Digiqole ad

Abanyamakuru basabwe kurwanya ipfobya babinyujije mu kazi kabo

 Abanyamakuru basabwe kurwanya ipfobya babinyujije mu kazi kabo

Minisitiri w’Umuco na Siporo yari yaje kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2015 Inama nkuru y’Itangazamakuru n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside.

Minisitiri w'Umuco na Siporo yari yaje kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside
Minisitiri w’Umuco na Siporo yari yaje kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside

Muri uyu muhango wabereye ku Kacyiru aho RBA ikorera, abagikora uyu mwuga basabwe kuwukoresha mu kurwanya bivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside.

Hasobanuwe ko itangazamakuru ari inzira igera ku bantu benshi icyarimwe bityo ko rikoreshejwe mu guhangana n’abapfobya Jenoside byatanga umusaruro.

Umunyamabanga  wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dr Mukabaramba Alvera wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatangiye yihanganisha abafite ababo bazize Jenoside bahoze ari ari abanyamakuru, abasaba gukomeza kwiyubaka.

Yanenze abanyamakuru bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe bagenzi babo, batungira agatoki abacanyi.Yashimiye kandi abakoze umwuga wabo uko bikwiye nubwo hari ababizize.

Mukabaramba yagize ati: “Turibuka ababaye intwari zatwitangiye kugira ngo ubumwe n’ukuri byongere bishinge imizi mu Rwanda, abo twibuka badusigiye umukoro ukomeye tugomba kuzuza kugira ngo tubasubize agaciro kabo.”

Abanyamakuru b’iki gihe, Minisitiri yabasabye guhora baharanira ubumwe bw’abanyarwanda, kwanga akarengane, gufata iya mbere mu kuvugisha ukuri no kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside bivuye inyuma.

Umushakashatsi akaba n’umunyamakuru Tom Ndahiro yabwiye bagenzi be ko itangazamakuru rigera ku bantu benshi icyarimwe, bityo ngo uko warikoresha uyobya imbaga niko warikoresha uyobora imbaga mu nzira nziza.

Ndahiro yagize ati: “Jenoside itegurwa mu magambo no kuyihakana ni uko bigenda. Kuyirwanya bisaba kumva no gusesengura icyavuzwe kandi kurwanya ababangamira ukuri ni uguhumura amaso no gukangura ubwenge bwa benshi.”

Umunyamakuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Sehene Ruvugiro yatanze ubuhamya bw’uko itangazamakuru ryakorwaga mbere ya Jenoside kuko icyo gihe yakoraga mu cyahoze ari ORINFOR.

Yavuze ko ryifashishwaga nk’intwaro yo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage. Nawe yashimye uko itangazamakuru ry’ubu kuko ngo rifite umurongo mwiza wo kunga abanyarwanda.

Kugeza ubu abanyamakuru bibutswe bahoze bakora muri ORINFOR n’ibindi bitangazamakuru byigenga ni 60 ariko hasabwe ko abantu baba bafite amakuru y’abandi banyamakuru bishwe bazira Jenoside batari ku rutonde, batanga amazina yabo nabo bakajya bibukwa.

Bamwe mu baje kwibuka ababo bahoze ari abanyamakuru mbere ya Jenoside
Bamwe mu baje kwibuka ababo bahoze ari abanyamakuru mbere ya Jenoside
Bari baje gufatana mu  mugongo muri ibi bihe bigoye
Bari baje gufatana mu mugongo muri ibi bihe bigoye

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • abanyamakuru dufite ubu berekana itanduniro bakore itangazamakuru rihuza abanyarwanda aho kuzana iribatanya nk’uko byakozwe na bagenzi babo bikageza igihugu kuri jenoside yakorewe abatutsi

  • Kurwanya ipfobya rya genocide yabaye mu Rwanda ntabwo bivuga ko hatagomba kuvugishwa ukuri ku mateka y’uko ibintu byagenze. nibyo bizatuma abanyarwanda biyubnga neza. Mw’ivanjili yanditswe na Yohani 8,31-33 haravugwa ngo: “Ukuri kwonyine ni kwo kuzatuma wigenga”.

  • turizera tudashidikanya ko iritangazamakuru rizatanga umusanzu mukubaka u Rwanda, mukomereze aho tubarinyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish