Month: <span>April 2015</span>

“Abanyarwanda dukwiye gukomeza ubumwe bwacu”- Jules Sentore

Nk’umuhanzi, Jules Sentore asanga gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda no gusigasira umuco ubahuza aribyo bizatuma nta ushobora gusubiza abanyarwanda inyuma mu icuraburindi. Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yayibayemo kuko yavukiye i Burundi mu 1989 aho ababyeyi be bari barahungiye inaba ariho ari Jules Bonheur Icyoyitungiye Sentore yabwiye Umuseke ko u Rwanda ubu rumaze kugera kuri byinshi, ku […]Irambuye

NASA iremeza ko mu myaka 10 izavumbura ibiremwa biba mu

Kugeza ubu abahanga ba NASA bemeza ko mu kirere harimo miliyari 200 y’imibumbe imeze nk’Isi. Bakemeza ko mu myaka iri hagati y’icumi na makumyabiri iri imbere bazaba baramaze kubona ibinyabuzima n’ibiremwa byinshi bikekwa ko biba kuri iriya mibumbe imeze nk’isi. Ku isi abahatuye babayeho bikanga cyangwa bavuga ko mu isanzure habayo ibinyabuzima bishobora kuba birenze […]Irambuye

FDLR yishe abasirikare 9 ba Leta ya Congo

Abasirikare icyenda bo mu ngabo za Congo barimo aba ‘officiers’ batatu bishwe mu gico batezwe n’abarwanyi ba FDLR kuwa mbere tariki 06 Mata mu masaha y’umugoroba mu gace ka Masisi muri Kivu ya ruguru.  Gen Maj Léon Mushale wo mu ngabo za FARDC yatangarije JeuneAfrique ko abapfuye barimo Colonel Raphaël Bawili wari uyoboye ingabo za […]Irambuye

Mukamba wakiniraga Amagaju yitabye Imana

Jean Baptiste Mukamba wavuye mu ikipe y’Amagaju FC muri ‘saison’ ishize ya shampionat yitabye Imana i Bujumbura mu Burundi mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Mata 2015 azize indwara. Umwe mu bayobozi b’ikipe y’Amagaju yabwiye Umuseke ko uyu mukinnyi yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa mbere mu bitaro i Bujumbura azize indwara babwiwe ko […]Irambuye

Hari ikizere ku bacitse ku icumu bakennye bari mu byaro?

Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 21 ziracyagaragara. Nubwo ibikomere ku mubiri kuri benshi byakize ibikomere by’imibereho biracyari byinshi. Mukandutiye w’imyaka 65 utuye mu kagali ka Karambi Umurenge wa Murundi mu cyaro cyo mu karere ka Kayonza ni incike, yamugajwe na Jenoside, avuga ko kubobona ifunguro bimukomereye cyane kuko atakibasha guhinga nubwo aba mu […]Irambuye

Muri Gereza ya Nyarugenge abagororwa n’ababashinzwe bibutse

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, kuri uyu wa 07 Mata 2015 muri Gereza ya Nyarugenge naho batangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abagororwa bafungiye Jenoside batanze ubuhamye ko Jenoside yateguwe. Uyu muhango wagaragayemo Victoire Ingabire ufungiye ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umuhanzi Kizito Mihigo bafungiye muri iyi gereza. Bamwe […]Irambuye

Urubyiruko rwo mu Gitega rwasabwe gushyira ingufu mu guhangana n’abapfobya

Ubwo mu Rwanda hatangira igikorwa cyo kwibuka  Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ku nshuro ya 21, mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi batangiye kwibuka urubyiruko rusabwa gukoresha imbaraga mu guhangana n’abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside, banigisha ababyeyi bagifite imyumvire ya kera. Urubyiruko rufatwa nk’ishingiro rya byose mu iterambere ry’igihugu nirwo rwibanzweho  cyane […]Irambuye

Dufite icyizere n’ikitegererezo tuvana ku banyarwanda – Obama

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 07 Mata 2014 ubwo u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside bakiyibuka nabo kandi baharanira ko nta handi yazongera. Perezida Obama yatangaje ku munsi nk’uyu bibuka abishwe banazirikana abagize ubutwari bwo kurokora abandi […]Irambuye

Urubyiruko mu Rwanda rurasabwa kwitabira gahunda zo kwibuka

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko hirya no hino mu Rwanda kwitabira ibikorwa na gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, ndetse barushaho kwegera no kuremera abacitse ku icumu batishoboye hirya no hino mu midugudu yose mu Rwanda. Yabisabye intore z’urubyiruko zigera ku 1 032 ubwo basozaga itorero ku […]Irambuye

Obama agiye kubonana na Castro baganire

Muri Summit of the Americas izatangira kuwa gatanu biteganyijwe ko Perezida Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Raul Castro Perezida wa Cuba bazabonana bakaganira nk’uko bitangazwa na CNN. Nta nama yihariye iteganyijwe hagati ya bombi, gusa aba bagabo bayoboye ibihugu bituranye byashyamiranye imyaka irenga 50 ngo bazabonana baganire. Abo mu buyobozi bwa Obama […]Irambuye

en_USEnglish