Digiqole ad

Hari igihe Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi – Mgr Ntihinyurwa

 Hari igihe Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi – Mgr Ntihinyurwa

Mgr Thaddee Ntihinyurwa avuga ko hari igihe kiliziya izasaba imbabazi

Muri film yitwa l’Abces de la Verité, Arkepisikopi wa Kigali Musenyeri Thadee Ntihinyurwa avuga ko Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi Abanyarwanda ku ruhare abayo bagize muri Jenoside, kandi ngo ntibizasaba igihe kirekire cyane. Muri iyi filimi kandi Dr Nasson Munyandamutsa na Dr Eugene Rutembesa basanga Kiliziya ivuze ngo Jenoside ntizongere kubaho, byaba uko.

Mgr Thaddee Ntihinyurwa avuga ko hari igihe kiliziya izasaba imbabazi
Mgr Thaddee Ntihinyurwa avuga ko hari igihe kiliziya izasaba imbabazi

‘Abces de la Verité’ (Kanda kuri iryo jambo urebe iyo film) yakozwe na Gasigwa Leopold agamije kureba uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kureba by’umwihariko ijambo rya Kiliziya Gatolika mu bijyanye no gusaba imbabazi ku ruhare yakomeje kuregwa muri iyi Jenoside.

Muri iyi Filimi Dr. Padiri Kibanguka Andrea avuga ko bamwe mu bapadiri bifuje ko hajyaho Ihuriro ry’abapadiri b’Abanyarwanda ryagombaga gucira imanza abapadiri bagize uruhare muri Jenoside, ndetse rigatanga ibihano kuri bo, ariko ngo ntiryagize imbaraga kuko bamwe mu bapadiri banze kuryitabira ndetse n’ubuyobozi bwa Kiliziya ntibwaha iri huriro agaciro.

Bamwe mu bapadiri nka Wesislas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya St Famille ndetse na Padiro Athanase Seromba bavuzwe cyane ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse hari n’abapadiri n’Abihayimana nka Padiri Muvara Felicien bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwakoze filimi abaza Musenyeri Ntihinyurwa impamvu Padiri Muvara Felicien ashyinguye i Butare, ahantu hatari urwibutso rwa Jenoside.

Gusa, Mgr Ntihinyurwa Thadeyo avuga ko bazi neza ko Muvara yazize Jenoside, kandi ngo kuba ashyinguye aho ari nta cyo bashakaga guhisha, gusa ngo bisabwe ko abishwe muri Jenoside bashyirwaho ikimenyetso cyihariye byakorwa.

Ati “Ibyo twabyigaho, twabikora rwose.”

Eugene Rutembesa inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe (Mental Health specialist), avuga ko abayobozi b’amadini bakwiye gufata icyemezo bakicara hamwe bakamagana Jenoside.

Ati “Abayobozi ba Kiliziya bicare hamwe, hagati yabo bavuge bati ‘ibyabaye ntabwo byari bikwiye kongera kubaho’, cyane twebwe abashumba, ibyabaye ntabwo byari bikwiye kuba byaratubayeho.

Ni bande babigiyemo, baracyarimo? Wabona bakirimo bagifite n’iyo nzira baganishamo abayoboke babo. Padiri ni umuntu ukomeye, abantu baracyabakurikira,… bashobora kuyobya abantu benshi kuko abamukurikira baba bamufitiye ikizere.”

Dr. Munyandamutsa Nasson binzobere mu isana mitima, avuga ko hakwiye kujyaho uburyo bwihariye ku madini by’umwihariko Kiliziya Gatolika bwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi cyane mu gihugu nk’iki. Ifite abanyabwenge cyane kuko abantu bari mu buyobozi bwayo babonye umwanya wo kwiga, ni abantu basobanukiwe bashobora kugira ijambo rinini (influence) ku banyagihugu.

Kiliziya igiye ivuga buri mwaka ngo ‘habayeho ntihakabe’, byagorana kugira ngo hazabe.”

Nubwo Kiliziya n’amadini bivugwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bikaba bisabwa kuvuga ngo ibyabaye ntibizongere, Pasteri Antoine Rutayisire aherutse gutangaza ku uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatusti rudashidikanywaho, kandi ngo yose akwiye gusaba imbabazi.

Uku gusaba imbabazi, Kiliziya Gatolika ivuga ko ibyiteguye kandi ngo bizaba vuba.

Mgr Thadee Ntihinyurwa ufatwa nk’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri Filimi agira ati “Wenda navuga ko bikiri hafi, hari anquete (iperereza) zigikorwa, hari imanza zigicibwa, ubwo kuko bavuga ko icyaha cya Jenoside kidasaza, n’igihe cyo kubivugaho no kuvuga ngo aba bagize batya, icyaha baragizoke…ibyo byakorwa… bizakorwa…”

Yongeraho ko Kiliziya izitandukanya n’abagize uruhare muri Jenoside ariko ngo umuntu asaba imbabazi akababarirwa.

Ati “Tuzitandukanya na bo kuri icyo cyaha cy’ubwicanyi, ariko icyaha cy’uko ari abantu bashobora gusaba Imana imbabazi ikazibaha, aho inzira banyuramo yo kugaruka, y’ineza, aho twaba tukiri kumwe na bo.

