Digiqole ad

Italia: Uwitwaje imbunda yarashe abantu mu rukiko i Milan

 Italia: Uwitwaje imbunda yarashe abantu mu rukiko i Milan

09 Mata 2015 – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu rukiko rw’i Milan mu Butaliyani umuntu witwaje intwaro yarashe ku bari mu cyumba cy’iburanisha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru La Republica. Abantu bane nibo bahasize ubuzima.

Uwitwa Claudio Giardiello, w’imyaka 57, wari wambaye isuti na karuvati niwe ukekwaho kurasa ku bantu benshi bari mu rukiko, amasasu ye ngo yageze kuri benshi nk’uko byemejwe n’umushinjacyaha Giovanni Canzio.

Uyu mugabo warashe abantu ubusanzwe akurikiranyweho ibyaha byo gusahura Banki.

Abamaze kwitaba Imana ni umucamanza n’umutangabuhamya, abashinzwe umutekano bahise batabara basohora abantu bose bari mu nyubako ngo bahige uyu mugizi wa nabi.

Police yaje guta muri yombi uyu mugizi wa nabi agerageza guhunga ari kuri moto.

Mu bitabye Imana haje kubonaka abandi bantu babiri barimo umwe utarashwe ariko ngo waba yishwe no guhagarara k’umutima.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mu butaliyani haba abo twita aba Mafia

  • yaba yarafashwe

Comments are closed.

en_USEnglish