada ariko buriya niyo Kamere ye! Ariko ubundi ajya kurogotwa ngo aravugira ku Kabaya, ninde wari wabimutumye? Narusome kuko yararwishigishiye, ni nako inshyanutsi zimera! Niba nanjye naba nshyanutse, ndabizi nta kitagira ingaruka ariko ni ngombwa gutanga igitekerezo!
    Yakatirwa rwose, ndetse n’abacamanza bagaca n’izindi kuko Mugesera siwe ukwiye kuburanishwa gusa! Ndabona aguma kuburana urwa Ndanze!!! Yaravuze, wenda ntiyakoze; nahanishwe rero amategeko agendanye n’ibyo yakoze kuko kuvuga ko yaravuze, arakavuga idahiye!

  • Uwapfuye yarihuse koko!

  • Ubucamanza nibukore inshingano zabwo nibareke iteshamutwe ryuregwa kuko siwe uzi amategeko wenyine kdi sinawe uza kubigisha amategeko.mugesera ararambiranye pe! se buriya amagambo yavugiraga kabaya yumvaga amaherezo atazayasubiramo,narusome niwe warushigishe

  • ahubwo ni bamuburanishirize mu muhezo atagira nabo akomeretsa asubiramo yamagamboye y’ubugoryi.
    sha uwakunyereka gusa. Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega. Nibarekeraho kumuha umwanya wo gushinyagura. Ibyo yakoze birahagije.

  • @JP: Wenda Imana ishimwe arakwisubiriziza ariko reka uburyarya: Ntuzi abicwaga abo muri 1994? Ntuzi abicaga abo aribo ? Abicwaga hafi yo kurimburwa burundu ni abatutsi. Ababicaga ni intagondwa z’abahutu ( kandi babikoze ku mugaragaro banabyishimiye cyane). Ubu se nkubwiye igishya utari uzi ? Cyangwa wakekaga ko nta watinyuka kuvuga ko ari abahutu bishe? Naho kwiyunga by’ukuri uvuga, umuntu si computer aho ukanda “delete” file igahanagurika. Bisaba igihe, kwihangana cyane n’ibindi. Binasaba gusaba imbabazi kw’abakoze amahano ariko reba ibyo uwiyise Butera yanditse. Ntiyatinya kongera gufata umuhoro. Aho gufata Imana ishimwe nk’aho ariwe kibazo, saba abantu bumva ko badashobora kubaho batishe abatutsi guhinduka.

    • @Manu: kubijyanye n’ibyo nabajije Imana Ishimwe nti bwari uburwarya ahubwo kwari ukugira ngo nawe yibaze. nk’uko wabivuze mubyo wambwiye ntagishya ntarinzimo ko ari abahutu bishe abatutsi. Icyo njye mvuga cyo kwitonderwa ni ugukoresha imvugo ya “twe”(abatutsi/abahutu) na “mwe”(abahutu/abatutsi) kandi twese turi abanyarwanda. Abakoze amahano bagomba kuyahanirwa. Ariko gushyira abahutu bose muri group imwe uti “mwebwe”, n’abatutsi bose muri group imwe uti “twebwe” ni ikibazo. niko Genocide yatangiye. baratangiye ngo twebwe abahutu, nabo abatutsi birakomeza bati ziriya nyenzi, kugeza ubwo bicaga abantu ntacyo bibabwiye. Nawe rero iyo uvuga uti bariya bahutu, ugakomeza uti “impyisi”, ni ibyo kwitonderwa. uravuze uti umuntu si computer ushobora gukanda “delete” file igahanagurika, ibyo ni ukuri ndabyemera bisaba igihe, ariko kugira ngo tubigereho tugomba kubishaka.

  • Manu;utazi umwenge ashina unwe,mwe mwicaga impija? Ubwo uvuze ibyo watekereje cg upfuye kuvugango nawe unge muruhando rwabavuga? Reka mwibarize?iyo hoherejwerezwaga bombe yaratoranyaga cg aho yagwaga mubisambu nabantu yasangaga babyihisemo? Ntampija zabagamo?ibyaba byiza nukugabanyaurugomo rwabanyarwanda rwatubayemo karande,tukabihagarika.harabazize umuhoro+++ nabazize akandoyi bose nabana burwanda.

  • Oya JP. Soma comment yanjye urasanga navuze ko intagondwa z’abahutu arizo zishe abantu. Sinavuze abahutu bose rero uretse ko ahubwo igihe abicanyi bicaga bari bafite ishema ry’uko bica nk’ abahutu( hano ndavuga en tant que cyangwa as abahutu). Ariko tuzi twese ko hari abahutu bitwaye neza ndetse bakanabizira ndetse bakwiye kubishimirwa cyane. Sinigeze rero mvuga ko abahutu bose ari abicanyi ariko benshi barabikoze ndetse n’abandi bishimira ibyakorwaga. Naho kuba nakoresheje ijambo impyisi mvuga abakoze ibidakorwa, ni ukubura iririrenze ahubwo kuko ni ukubeshyera impyisi: impyisi zica kubera ko ariko ziteye, ari nature yazo yo gushaka ibizitunga. Naho abishe bariya bantu babikoreye kubarimbura kandi babikorana ubugome bwari butaraboneka mu mateka y’abantu. Nsoje ngushimira uburyo uri kwitwara muri iki kiganiro turi kugirana.

