Digiqole ad

“Directeur Technique” muri FERWAFA yasezeye

 “Directeur Technique” muri FERWAFA yasezeye

Lee Johnson yari amaze amezi 8 mu kazi mu Rwanda

Umwongereza Lee Johnson wari umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yasezeye ku mirimo ye nk’uko bitangazwa na FERWAFA, akaba avuga ko yagiye kuko yabonye akazi gashya mu Buhinde.

Lee Johnson yari amaze amezi 8 mu kazi mu Rwanda
Lee Johnson yari amaze amezi 8 mu kazi mu Rwanda

Uyu mugabo yari muri aka kazi kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize yatangaje mu ibaruwa isezera yanditse ko yahisemo ‘kwemera akazi ko kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’Ubuhinde no gutoza ikipe yaho y’abatarengeje imyaka 19’

FERWAFA yatangaje ko igiye gushaka umusimbura mu bihe bya vuba.

Mu Buhinde aho agiye asanze yo Stephen Constantine uherutse gusezera Amavubi nawe akerekeza mu kazi yahawe ko gutoza ikipe y’igihugu y’Ubuhinde.

Johnson mu ibaruwa ye avuga ko yishimiye gukorera mu Rwanda ndetse ibihe yahagize atazabyibagirwa mu buzima bwe.

Uyu mugabo yari afite amasezerano y’imyaka ibiri nka ‘directeur technique’ w’umupira w’amaguru mu Rwanda, ishami rishinzwe ibyo kuzamura umupira bihereye mu bana bato. Agiye asize irushanwa mu bana ryaratangijwe mu Rwanda .

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Abanyamakuru baramwirukanye da ese uwakabaha bagashobora.

  • Tuvugishije ukuri uwo mugabo yaratinz pee iyo asezera kare kuko ntacyo yakoraga .. De Gaule nawe rwose nabe intwali asezere neza kuko ruhago yo mu Rwanda ntacyo arimo ayifasha uretse kuyimunga.

  • Ahyee Ferwafa imaze kuntera iseseme

  • Ikigo cya mbere gikora nabi ,cyirambiranye ku cyumva, kidafite umumaro, gisebya u Rwanda ——> FERWAFA (De gaulle)

  • (Munyarwanda) wagiye ukamusimbura…muzi kuvugira oho mwicaye gusa.mwabanje mukamenya ibyo abanyamakuru nacu birirwamo..nibwo mwamenya intandaro yibi byose

  • Ariko koko mu rwagasabo habuze abene gihugu bo guhabwa icyizere bagakora ako kazi. Mukareka Abo bacanshuro

    Hari abahoze ari abakinnyi bakomeye bafite impamya bushobozi nka ba Runuya bakabahaye bagakora merci

  • Abahoze ari abakinnyi abenshi muri bo jya mbasanga Bxl bicira isaai mu maso sibzi icyo bahamara gituma bataza gusaba kano kazi.

    JOE buri wese ahitamo umwuga akora ikijyenzi nu kuwutunga ku buryo bukwiye uwo nahise mo wukora neza nu kenera kubigenzura uhawe ikaze twazahana gahunda ukadusura aho dukorera hano Kibagabaga, gusa ibyo nti bibuza kunenga abahitamo imyuga batazanoza.

  • N’undi wese bazana n’aho yaba avuye he ntacyo yageraho systeme Ferwafa iyobowemo idahindutse, ngo havemo abantu batazi uko umupira usa, hajyemo abahoze bakina, kandi barushaga abandi.
    Mukomeze mwitegereze muzambwira.

  • Munyarwanda) nawe uriya mwuga niwo yahisemo kandi awukora neza.so ntawabuza ushaka kujyenda .but uzashishoze neza cg ukurikirane neza Degaulle ararengana….abanya makuru bacu nibo batari ashyashya. Kereka niba harikindi upfa nawe naho ubundi ntaho wahera uvugako adakorakazi keneza kandi mudakorana. Twe tubana nawe mukazi umunsi twabivuze bizaba bifite ishingiro.So mureke akore akazike

  • JOE se uti akora akazi ke neza

    Ahubwo hira uti turakora yirukanywe imbehe yawe yabogora !!!!

    Uratinyuka ukavugira mu ruhame ko FERWAFA iyobowe neza ushibgiye kuki ???

    Ujya se witegereza ibibazo biri muri foot ball yacu cg ntacyo bibanwiye icyi ngenzi nuko muzajya muhererekanya ya mafaranga ku mureberera ikipe yi gihugu ??? ( ibyo byabaye he koko )
    Ubwose wirengagije icyo HE yabahanuye ati mwakoze STUPPID THINGS (cg impanuro ze ntacyo zikubwiye)

    Niko urora rwaserera muteza mu gihugu kubera intege nke mufite muri Ferwafa

    Ikintu cyose kizazamura foot ball yacu kizava muri FERWAFA ni kizayica niho kiva.

    Niho na media ibubahukira kuko muzambya byose.

Comments are closed.

en_USEnglish