Digiqole ad

Amabwiriza kuri Campus zo mu Rwanda. i Mudende niho bikaze!

 Amabwiriza kuri Campus zo mu Rwanda. i Mudende niho bikaze!

Muri Kaminuza umunyeshuri uhageze ubusanzwe afatwa nk’umuntu mukuru uzi ikimuzanye. Gusa ntibibuza ko hashyirwaho amabwiriza n’amahame ngenderwaho muri zimwe na zimwe kugira ngo uburezi butangwe neza, icyakora muri zimwe muri Kaminuza mu Rwanda hari abanyeshuri bavuga ko ayo mahame akarishye bikabije.

Umuseke waganiriye n’abanyeshuri batandukanye biga muri Kaminuza za; Université Catholique de Kabgayi, Université Libre de Kigali(ULK), University of Rwanda, Univeriste Adventiste D’afrique Centrale (Mudende Campus yahindutse Masoro Campus), INILAK (Independent Institute of Lay Adventists of Kigali) na IPRC Tumba kuri bene aya mahame n’amabwiriza ngenderwaho.

Bamwe mu biga i Mudende bavuga ko nubwo nta mahitamo bafite ariko amabwiriza yaho akarishye cyane ndetse ageraho akabangamira uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu. Bamwe mu biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami nka Huye bo bavuga ko nta mabwiriza ahari afatika ku buryo bituma hari abahagera imyitwarire yabo ikahangirikira.

Uko byifashe muri za Kaminuza:

 

ULK

– Umunyeshuri ntiyemerewe kwambara amajipo magufi, imyambaro itangaje cyane n’ikabutura ntibyinjira muri Campus.

– Mu ishuri wasohoka ukitaba Telephone ikibi ngo ni ugukabya bikagaragara.

– Kwishyura amafaranga y’ishuri ufite ikibazo habaho kumvikana n’ubuyobozi ku gihe atazarenza.

– Umunyeshuri asengera aho ashakiye mu idini ashaka

– Ubuzima kuri Kaminuza muri rusange ntibukomejwe cyane n’ubuyobozi.

 

Kaminuza y’u Rwanda

– Nta mabwiriza adasanzwe ahari, abayeho ashyirwaho n’umwalimu mu ishuri

-Umunyeshuri yambara ibyo ashaka. Gusa ngo hari umwalimu utemera kwigisha abambaye ikabutura.

– Umwalimu niwe ugena niba abanyeshuri bazimya telephone mu isomo. Kwitaba telephone birashoboka kugeza wihanijwe na mwalimu ko wakabije.

–  Gukerererwa kwinjira mu ishuri si ikibazo, kereka mwalimu iyo abibujije.

– Umunyeshuri asengera aho yifuza. Ibi ntabwo ari ‘issue’ muri Kaminuza y’u Rwanda.

– Mu macumbi nta kibujijwe mu myitwarire, keretse kwangiza ibya Kaminuza.

 

INILAK (Independent Institute of Lay Adventists of Kigali)

– Amajipo magufi ku bakobwa, Amapantalo afashe cyane amabuno, amapantaro yambariwe munsi y’ikibuno ku basore ntiwabyinjirana mu kigo.

–  Hari amabwiriza ngenderwaho amanitse ahantu asobanura uko umunyeshuri agomba kwitwara muri Campus.

– Mwalimu mu ishuri nawe ashyiraho amabwiriza ye agomba kubahirizwa mu gihe cyose ari mu ishuri.

– Umunyeshuri utakoze isuzumabumenyi cyangwa Ikizamini kubera impamvu runaka, yerekana inyandiko zisobanura icyabiteye, kugira ngo akore iryo suzuma byemezwa gusa na ‘Academic Vice rector’.

– Buri wese asengera aho ashatse kereka mu gihe bita ‘Amavuna’ (icyumweru cy’amasengesho) aho BURI munyeshuri ategetswe kwitabira ayo ‘mavuna’ yitwaje ‘Jetton’ bamusinyiraho ko yaje ndetse ikamuhesha amanota.

– Muri UNILAK ngo ‘isaha ni isaha’ gukererwa bivuze ikindi kintu. Uwabikoze nawe ubwo nta burenganzira afite kucyo yacyererewemo.

 

Université Catholique de Kabgayi

– Icyo bitaho cyane ni uko umunyeshuri ajya mu ishuri.Usibye kuri 60% ntakora ikizamini.

– Umunyeshuri yemeye kwambara ibyo ashaka, apfa kuboneka mu ishuri.

– Umunyeshuri wasibye ikizamini cyangwa isuzumabumenyi impamvu ye yigwaho yaba ifite ishingiro agahabwa ikizamini cye.

– Buri munyeshuri asengera aho ashaka n’uko abishaka.

 

Univeriste Adventiste D’afrique Centrale (Mudende Campus)

– Uretse kuba utahinjira wambaye nk’iriya myenda yavuzwe haruguru ahandi, ho banashyiraho igipimo. Ku bakobwa cyane cyane amajipo n’amapantaro bambaye iyo bibaye ngombwa bapima uko bireshya n’uko biguhambiriye kugira ngo wemererwe kwinjira.

– Nta winjirana telefoni icanye mu ishuri. Abanyeshuri bagomba kuzizimya cyangwa  se bakazicecekesha, guhamagarwa ukitaba mu gihe cy’isomo ni ikosa rihanirwa.

– Uwakererewe ntiyinjira mu ishuri.

– Impamvu yo kubura mu kizami cyangwa isuzumabumenyi yemerwa hagaragajwe impapuro mu buryo kandi bukomeye cyane kugira ngo byemerwe ko ari ukuri.

– Umunyeshuri uhagarariye abandi AGOMBA buri gihe kuba ari Umudivantisiti, nubwo bwose abahiga atari bo bose. Abandi uyu mwanya ntibawemerewe.

– Mu gihe cy’Amavuna (icyumweru cy’amsengesho y’Abadivantisti) buri munyeshuri wese wiga muri iyi kaminuza agomba kwitabira yitwaje ‘Jetton’ usibye acibwa amande y’amafaranga 2 000 uko asibye muri iki cyumweru.

 

IPRC – Tumba

– Abanyeshuri biga bambaye umwambaro bifuza.

– Uwemerewe gukora ikizamini cy’isomo ni uwaryize (attendance) nibura kugera kuri 95%. Ngo kuko abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo imapmvu zo gusiba kenshi ntizihanganirwa.

– Iby’amasini buri wese asengera aho ashaka, igihe ashakiye n’uburyo ashaka.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Iyo Kaminuza Ya Abadive Iteye Ubwoba Ndunva Ari Nka Nursery school Kabisa+?#! .. Icyo Nisabira Abayobozi Nugukuraho Itegeko Ryo Guhana Uwasibye Kuko Budindiza Abantu benshi Cyane Cyane Abiga Bakora

  • Masoro ahubwo irenze kuba bursary kabisa, kuriya in ukwica ubutumwa bwa Yesu NGO utaje my mavuna acibwe 2000 birsbabaje. Nibikubite agashyi kuko smavuna bayagize umwanya WO gukorera money. Kdi uko wabyanditse Niko biri. Inama ahubwo niba mushaka abayoboke murebe uko mubiyegereza ariko mutabakangishije kubaca amafaranga

  • Uri Umubyeyi cg umuntu uri Responsible/Responsable Iyo Kaminuza ya Abadiventist Courage. Ikomerezaho. Abazi icyo bashaka bazajyayo. Ubundi amateka azerekana Universite niba ari ahantu hakwiye kwitabwa ku kinyabupfura nyarwanda cg Kuba nta murongo. Science sans conscience …………..

    • Ntawe bazana kugahato , ushaka arabyemera , uwo binaniye akagenda

      Niko kaminuza zabo zikora kwisi hose.

  • Abadvantist nibo bafite uburize nyabwo ariko ibyi dini babikureho kujya mu mavuna nti bigomba kuba itegeko.
    Minister wa education ategereje iki ngo abahe igikombe? azabanze arebe ubumenyi batanga ubundi umuco nyarwanda n’uburezi ababahe 100/100. abakureho ayo ku tegeka amavuna. Kuko ntaho yesu yategetse ngo bamukurikire. yarigishaga bakamukurikira. ariko ataragahato.

    • Mubumenyi batanga nayo mavuna arimo , bityo iyo ubonye ko utazaza mumavuna ushaka ahandi wakwigira muzindi university , Gusa ireme niryo baba bashaka , Uzarebe ko hari uwibesha agahinyuza uburezi batanga . Abaharangirije baba intangarugero aho bakorera hose ; ibyo babigeraho kuko bubuhirije amategeko ya kaminuza.

      • Iyo bakeneye amavuna yarusange atari ayabanyeshuri bajya mumidugudu , ushatse araza ,uwanze ntaze nuburenganzira bwe kuko agakiza arakumuntu kugiti cye

    • Ariko ayo mabwiriza ya AUCA ndabona rwose ibiri Academic ari bicye cyane. Ntabwo abantu bagiye kwiga idini bagiye gukurikira amasomo. Nanjye narahize ariko ntabwo Kaminuza ikwiye kwiha ishusho idafite. Yewe nta banyu bakopera ra! Ko gukopera ari ukwiba se kandi aribo baba bicaye imbere muri ayo mavuna mwabahereyeho mukabigisha ko agakiza kadacengera umutima nta mavuna yagahindura??? 100/100 oya jye ntayo mbona.

  • Byiza gusa byaba byiza cyane iyo Zose muziva imuzi.

  • none se ko mutavuze ko muri KHI abakobwan’abahungu bararana (abaforomokazi!!!)nta kibazo no muri stage baribanira .Rwanda we!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Ubundi se iyo muri iwanyu mu ngo abahungu n’abakobwa ntibabana n’iyo mwaba ntacyo mupfana? umuntu ugeze muri kaminuza aba ashoboye kwitwararika, n’iyo barara ku buriri bumwe uwashaka kukwima yakwima. Igihe cyose amikoro ari make kubana ntacyo byishe

  • mugire mutubwire n’aho ireme ry’uburezi rihagaze kuri buri kaminuza se ra!

