Digiqole ad

Igihembwe cya kabiri cy’Ayisumbuye kiratangira tariki 20 Mata

 Igihembwe cya kabiri cy’Ayisumbuye kiratangira tariki 20 Mata

Umunyeshuri ategetswe kujya mu rugendo rugana ku ishuri yambaye umwenda w’ishuri

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 14 Mata, ikamenyesha abayobozi b’ibigo, inzego zo gutwara abantu, ababyeyi ndetse n’abarezi, ni uko igihembwe cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kizatangira tariki 20 Mata 2015.

Umunyeshuri ategetswe kujya mu rugendo rugana ku ishuri yambaye umwenda w'ishuri
Umunyeshuri ategetswe kujya mu rugendo rugana ku ishuri yambaye umwenda w’ishuri

Nubwo amasomo azatangira kuwa mbere tariki 20, abanyeshuri bazatangira kujya ku bigo bigaho guhera tariki 17 Mata hagendewe ku turere baturukamo bajya ku mashuri.

Kuwa gatanu tariki 17 Mata abanyeshuri bazajya ku ishuri ni abiga mu bigo biherereye mu turere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Muhanga (Mu Amajyepfo); Rusizi na Nyamasheke(Iburengerazuba) na Nyarugenge Kicukiro na Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Kuwa gatandatu tariki 18 abanyeshuri bazajya ku ishuri ni abiga mu bigo biherereye mu turere twa  Ruhango, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe (Amajyepfo), Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu (Iburengerazuba)

Naho ku cyumweru tariki 19 Mata abanyeshuri bazajya ku ishuri ni abiga mu bigo byose biherereye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Buri munyeshuri ategekwa kujya mu rugendo  rugana ku ishuri yambaye umwambaro w’ishuri anafite ikarita y’ishuri. Urengeje itariki agomba kugerera ku ishuri akazana umubyeyi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish