Digiqole ad

Kenya: Biyamye BBC kubera uko yitwaye ku gitero cya Garissa

 Kenya: Biyamye BBC kubera uko yitwaye ku gitero cya Garissa

BBC ngo ntiyitwaye neza mu gutangaza inkuru y’igitero kuri Garissa University

Nyuma y’uko Al Shabab ikoze ibara ikica abantu 148 nk’uko inzego za Leta ya Kenya zibyemeza, ibinyamakuru byinshi byo ku Isi byavuze kuri iyi nkuru. Nubwo ari uko bimeze, ariko Ishami rya Radio y’Abongereza BBC rishinzwe Africa, ubuyobozi bwa Kenya bwaryiyamye buryihanangiriza kutongera gushinyagurira abahuye n’ibyago kubera inyandiko ryashyize ku ipajeya  facebook yaryo y’uko ngo President Kenyata ariwe wigaragaje cyane nk’uwababajwe n’ibyabaye muri Garissa University kurusha abandi.

BBC  ngo ntiyitwaye neza mu gutangaza inkuru y'igitero kuri Garissa University
BBC ngo ntiyitwaye neza mu gutangaza inkuru y’igitero kuri Garissa University

Ikinyamakuru Nairobi News cyanditse ko abanyamakuru ba BBC bavuze ko President Uhuru Kenyata ni ‘mourner in chief’(uyoboye abashenguwe n’agahinda).

Abakoresha facebook bo muri Kenya bafashe inyandiko ya BBC nk’agashinyaguro kubahuye n’ibyago ndetse no kudaha agaciro umukuru w’igihugu cyabo Uhuru Kenyata.

Mu cyumweru gishize CNN nayo yateje ibibazo ubwo umunyamakuru wayo yavugaga ko Nairobi iherereye mu gihugu cya Nigeria.

Iyi nyandiko ya BBC ku ipaje ya Facebook yayo niyo yarakaje abatuye Kenya
Iyi nyandiko ya BBC ku ipaje ya Facebook yayo niyo yarakaje abatuye Kenya

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • BBC erega sha ibyayo turabimenyereye

  • ariko BBC Ifite ikihe kibazo kuri easterafrica!! ahasigaye nukuyihagurukira ubundi se bashinzwe africa nka bande, ubu umuseke wajya iwabo ukavugs ko ushinzwe Europe? sha we still being colonized.

    • None se ntabwo uziko haribinyamakuru by’i Rwanda bikorera burayi? wariwumva harikibazo bagirana nabo bazungu uri gusuzugura?

  • @umuseke. Ndabemera ark ntimube nka bya binysmakuru byose tuzi hano byandika ku nyungu zidafatika noneho igikomeye ni uguhindura inkuru uko itari.
    Kubazi icyobgereza bose basoma iyi post ntakirimo kigaragaza ko Kenyata yishyize hejuru.
    Ahubwo ibyo bavuze nibyo. Ni gute nka president, incident nkiriya iba Iminsi ingana gutya ikagera president atahagera cg agere ahajyanywe imirambo, aganire n’abavandimwe b’abishwe.
    Murashaka kujya mu murongo w’abahorana ngo bbc iratwanga kdi ibyo ivuga biba ari byo.
    Reka ntabge ingero. kwisi ni ikintu kizwi, iyo habaye ikintu nka kiriya, ubuyobozi bukuru bugerageza kugera kugera aho. eg. boston, paris vuba aha, les alpe ya ndege merkel yarahageze,…… nibaKenyata atarahageze kubera izindi mpamvu abona zifite akamaro(byashoboka), yatanga iyo mpamvu cg agaceceka aho kuvuga ngo bbc yitwaye nabi.

    Ntimushake kujya muri ba bajya iyo bijya.

Comments are closed.

en_USEnglish