  • Ariko jye nabonaga I mudende nta ribi rwose n’ubwo ayo mategeko yari ahari kuko n’ubundi uyagendeyeho ntacyo waba, ariko twe baducaga 1000 ku munsi mu cyumweru cy’isengesho gusa sinabura kongeraho ko ryabaga ari na ryiza cyane n’ubwo ntari Umudiventi, icyo mwibagiwe ni uko nta maherena ndetse nta no gufata ku rutugu umukobwa(Ntago byishimirwaga)

  • I Mudende ahahahahaha !!! Iyi niyo Kaminuza nyayo gusa bakwiye gukaza cyane kurushaho batibagiwe ariko no gushaka abarimu bashoboye.

    Umuyobozi wabanyeshuri aba Umudive kugira ngo atayobya abandi kugirango Adventist Education Value idata umurongo kuko byagorana mu gihe abaye umusinzi ,… kandi bakwiye kubuza abanyeshuri gusinda ariko ntabwo abujijwe kuvuga ibibazo by’abanyeshuri batari abadive.

    Naho kwitaba telephone mu ishuri byo ndumva ntawabishyigikira kuko ntiwafatanya amashuri na Business kandi ni uburangazi.

    AUCA bravoooooooooo kandi Courrage mu burezi.

  • turetse gukabya mudende hari discipline kandi uhagiye wese azi icyo ashaka arakibona kutashizehose nokubirukana bafite 11/20 hahhahah ntamikino nahumuntu uzi icyamujyanye kwiga ,naho amavuna yo njyewe ndumva ntakibazo sindumudive ariko niba aritegeko ryishuri kuki ritagomba kubahirizwa abayitabira bo se ntago arabantu nkabandi ?bajye babahana bareke gukwepa bajye gusenga

  • Umubyeyi kimwe nundi wese utekereza kurerera Masoro nta gisa nabyo,usibye ko nabaharangije ku isoko ry’umurimo bigaragaza ariko nuburere bahakura burabigaragaza,gusa icyo mfa nabo nuko bakunda amafaranga kurusha abantu,ibyamategeko byo buri mugabo wese mu rugo rwe ahatanga amategeko uko abyumva.

    Bravooooo Mudende

  • Ndumva kuba umuyobozi w abanyeshuri i Masoro agomba kuba ari umudiventiste nta kibi kirimo ndetse no mu bayobozi niko bigomba kumera .Niba ari ishuri rishingiye ku idini nta yandi mahitamo kuko value y ishuri ntiwayiha utazi iryo torero.

  • nkitangira kwiga i mudende bamanitse itangazo ahantu muri coin sinaribona ngiye kubaza uwitwa Dr aimable arambwira ngo aho kugira ngo mbe sous informe ngo nabaho ndi sous alimente Naho abavuga ngo utahashaka ajye ajya kwiga ahandi mwibuke ko abanyeshuli bose biga mu ma kaminuza bayoherezwamo batayasabye urugero nkabarihirwa na FARG nindi mishinga ababivuga iyaba bari babazanye kuhiga ngo barebe

  • Mudende narahize, ibyo niko biri gusa ariko iyo ukurikije amabwiriza yaho birakorohera kwitwara neza mu kazi kawe ka buri munsi. Naho abayigereranya na Nusary bibuke ko umugabo wese agira amategeko iwe kdi iyo uri mu rugo rw’abandi ugomba kubahiriza amategeko agenga imibereho yo muri urwo rugo.

  • Baribeshya discipline ntiyigirwa muri kaminuza utarayihawe nababyeyibe kumyaka yohasi ibindi n’amanjye gusa nokubeshyanya.

  • iyi nkuru yanditswe numuntu wize INILAK kuko ntanakimwe yibagiwe pee

  • isi iradukurura itujyana mu kwifuza kwayo …ahubwo nge birantangaje kumva hari kaminuza zicyigendera mu murongo jye nakwita mwiza utandukanye nuw’isi irimo. naho ibyo kuyobowa na badive si ikibazo kuko urwanda ntirwayoborwa nutar umwene gihugu kuko aba atazi byinshi kumahame yigihugu…..mukonerezaho kuko ntaho umuntu agera ngo abe yihagije..uburezii ni uguhozaho..Murakoze… gusa sfb ko mutayivuzeho?

  • kaminuza zireba imyambarire ndazishima nge kbsa. N’abandi bahindure ntakujya mu ishuri wambaye ubusa pe. Cyane cyane abakobwa.

  • NI UKURI?

  • sha nge nizeyo pe ndaharangiriza ariko mbabwize ukuri wenda ireme ryuburezi biri hejuru ariko ntaburennganzira bwikiremwa muntu bwubahirizwa kdi bararengera reka ndekere ariko uwo nkunda sinamwoherezaho

Comments are closed.

en_USEnglish