Digiqole ad

Sinakwizeza ko abakobwa bashimuswe bazaboneka – Perezida Buhari

 Sinakwizeza ko abakobwa bashimuswe bazaboneka – Perezida Buhari

Buhari yanze kwizeza ibitangaza abagitegereje abana b’abakobwa bashimuswe umwaka ushize

Muhammadu Buhari, watsinze amatora muri Nigeria agasimbura Goodluck Jonathan, kuri uyu wa kabiri yavuze ko atakwizeza abantu ko azabohoza abakobwa b’abanyeshuri 219 bashimutiwe i Chibok n’inyeshyamba za Kisilam zo mu mutwe wa Boko Haram.

Buhari yanze kwizeza ibitangaza abagitegereje abana b'abakobwa bashimuswe umwaka ushize
Buhari yanze kwizeza ibitangaza abagitegereje abana b’abakobwa bashimuswe umwaka ushize

Ku munsi nk’uyu umwaka ushize nibwo aba bakobwa bashimuswe bavanywe mu ishuri ryisumbuye bigagamo. Hari amakuru aherutse gutangazwa ko aba bakobwa bishwe n’abari babashimuse kubera ibitero bamaze iminsi bagabwaho n’ingabo zishyize hamwe.

Mu itangazo ibiro bya Perezida muri Nigeria byasohoye baragira bati “Ntituzi niba aba bakobwa bashimuswe i Chibok bashobora gutabarwa. Kumenya aho bari ntibirashoboka. Najyaga gushimishwa no gushobora kubabohoza, ariko sinakwizeza ko bazaboneka.”

Muri iryo tangazo, Perezida wa Nigeria akomeza agira bati “Ndasaba ababyeyi bose, imiryango n’inshuti z’abo bana ko leta izakora ibiri mu bushobozi bwayo kugira ngo ibagarure iwabo mu rugo.”

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida wa Nigeria, rije hashize umwaka igikorwa cyo gushimuta abakobwa babarirwa muri 200 kibaye kuri Lycée yo mu mujyiwa Chibok, hari tariki ya 14 Mata 2014.

Kuri iyi ngingo, Perezida mushya wa Nigeria, uzagera mu biro mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, asa nutandukanye na mugenzi we yatsinze mu matora tariki ya 28 Werurwe 2015, kuko we nta bwo yari yagize aba bakobwa ikibazo gikomeye cyane cyakemurwa mbere y’ibindi.

Ibyo byatumye isi yose itangiza ubukangurambaga bwo kubohora aba bakobwa ‘Bring back our girls’.

Goodluck Jonathan yavugaga kenshi ko abo bana b’abakobwa bazabohozwa bakarekurwa ariko nta makuru ahamye yarenzagaho.

Ingabo za Nigeria mu mwaka ushize zatangaje ko zizi neza aho abo bakobwa bari, gusa zivuga ko hatabaho igitero cya gisirikare cyo kubabohoza ngo kuko byari kugira ingaruka nyinshi.

Muhammadu Buhari, watsinze amatora ahanini anitwaje intwaro yo kurwanya umutwe wa Boko Haram, yavuze ko hari hakwiye kubaho kuvugisha ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’abakobwa bafashwe bunyago, no ku kwivumbura kw’inyeshyamba zishingiye kuri Islam.

Perezida wa Nigeria mu gusoza itangazo yagize ati “Igihe leta yanjye izaba yamaze kujyaho muri Gicurasi, tuzakora ibishoboka byose mu kurwanya no gutsinda Boko Haram.”

Mu rwego rwo kwibuka umwaka ushize aba bakobwa bashimuswe, muri Nigeria no ku isi hateganyijwe ibikorwa bitandukanye by’amasengesho no gucana amatabaza (bougie) mu rwego rwo kwibuka iki gikorwa cyabereye Chibok.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntibari batangaje ko babagaruye la?

  • President Buhari iturize ubundi wibere nkabandi bose kuko izo ntagondwa nawe ubwawe ntushirwa amakenga kuko hari abakwagiriza gukorana nazo ngo ubone uko utsinda President Jonathan bitakugoye.

    Gusa ukuri kuzajya ahabona igihe nikigera ukuri kuzajya ahabona

  • Tegura ibikorwa bikarishye bya gisirikare ubikore bwangu utabare igihugu cyakwizeye nibyo ukenewe ho nku musikari.

Comments are closed.

en_USEnglish