Digiqole ad

Karongi: Umwana w’imyaka itatu yarohamye mu mugezi wa Musogoro ahita apfa

 Karongi: Umwana w’imyaka itatu yarohamye mu mugezi wa Musogoro ahita apfa

Akarere ka Karongi

Ku munsi wejo ku wa gatatu ahagana saa saba z’igicamunsi ni bwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko hari abana barohamye mu mugezi wa Musogoro, ubwo abana   batatu bajyaga gutashya inkwi nyuma bakajya koga muri uwo mugezi.

Akarere ka Karongi
Akarere ka Karongi

Byamenyekanye ko umwana umwe w’umuhungu witwa Irasubiza Jovanis uri mu kigero cy’imyaka itatu ari we warohamye. Iwabo batuye mu murenge wa Rugabano nyina yitwa Maniraguha Olive naho se ni Kanyeshyamba.

Ababyeyi b’uyu mwana witabye Imana ntibabanaga kuko umugore yari yarahunze umugabo kubera kumuhoza ku nkeke ajya gucumbika mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Gacaca aho uyu mugore utunzwe no guca inshuro yabanaga n’uyu mwana we.

Nyina w’uyu mwana yasobanuye ko ubwo yajyaga guca inshuro (guhingira amafaranga) umwana we yamusize mu rugo rw’abaturanyi kuko ngo atari kumusiga wenyine, aho naho baje gusiga abana bari mu kigero cy’imyaka itatu n’ine ku rugo bonyine ariko basiga babahaye inshingano zo gushaka inkwi.

Abo bana ni bwo bagiye gushaka intwi ariko bajya no koga muri Musogoro (ibyitwa kwidumbaguza).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera yabajije aba bana uko byagenze ariko ntibababasha kugira icyo bavuga kubera ubwoba.

Gusa bavuze ko babonye amazi atwaye uwo mwana bazamuka barira, ariko batinya kugira uwo babibwira kuko ngo batinyaga ko bari bubakubite. Nyuma ni bwo umuntu wihitiraga yabonye umrambo w’ako kana waheze ku nkombe z’umgezi aratabaza.

Ubu umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibuye ngo harebwe niba nta kindi kibyihishe inyuma.

Umunyamabanga nsingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Ngendambizi Gedeo yemeje aya makuru, akangurira abaturage baturiye imigezi ko muri iki gihe cy’imvura badakwiye kureka abana ngo bajye kwidumbaguza kuko bashobora kuhaburira ubuzima.

Ikindi ngo mu migezi haba harimo imyanda n’inyamaswa kuburyo abana bashobora guhuriramo n’ibyago.

Si ubwambere uyu mugezi utwaye ubuzima bw’abantu kuko umwaka washize abagera kuri batatu bawurohamyemo barapfa.

NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ababyeyi b’uwo mwana bakomeze kwihangana ariko nagira inama ababyeyi gukomeza kwirinda gutuma abana bakiri bato ahantu hari amazi

  • ababyeyi buwo mwana bihangane
    kandi sibyiza ko ababyeyi bajya bareka abana bangana batyo bagenda bonyine ntamuntu mukuru barikumwe imana imwakire mubayo.

  • Mama wumwana yihangane gusa uwagira umwirondoro wuyu mubyeyi yawunyuza kuri mail yange .ndifuza kumuyagira.

Comments are closed.

en_USEnglish