Digiqole ad

Ubushobozi bw’Umudugudu mu gutegura kwibuka burashidikanywaho

 Ubushobozi bw’Umudugudu mu gutegura kwibuka burashidikanywaho

Bateze amatwi ibiganiro bagezwaho mu mudugudu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mata 2015 u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo hibukwa kunshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, akaba ari nabwo bwambere mu Rwanda iki gikorwa kizajya kibera ku rwego rw’umudugudu.

Ku ntango ibiganiro mu midugudu byari byitabiriwe n'abaturage benshi
Ku ntango ibiganiro mu midugudu byari byitabiriwe n’abaturage benshi

Ubwo Umuseke wageraga hirya no hino mu midugudu ahari kubera iki gikorwa twasanze kitabiriwe n’abaturage batari bake ariko bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge z’ibiganiro bizajya bitangirwa muri iyi midugudu .

Abaturage batandukanye batashatse ko dutangaza amazina yabo babwiye Umuseke ko kuba ibi bikorwa byamanuwe ku rwego rw’imidugudu byari kuba byiza igihe Leta yari kuba yarabanje guhugura abayobozi b’imidugudu uburyo bagomba kwitwara muri iki gikorwa kugira ngo bamenye neza ugomba gutanga ikiganiro mu mudugudu uwo ari we.

Umwe yagize ati “Birababaje kubona Leta ishyira igikorwa nk’iki mu midugudu itabanje kuganiriza abayobozi b’imidugundu ngo ipime ubushobozi bwabo nibiba ngombwa ibongerere ubushobozi.”

Justin Twagirumukiza, umuyobozi w’umugugudu w’Ibuga mu murenge wa Gikondo avuga ko yishimiye kuba iki gikorwa cyaramanuwe ku rwego rw’umudugudu kuko bizatuma abaturage bakurikirana ibiganiro.

Gusa Twagirimana agaragaza ko hari ubufasha badafite mu bijyanye no gukemura ibibazo by’ihungabana igihe byaba bigaragaye. Avuga ko usibye we nk’umuyobozi w’umudugudu nta wundi muyobozi mukuru waje kwifatanya na bo kandi ko nta n’uwo bafite uzaza mu yindi minsi.

Yagize ati “Ninjye mushyitsi mukuru muri iki gikorwa ndetse ni jye uri gushaka abazajya batanga ibiganiro mu mudugudu wanjye. Si ngombwa abandi bayobozi kuko igikorwa ni icy’umudugudu ibiganiro bizatangwa n’abaturage banjye gusa.”

Umuyobozi w'umudugudu w'Ibuga
Umuyobozi w’umudugudu w’Ibuga

Ubwo yaganiraga n’Umuseke byari bigeze saa sita z’amanywa nta bantu afite baza gukomeza gutanga ibiganiro.

Icyi cyikaba ari cyo gituma abaturage bavuga ko iki gikorwa gishobora kutazagenda neza nk’uko Leta ibyifuza bitewe n’uko bamwe bapfobya Jenoside bazabona icyuho.

Umwe mu baturage yagize ati “Imbaraga z’abayobozi b’imidugudu dusanzwe tuzi si zo zagakwiye gushyiraho abatanga ibiganiro muri iki gikorwa. Hagakwiye kubaho ababafasha kugira ngo twirinde guha icyuho bamwe bashaka gupfobya Jenoside.”

Bateze amatwi ibiganiro bagezwaho mu mudugudu
Bateze amatwi ibiganiro bagezwaho mu mudugudu

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Imvugo y’uyu Justin Twagirumukiza, umuyobozi w’umugugudu w’Ibuga mu murenge wa Gikondo iragaragaza ukwiyemera: “Ninjye mushyitsi mukuru muri iki gikorwa ndetse ni jye uri gushaka abazajya batanga ibiganiro mu mudugudu wanjye. Si ngombwa abandi bayobozi kuko igikorwa ni icy’umudugudu ibiganiro bizatangwa n’abaturage banjye gusa.” Ni njye mushyitsi mukuru, none se hari umuntu uba umushyitsi iwe? Kwishyigikira gusa, ubundi ngo ”abaturage banjye”, abakuye he se uriya niwe Mana yabaremye? Abaturage ni ab’Imana, ab’igihugu cg se ab’umudugudu…si ab’umuyobozi

    • Harya ubwo mwarimu navuga ngo “abanyeshui banjye” azaba yibeshye kuko ntabo yabyaye? aha harimo akantu.

  • Hari naho ushobora gusanga Umudugudu wose nta Muntu wacitse ku Icumu rya Genocide uhari cg ugasanga ni umwe gusa,abandi ari abagize uruhare muri Genocide cg se bene wabo !! Ngaho mumbwire koko ubwo ibyo biganiro biba bimeze gute????! Ubwo se twabyita iki? Mbese ye mwambwira impamvu uno mwaka nta nsanganyamatsiko yagiyeho? Ahaaaa buriya abapfobya baba bafite aho bahera n’ibyo babona !

    • Ukwiye kumenya ko Kwibuka bitareba abacitse ku icumu gusa, akandi ukwiye kwiyum,visha ko abakoze Jenoside bayihaniwe nabo bakihana bakikosora cyangwa bene wabo atari ibicibwa mu muryango nyarwanda, cyane cyane bene wabo b’abere. Abadafite ubusembwa bose bayobora ibiganiro. NDUMUNYARWANDA igucengere.

  • Ibiganiro ni byiza biri gutagwa mu midugudu dutuyemo ariko ikibazo ki gihari nukobona hamwe na hamwe hakiboneka intege nyeya nu bushobozi bucye bwo gutanga ibiganiro aho unasanga hamwe bavanga gahunda za leta zitandukanye nku Muganda,Mutuelle kandi twaje muri Gahunda zo kwibuka.

  • Rwamagana mukomere

  • ibiganiro byo ku rwego rw’ umudugudu nabishimye cyane , kuko abantu bose barasangira ijambo , abakuru n abato , bakaganira ku mateka ndetse bakanafa imyanzuro ijyanye no kurushaho kwiyubaka dushingiye ku musingi w ubumwe. abatabikunze rero ubwo mwabitewe nuko mu midugudu yanyu hariho kwiharira ijambo kwa bamwe. nahubundi buri munyarwanda ashobora gutanga igitekerezo cyubaka. mbifurije gukomeza kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha amoko, idini, uturere, Muzirikana ko Umuntu ari nk’ Undi

  • twebwe iwacu bigenda neza kuburyo buriwese agiramo uruhare, gusa abasiba ibiganiro ntibabura gusa twese tugomba kumenya ko bitureba ndetse tugomba kurwanya ingenga bitekerezo ya genocide n’ihakana ryayo.twimakaza ubunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish