Digiqole ad

Ubujura mu modoka buri gufata indi ntera

 Ubujura mu modoka buri gufata indi ntera

Cyane cyane mu mujyi wa Kigali niho abatwara imodoka bwite usanga bavuga ko ubu bujura buri kugenda bufata indi ntera kuko bwavuye mu bice by’umujyi bukajya cyane muri za ‘quartiers’ aho imodoka zitaha cyangwa abazitwaye bajya ku mpamvu zitandukanye.

Nyamirambo, Kimirinko na Gikondo niho havugwa cyane ubu bujura bukorerwa imodoka ziparitse ku muhanda cyangwa mu ngo. Mu cyumweru gishize Umuseke wamenye abibwe bagera ku munani mu buryo busa.

Agiye gusura inshuti i Gikondo, Callixte Tugirimana mu cyumweru gishize yibwe radio y’imodoka, ‘boite de control’ izamura ibirahure by’imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Carina E.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize kandi uwitwa Angelique Mugeni i Nyamirambo mu Kivugiza imodoka ye ya Toyota Avensis nayo yibwe system yose ya Radio, boite de control izamura ibirahure ndetse n’ibirahure byerekana inyuma (Rétroviseurs).

Kuwa kane w’icyo cyumweru uwitwa Francois Kabera nawe imodoka ye ya Toyota Rav4 yibwe Radio n’utundi tuntu basanze imbere mu modoka ye, ibi yabyibiwe ku Kimironko hafi y’ahitwa ku Isangano.

Mu mpera z’icyumweru cyabanjirije igishize umunyamakuru w’Umuseke Jean Damascene Ntihinyuzwa nawe wari mu bice bya Kimironko yibwe mu modoka ibikoresho by’akazi birimo mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa HP y’umweru na Camera yo mu bwoko bwa Canon EOS REBEL T3i byibiwe mu modoka yafunguwe n’abajura.

Iyi mudasobwa ikaba iri gushakishwa kuko irimo ibigendanye n’akazi ke ndetse byagaragarira uwayigura wese ko yari iy’umunyamakuru w’Umuseke kubera inkuru n’amafoto agaragara ukiyifungura.

Mu mudugudu wa Karama Akagari ka Nyakabanda  Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro ingo eshatu zituranye umwe mu bazituyemo yabwiye Umuseke ko izi ngo ziherutse kwibwa n’abajura binjiye nijoro bakamena imodoka basanze ziparitse mu rugo bakazinjiramo bakaziba bimwe mu bikoresho byazo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo i Nyamirambo mu bice bya Rwezamenyo naho humvikanye ubujura bwo mu modoka aho abajura bafunguye imodoka ya Carina E bakiba ibyari biyirimo birimo Radio, Telephone igendanwa n’icyuma kizamura ibirahure by’imodoka.

Aba bajura ngo ntabwo bakiba imodoka ziparitse mu bice by’umujyi imbere y’inyubako kuko hari abashinzwe kuzirinda babihemberwa, ubu ngo bimuriye ibikorwa byabo bibi muri za ‘quartiers’ aho mu kanya gato baba bamaze gufungura imodoka bakayiba.

Iyo hatabayeho uburangare bwa ba nyiri amamodoka bashobora kuzisiga zifunguye cyangwa se zidafite intabaza, aba bajura bivugwa ko bagira uburyo bwihariye bafungura imodoka bakaziba.

Police y’u Rwanda ikurikirana kenshi ubujura nk’ubu, mu mpera z’ukwezi gushize hafashwe abajura biba imodoka mu bice bya Remera banafatanwa imfunguzo ebyiri bakoresha banerekana umwe mu bantu babagurira ibyo bibye.

Gusa abibwa bavuga ko ubu bujura bumaze kuzamura umurindi.

Abibwe basabwa kugeza ikirego kuri Police kugira ngo ikurikirane ibyo bibwe. Ndetse Police igasaba ba nyiri amamodoka kuba maso no kwitwararika bene abo bajura.

Ibyibwe byo akenshi ngo bishakirwa ku ‘masoko’ y’ibikoresho bya ‘occasion’ by’imodoka i Nyamirambo,   Gatsata na Kicukiro Centre hirya gato y’isoko aho abajura bagurishiriza za telefoni kuri ‘make’ .

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Erega System Y’irondo ry’inkeragutabara muri Kimironko ntabwo itubuza kwibwa ahubwo Leta nitureke buri rugo rwiyishyurire umuzamu kuko ibindi byanze.
    – Uribwa wavuga ko wibwe ngo urinjiji , Kandi buri rugo rwishyura 1500 frws
    – ngaho namwe mureba umudugudu ufite ingo 300 kandi zose zishyura 1500 kukwezi abashinzwe irondo bakira anagahe ?
    -Tekereza rero ko usanga uwo mudugudu wahawe abantu 5 gusa bawucungira umutekana wa nijoro ni gute batakwibwa abantu 5 mungo 300
    -None se tuvuge ko 450,000 frws ya buri kwezi yinjiye aba ari make ? habuze accountability

  • mwe ntabyo muzi ahubwo abobajura biba mu modoka basaze byo bisigaye birenze. uziko basigaye banatega imodoka ili kugenda surtout iyo hali embouteillage?

    ejo bundi Kimironko imbereya KIE nanjyebyambayeho nkasakumi nimwe izubaliva hali embouteillage IMANA yanjye nuko nari nalockinze hose nibirahuri bifunze.

    Nabonye akagabo kari gufungura umuryango w’inyuma imodoka iri kugenda ariko igenda gahoro kubera embouteillage mpita nzamura ibirahuri ako kanya, gasanze hafunze kaza ku muryango wanjye w’imbere gasanga nawudadiye numva kanyibwirishwa ngo mabuja fungura watobokesheje kandi gashaka no kuwufungura ku ngufu kananyereka icyuma, kandi ubwo izindi modoka ku ruhande ziragenda nta kibazo.

    Ngize IMANA mbona embouteillage iri kugabanuka ndaccelera ndayirukansa ahubwo nari kugonga indi imbere, abonye nshizemo umuriro ashaka gushikuza retroviseur asanga namusize mba ndusimbutse ntyo ariko nyine biteye ubwoba.

    Ni ukuli polisi nihashye izi ngegera naho ubundi basaze

  • Ubu bujura burakabije kandi butizwa umurindi n’uko police ntacyo ibikoraho! None se ko bakwiba retroviseur yanditsemo numbers za plaque ukagenda ukayigura n’abo bajura kandi bigaragara neza ko ari iyawe! Aho babigurichiriza HARAZWI ARIKO INZEGO Z’UMUTEKANO ZARABYIHOREYE!

  • Ko mutaduha amakuru avuga uko aba biba ibinyabiziga bahanwa, ese nta numwe uragezwa mu rukiko? Muduhe ingero z’abakatiwe ahari wenda byatera ubwoba aba bakora ubu bujura? Ingero muduha mushyiremo abanyarwanda nabanyamahanga bakatiwe kuri iki cyaha.

Comments are closed.

en_USEnglish