Digiqole ad

Karongi: Urugomo n’ubujura bukabije byateranyije inama idasanzwe

 Karongi: Urugomo n’ubujura bukabije byateranyije inama idasanzwe

Abafashwe bakekwaho ubujura muri centre ya Kibilizi

Inama y’umutekano idasanzwe y’inzego za Leta n’izishinzwe umutekano mu karere ka Karongi yateranye kuri uyu wa kane kubera ibikorwa by’urugomo n’ubujura bikabije bimaze iminsi bivugwa cyane mu murenge wa Rubengera muri santeri ya Kibilizi.

Abafashwe bakekwaho ubujura muri centre ya Kibilizi
Abafashwe bakekwaho ubujura muri centre ya Kibilizi

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa gatatu habaye ibikorwa by’ubusahuzi bw’amazu abiri y’uburuzu muri centre ya Kibilizi ndetse n’urugomo rwakorewe abasore batatu umwe agatemwa mu mutwe undi bamamumena ijisho undi bamukura amenyo abiri.

Noel Uwihanganye w’imyaka 26 na Sibomana Nturanyenabo w’imyaka 32 ni abahise bafatwa kuri uyu wa kane. Aba bombi mu 2012 nabwo bakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka ibiri kubera ubujura ariko bahakana bivuye inyuma ubujura bwo mu ijoro rishyira kuwa kane.

Delphine Tuyisabe umwe mu bacuruzi bibwe yabwiye Umuseke ko yibwe ibintu by’agaciro k’ibihumbi magana umunani ariko ko ngo babazwa no kuba abajura bafashwe babatanga mu rugo polisi yabarekuye.

Kubera ubu bujura n’urugomo mu murenge wa Rubengera Akarere kahise gatumiza inama y’umutekano idasanzwe yateranye kuri uyu wa kane.

Ndayisaba Francois umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko ibi byose biterwa no kuba amarondo atagikorwa neza na raporo ziva ku rwego rw’Umudugudu ngo zikaza zitavuga ukuri ku biri kuhabera.

Muri iyi nama bagaragaje ikibazo cy’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi rugera muri aka karere ruzanywe n’Abashi bo ku kirwa cya Ijwi maze rukanyobwa cyane n’Urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere yanenze cyane urubyiruko rubyuka rutunnye amavi rwota izuba kubera ubunebwe no kudashaka icyo rukora byagera nimugoroba rukajya gutobora amazu y’abandi.

Inzego z’Umutekano muri aka karere zemeje ko zigiye guhangana n’abakora urugomo, abinjiza urumogi ndetse n’abajura  kuko ngo batarusha imbaraga inzego z’umutekano.

 NGOBOKA SYLVAIN
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi nabyo biteye akababaro!

  • Kora ndebe iruta vuga nunve. Aho mwavugiye se habuze iki? Imbunda murazifite, ibyombo murafise, telephone reka sinakubwira, frw yo ntawuyarebaho, murabura uki ngo mwase izo mpatwe?

Comments are closed.

en_USEnglish