Digiqole ad

Kubabarira bikorwa n’abanyembaraga- M. Gandhi

 Kubabarira bikorwa n’abanyembaraga- M. Gandhi

Gandhi yemeje ko kubabarira ari impano y’abanyembaraga gusa

Nk’uko byavuzwe n’umwe mu banyabwenge bakomeye babayeho ku Isi, Mahatma Gandhi, abanyantege nke ntibashobora kubabarira ababagiriye nabi. Kuri we abanyembaraga bonyine nibo babasha kurenga uburakari n’inzigo, bakaruhuka

Gandhi yemeje ko kubabarira ari impano y'abanyembaraga gusa
Gandhi yemeje ko kubabarira ari impano y’abanyembaraga gusa

Zimwe mu nama twegeranyije zatanzwe n’abahanga zikumvikanisha uburyo wababarira abaguhemuiye kandi ukabyibagirwa n’akamaro byakugirira:

1. Umutima wawe n’ujya ushaka kubigarukaho, jya ubifata nk’aho icyo gihe biba wari ukiri umwana muto, ko nta buremere wabihaye (Joy Thomson).

2. Jya wibuka ko wababariye undi kugira ngo uruhuke bityo bizatuma ukora neza kurusha guheranwa n’inzika( Sarah Clark)

3. Jya wibuka ko turi abantu, bityo dukosa mu tuntu twinshi(Haydee Lizbeth Lopez Cruz)

4. Ibuka ko abakwanga badatandukanye nawe, gusa niko babaye( Justin Hayden)

5. Niba igihe aricyo gituma utababarira, ihangane ukomeze ugerageze, igihe kizabigushoboza buhoro buhoro(Ashan Singh)

6. Ibuka ko abantu aho bava bakagera hari ibyiza bashobora gukora(Diane Paul)

7. Gerageza kwiyumvisha uko wakumva umeze uhawe imbabazi z’ikosa wakoze(Carol Mcbride-Safford)

9.Uramutse urebye ukuntu kubabarira bisaba imbaraga nke kurusha kurwara inzika, byakorohera kubikora(Linda Adams)

10. Niba uzi neza ko kubabarira byagufasha kuki utabikora kugira ngo ugire amahoro mu mutima?(Cathryn Kent)

11. Ntiwavuga ko ukunda abantu niba nta mpuhwe ugira( Holly Chapman)

12.Igihe nicyo gituma tubabarira, ariko iyo igihe kigeze tukababarira, bituma natwe twishimira ko tuzababarirwa igihe twakosheje( Mandy Richardson)

13.Rekera aho kubitekerezaho, fungura umutima wawe, ubundi ubabarire abandi(Lindsey Windrow)

14. Wihatiriza kwishakamo imbabazi udafite ako kanya. Tegereza zizaza nuziha ikaze mu mutima wawe(Julie Trottier)

15. Iga kumwenyura, ibindi bizizana( Sudharma Lama)

16. Ibyo ubatekerejeho byose bibi hita ibyohereza ku rukundo rukurimo, bizahita bihinduka ubusa, hanyuma ubuzima bukomeze( Crystal Chang)

17. Komeza ubitekerezeho byimbitse urasanga nta kindi gikenewe ku nyungu zawe uretse kubabarira ubundi ukibagirwa( Margot Knight-Guijt)

18.Niwumva ko kubabarira abandi atari inshingano zawe, ibyo birakureba, ni akazi kawe!(Pamela Picard)

19. Kubabarira byoroha iyo umuntu yumvise ko ibyo abandi bamukorera cyangwa bamuvugaho, aribo bigiraho ingaruka kumurusha( Kim Kings)

20. Tekereza ukuntu byakorohera kubabarira ubaye wiyumvisha ko agahinda abandi baguteye hari abandi bagize akarenze akawe ariko bakababarira!(Nick Ong)

21.Nibikubaho uzibaze uti: “Ni iki nakora ngo ndenge ibimbayeho mbashe kubabarira no kwiyakira? Ibaze ibyo akoze niba nta kiza n’isomo wabikuramo( Natassia Callista Alicia)

‘Kubabarira ntibikuraho kwibuka’. Ariko bituma umuntu aruhuka akiyubaka. Kwibuka bifite akamaro ko gutuma hafatwa ingamba zo kwirinda imimerere yatuma uwahemukiwe yongera guhura n’akaga kandi uwahemutse nawe iyo yibutse ibyo yakoze n’ingaruka mbi byagize arihana, ubuzima bugakomeza.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mwavuze imbabazi z’abantu ariko ntimwavuze imbabazi z’Imana aho Yesu Kristo agira ati:”Mukunde abanzi banyu kandi musengere ababagirira nabi,……..”Matayo 5:43-48
    Iyo wamenye Imana nibwo ubona ukuntu urukundo rw’Imana arirwo ruguha imbaraga zigushoboza kubabarira.

  • Ibi Gandhi avuga nibyo iyo watsinze intambara ubutwari burya buri no kubabarira abo watsinze.Kuki u Rwanda rutaganira na FDLR dore ko idasaba byinshi ugereranyije n’ibyo RPF yasabaga muri 1989.Icyo kibazo kikava munzira?

Comments are closed.

en_USEnglish