Digiqole ad

Riderman n’abafana be barafasha umupfakazi utishoboye

 Riderman n’abafana be barafasha umupfakazi utishoboye

Riderman asaba Abanyarwanda kuba hafi abarokotse batishoboye muri ibi bihe

12 Mata 2015 guhera saa ine za mu gitondo Riderman n’itsinda ry’abafana be ryitwa ‘Riderman Fan Club’ bazajya gufasha umwe mu bapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Kiyovu. Ni mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside no gufasha abayirokotse batishoboye.

Riderman asaba Abanyarwanda kuba hafi abarokotse batishoboye muri ibi bihe
Riderman asaba Abanyarwanda kuba hafi abarokotse batishoboye muri ibi bihe

Riderman avuga ko mubyo bategura gufasha uyu bazasura harimo kumufasha kwishyura inzu acumbitsemo, kumuha imyambaro ye n’abana ndetse no kumufasha kwiga no gutangira umushinga muto wamuteza imbere.

Riderman yabwiye Umuseke ati “Turifuza kumwereka ko nubwo yabuze benshi hari abasigaye bamutekereza. Turifuza kumuba hafi icyo dufite tukakimufashisha.”

Emery Gatsinzi uzwi cyane nka Riderman umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibintu bireba buri munyarwanda atari abayirokotse, abapfakazi, incike n’impfubyi bireba gusa.

Asaba abanyarwanda gukomeza gufata mu mugongo abarokotse cyane cyane batishoboye muri ibi bihe bibuka.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish