Digiqole ad

Sobanukirwa icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside

 Sobanukirwa icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Indabo zashyizwe ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe mu bikorwa byo kwibuka miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.

Iminsi 100 yo kwibuka isobanura iminsi 100 y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri tariki ya 7 Mata.

Ni igihe cyo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwigisha abaturage kugira uruhare mu kurwanya ko jenoside yakongera kubaho ukundi.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, muri uyu mwaka bizabera ku rwego rw’umudugudu.

Muri uyu mwaka nta nsanganyamatsiko yihariye yashyizweho, ariko mu biganiro hazibandwa cyane ku kurwanya ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu cyumweru cya mbere gitangira iminsi 100 yo kwibuka abaturage bahurira hamwe mu midugudu yabo mu gihugu hose maze bakaganira ku mateka y’iguhugu no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye bibanda cyane ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Abaturage barakangurirwa gufatanya mu kurwanya ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’igikorwa kigamije gupfyobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Bikunze kugararagara ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside byiyongera mu gihe cyo kwibuka, ni ukuvuga mu kwezi kwa Mata kwa buri mwaka.

Imibare yegeranyijwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department- CID) yerekana ko 36% by’ibyaha 138 bijyanye no gupfobya no guhakana Jenoside byabaye mu mwaka ushize wa 2014 byakozwe mu kwezi kwa Mata.

Ingingo ya kabiri y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.

Ingingo ya gatatu y’iri tegeko isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.

Iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya jenoside yabaye.

Kigaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Ni muri urwo rwego hashyizweho amategeko kugira ngo hahanwe abakoze ndetse n’abategura gukora iki cyaha cyibasira inyokomuntu, no kurwanya ko cyakongera kuba ukundi mu Rwanda.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (Frw100 000) kugeza kuri miliyoni imwe (Frw 1 000 000).

RNP

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndabihakana, nivuye inyuma ko iyo ni imitwe yo kugira ngo mukomeze murishe ipiku,no kugirango mukomeze mufunge inzirakarengane

Comments are closed.

en_USEnglish