Digiqole ad

Karongi: Abasigajwe inyuma n’amateka batuye Mubuga ntibagira irimbi

 Karongi: Abasigajwe inyuma n’amateka batuye Mubuga ntibagira irimbi

Akarere ka Karongi

Mu murenge wa Gishyita no mu wa Mubuga ni hamwe hatuye abahejwe inyuma n’amateka benshi aho batunzwe n’imirimo y’ububumbyi ndetse no kwikorera imizigo ku munsi w’isoko. Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kutabona irimbi bashyinguramo abantu babo mu gihe batibye Imana bityo bigatuma bashyingura ababo mu ngo zabo.

Akarere ka Karongi
Akarere ka Karongi

Aba baturage bavuga ko nta mirima bagira yagutse ari na yo mpamvu bashiyingura mu ngo zabo. Bavuga ko iyo umuntu yapfuye kubera ubuto bw’ubutaka bituma bangiza imyaka yari kuzabatunga kugira ngo babone aho bamushyingura.

Obed Ntegibizaza umwe mu bahejwe inyuma n’amateka yagize ati “Ese waba udafite aho uhengeka umusaya ukabona aho ushyingura? Bamwe tubashyingura no mu nzu. Twaratakambye ngo tubone irimbi kimwe nabandi baturage, ariko ntacyo bitanga.

Kuri ubu iyo tugize ibyago umuntu tumushyingura mu karima gato hanyuma tugahita twongera kuhahinga.”

Ababaturage basaba ko bo kimwe n’abandi batuye muri uyi murenge bahabwa irimbi. Bavuga ko irimbi riri mu murenge wa Mubuga na ryo riri kure kandi kugira ngo urishyinguremo utanga amafaranga y’u Rwanda 5 000.

Umuyobozi w’umurenge wa Gishyita, Gashayina Saiba yabwiye Umuseke ko bafite imiryango 11 ituye mu bukebe yahawe na Leta kandi ngo koko bashyingura mu ngo za bo. Avuga ko nibabona uburyo batazabatandukanya n’abandi ko bazatanga irimbi ku buryo rusange.

NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE.RW

en_USEnglish