Digiqole ad

Abahatanira PGGSS 5 batanze ubufasha ku banyamuryango ba AVEGA

 Abahatanira PGGSS 5 batanze ubufasha ku banyamuryango ba AVEGA

Bamwe mu bahanzi bahatanira PGGSS 5 ubwo bariho baganira n’abo basuye

Kigali, Remera – Abahanzi 10 bari guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu kuri uyu wa gatatu bahaye abanyamuryango 40 ba AVEGA imyambaro ndetse n’amafaranga ibihumbi magana atanu 500.000 frw nk’inkunga muri iki gihe cyo kwibuka ababo babuze muri Jenoside.

Bamwe mu bahanzi bahatanira PGGSS 5 ubwo bariho baganira n'abo basuye
Bamwe mu bahanzi bahatanira PGGSS 5 ubwo bariho baganira n’abo basuye

Ni igikorwa kigamije gufasha abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye. AVEGA ni umuryango uhuriwemo n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nemeye Platini umuhanzi wo mu itsida rya Dream Boys wari uhagarariye abandi bahanzi bari kumwe mu irushanwa, yavuze ko bifuje gutanga ibirenze ibi, ariko bazakomeza kuba hafi y’abo basuye.

Ati “Ntabwo ari uko imitima yacu inezerewe kubona ababyeyi bacu bangana nkamwe tubazanira imyambaro ndetse n’aya mafaranga hano. Oyaaaa!! Ariko mu buryo bwo gukomeza kubaba hafi twasanze ari ngombwa ko tubikora.

Icyo dusaba buri munyarwanda wese aho ari, ni ugukomeza guhangana n’ikintu cyose cyatuma u Rwanda n’abanyarwanda bakongera gusubira mu bihe u Rwanda rwanyuzemo.

Mwikumva ko muri mwenyine, byashoboka ko ufata umwanya ukitekerezaho ariko aho turi natwe turabazirikana”.

Abanyamuryango bose hamwe ba AVEGA mu gihugu ni 19 009, muri abo banyamuryango abarengeje imyaka 70 bagera kuri 6 806 nibo bagenda bagaragaza ibibazo byinshi birimo uburwayi.

Ikibazo abo banyamuryango bafite kibaraje ishinga ni abantu bagera kuri 635 badafite amazu yo kubamo. Nubwo ngo hari ikizere ko iki kibazo kizakemuka vuba.

Irushanwa rya PGGSS 5 mu bikorwa byo kuririmba mu bice bitandukanye by’Intara byabaye bihagaze ariko abaririmo bakazakomeza gufatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka.

Knowless na Derek bageze aho AVEGA ikorera ari naho bahuriye n'aba bapfakazi
Knowless na Tizzo bageze aho AVEGA ikorera ari naho bahuriye n’aba bapfakazi
Abanyamuryango ba AVEGA basuwe n'abahanzi
Abanyamuryango ba AVEGA basuwe n’abahanzi
Uhereye iburyo; Bull Dog, Senderi Hit, TMC
Uhereye iburyo; Bull Dog, Senderi Hit, TMC na Sentore
Senderi yavuze amagambo yihanganisha aba babyeyi
Senderi yavuze amagambo yihanganisha aba babyeyi
Platini wavuze mu izina ry'aba bahanzi
Platini wavuze mu izina ry’aba bahanzi
AVEGA ni umuryango uhuriyemo abapfakazi ba Jenoside
AVEGA ni umuryango uhuriyemo abapfakazi ba Jenoside
Imwe mu myambaro y'ibitenge babazaniye
Imwe mu myambaro y’ibitenge babazaniye
Bamwe mu bahanzi bahatanira PGGSS 5 ubwo bariho baganira n'abo basuye
Bamwe mu bahanzi bahatanira PGGSS 5 ubwo bariho baganira n’abo basuye
Senderi nk'umunya'dukoryo' ntiyiburira. Muri bene izi atebezamo bene izi pantaro
Senderi nk’umunya’dukoryo’ ntiyiburira. Muri bene izi nkweto atebezamo bene izi pantaro

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mwakoze neza bahanzi beza.Bralirwa na EAP mwagize neza.u Rwanda ruriho kandi ruzahoraho.Abana barwo nbagomba kubaho neza; dore ko ari nayo gahunda ya HE Perezida wacu.Dukomere.

  • Iyo nkuru iranshimishije cyane rwose, nuko nuko ni mukonereze aho bana bacu
    thx

  • Ok

  • Mwakoze gufasha aba bakecuru!

Comments are closed.

en_USEnglish