    • @Manu: uku ubisobanuye ndabyumvise kandi tubyemeranyaho. Abahutu bose ntibishe cyangwa ngo bagambane. Intagorwa(z’abahutu) zakoze ayo mahano nizo nyamaswa. Niba aribyo wavugaga nanjye niko mbibona, birenze ubupyisi, kandi birenze ukwemera. Bagomba kubibazwa kandi bakabihanirwa. Naho abahutu batahemutse ni abere kandi ntibagomba kugira ipyunwe ry’ibyo batakoze. Nanjye ndagushimiye

  • @KC: Ibyo uvuze nibyo rwose: bombe ntiyatoranyaga abo ihitana koko. Ariko abishe abatutsi icyo bakoraga ahubwo ni UKUBATORANYA bakabicira ko ari abatutsi badasize n’uri munda ya nyina!! Yewe kuri za bariyeri bahitagamo no kwica ababaga bafite indangamuntu zerekana ko ari abahutu ariko basa n’uko bari bazi ko abatutsi basa; bakemera bakikora mu nda aho kugirango bafate “risque” yo kuba hari umututsi wabacika! Ngiryo itandukaniro na bombe irashwe kuko yo ntirobanura aho iguye nyine! Uru rwari urugero rwawe kandi!!

  • abize amatageko bazaturebere ingingo ivuga ku muntu utinza urubanza , ibi bishobora gutuma akatirwa nka 70 maze akavuye ke kagacika, uzi ko yigize bamenya? azakatirwa ariko arigiza nkana kubyo azi

  • mana jye narumiwe ntanicyo navuga kuko birenze igipimo,umuntu afusha umuntu akarira none kwica abantu nkuwica intozi mumva bimeze gute nihagira ubona igisubizo azambwire bariya bantu bishe bari bazima cyangwa bari bariye urumogi,kandi mbabwire nubu ntibirabashiramo barongoue abana bishe abagore babo bariye banyina tubana n’ibikoko mutabizi,jye ntawe mvuga gusa abanyarwanda dufite ibibazo,nimurebe gitera n’ikibimutera muzampe igisubizo mrakoze .impande zose ntituri sawa.abagiye baragiye ntimuteze kubagarura aliko iyo ukoze amaraso ntamahoro ugira genocidaires mufite ibibibazo imapne zose aho mujya aho murarara n’unasamba uzabibazwa kandi ubivuze wagira amahoro,utarishe yararebaga no niceceka ntamuntu n’umwe utabizi uwaruhari wese azi ikintu

  • Ndumiwe koko , nkurikiye ikiganiro cyanyu nsanga ibitekerezo mwatanze bidahura na tritre y’ibyo twasomye haruguru. Nsanze bagize gato bakabaha urubuga mutangiramo ibitekerezo byanyu ku mugaragaro hanze aha mu baturage , hari abavuga nk’irya mugesera !!!!!!!????. Ese ubwo ndumunyarwanda ibamariye iki ra ? mureke tuzirikane abazize uko bavutse ,dufate mu mugongo abacitse kw’icumu rya genocide , duharanira ko ibyabaye bitazasubira. Twubake urwanda twiyubaka . naho guhora twitana ba mwana njye numva ntacyo byatugezaho , icyo waba uri cyo cyose uri umunyarwanda . kandi nitwe ubwacu tuzarwubaka waba umuhutu cg umututsi .

  • Mwese aya murimo ni aya ndongo. Mugesera aratinza urubanza azi icyo agamije. Ese ntimwari muzi ko ngo afite ikizere cy’uko interahamwe ziri muri congo zizaza kumubohora ku ngoyi yaziritsweho na jenoside yamamarije ku Kabaya ? Gusa Banyarwanda bana b’u Rwanda mwese nimwihangane dukomeze twiyibukire abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 naho ibya Mugesera mubimurekere akomeze agengeturwe n’ubugome bwe.

  • Manu.ntuzarebe butera,ahubwo uzarebe ikibimutera-igihe abahutu nabatutsi baribabanye neza nahabyara yasinye amasezerano,byari byabaye byiza,ubwo gatera yarasaga umukuru wigihugu nibwo yate umwijima,abahutu binjiji kubera inyungu zabo bahise batangira gukoresha ubujiji nkubwo uwahanuye indege yakotesheje:ariko ibyaye byakagobye kurangira.tugahana akaboko,tukiyunga,kuko guhora twitana bamwana,ntaho byatugeza.kugambanira bene wanyu nka bizimungu,ugahebwa gereza,ugafasha benewanyu nka kayumba ugahebwa kuguheza ishyanga.nibihombo byacu twebwe abana burwanda.duhane imbabazi birangire.

  • Uwasanisha URU RUBANZA RUVUZWE HEJURU na COMMENTS MUVUZE …,yakwemeza bidasubirwa ho hari abanyarwa bavuga irirenze iryo Ushinjwa Mugesera yavugiye Kabaya !!!!!

    C triste ,mbifurije kwiyungurura mu bige nkibi turimo.

  • Ahaaahhh, ni ibibazo da !!!!!

  • uriya musaza ni umugme cyane ati murusubike abacikacumu badakomereka????? urusha nyina wumwana imbabazi aba ashaka kumurya.

  • Ubundi mugesera ibyo avuga ntibyambabaza ahubwo avuze ibitandukanye na biriya nibwo natangara! Biriya mbona ari nko gutera ubuse aba akora…none rero ndumutegetsi mfite nkubushobozi namushira muri cage akajya anyisekereza!

Comments are closed.

en_USEnglish