Ariko, igihe baguma mu cyaha twakwitandukanya na bo. Icyo gihe tuzabasabira imbabazi, ariko na bo tubategeka ko bazisaba.”

Uwabazaga ibibazo akomeza gushaka kumenya agihe kizwi, Kiliziya Gatolika izasabiraho imbabazi Abanyarwanda, ati “Ryari?”

Kuri iki kibazo, Mgr Ntihinyurwa agira ati “Ntibizagera aho abantu babyibagirwa, kuko byazagera aho abantu batabizi, ariko ndumva bitazagera aho, bizaba mbere.”

UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Abo na bo.bazazisabe cg bazireke n’ubundi abo bishe ntibazabazura.
    Turabazi bose abaduhekuye n’ubu bakiyoboye amatorero n’ama diocese

  • Abishe abasenyeri i Gakurazo sebo bazasaba imbabazi ryari?

    • Igihe nabo bazazisabira kubera abo bari bamaze kwicisha i Kabgayi

    • Baraburashinjwe ariko keretse niba udakurikira, uzajye wumva radio, usome ibinyamakuru.

  • Dr. Munyandamutsa Nasson, ni umuhanga cyane reka musabe ikintu kimwe akwiye kujya ashyiraho iminsi runaka akagira isomo atanga ku kintu runaka abantu tukajya kubyunva kandi tukishyura “ droit d` entre “ . ibi bisumba kure kwishyurira kujya kureba: umupira w` amaguru kureba film , gutura mu rusengero , Kubyina muri soire etc ……….

  • NIHANATEGURWE ABEPISKOPI BAGUYE I GAKURAZO BASHYI NGURWA MU MA DIYOSEZI YABO NABYO Mgr ABIVUGEHO ABAKRISTU GATOLIKA DUKENEYE IMPAMVU BADASHYINGURWA

  • Abantu benshi bibwira ko abanyarwanda hafi ya bose ari aba gatolika, ariko burya ntabwo ari byo. Mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu mwaka w’ 1991, abagatolika bari 49% gusa. by’abaturage bose.(By Musenyeri wa Butare a la Radio). Ubwo rero n’ubwo kiliziya gatolika ifite abayoboke benshi mu Rwanda, urabona abagatolika ari 1/2 gusa.

    • ko wakurikiranye imibare y’ibarura, imibare y’abakristo bo mu yandi madini bo ni bangahe? Duhe precision? Ikindi kandi imibare yo muri 1991, ni iya kera, umwana w’umukobwa wavutse icyo gihe ubu ni inkumi irongorwa. ndumva tutayigenderaho ntacyo yatumarira kuko idahuje n’igihe.

    • Ariko ubwo wumva statistics ya 49% atari nini?! Iyo bavuga facteur demographique iyi iri hejuru ubwo abandi ni islamists, protestants, Abadafitwle aho babarizwa n’abandi icyo gihe aba ari benshi kuko ubwo abachatolics banganaga hafi 1/2 cy’abaturage bose. Ubaye ufite notion kuri statistique urabyumva!

  • None se nubwo izo statistiques za kkx ntazi aho zanditse utekereza ko 1/2 cy’abanyarwanda ari abagaturika kandi dufite amadini arenga 200 ubwo andi madini yaba afite bangahe ?
    KKX abanyarwanda bose si abagaturika ariko niba gaturika irengeje 1/2 mu gihugu cyuzuyemo amadini udashobora kubara bifite icyo bivuze.

  • Ikindi kandi hari abitiranya uburyozwacyaha bwa Kiliziya n’ubw’abapadiri bayo. Icyaha ni gatozi mu byibuke, ntabwo uruhare rwa SEROMBA na MUNYESHAKA rwakwitirirwa Kiliziya. Bazabihanirwa ku giti cyabo, ntabwo ari Kiliziya yabibatumye.

  • Kiliziya se ni Thadeo gusa???Huumm!!!!!!!

  • U will Never End Times

  • Ikibazo mbona kidukomereye ni uko mu gihugu cyacu aho kuvugisha ukuri turangwa no kubogamira aho twiyumva,,,icyaha kikaba icy’abandi,,,ese ibyabaye tujya twibaza nyirabayazana,,,,uwabikoze,,,ababikorewe nta vangura cg kwikunda…sinibuka uwigeze kwandika kuri uru rubuga mu iyi munsi,,,ati..niba abanyrwanda badahisemo kwicarana ngo banenge ibyabaye bari kumwe ,,,turriho turavomesha akayunguruzo…sinzi niba mbyanditse uko yabivuze ariko ni hafi aho.
    GUSASA INZOBE TUKINENGA NI WO MUTI W’IBIBAZO BY’ABANYARWANDA…Umuti turawufite nudushakakuwunywa tuzakira nitwanga kandi ubwo sakindi azaba abyara ikindi,,bizaturushya

  • nge mbona Mgr atabasubije. kuko ntagifatika kirimo mubyo yavuze. indyarya ihimwa ni ndyamirizi koko. buriya se usubiyeyo nyuma yimyaka 5 ntiyakubwira ngo turacyareba uretse kutanajyayo kuko ntagihe yaguhaye kuburyo wamubwira uti cyarashize.

  • Have sha ahubwi kiliziya yaciste ku icumu! Uzi aba Padiri bayo bishwe!? Uzi aba Frere bayo bishwe!? Uzi aba Senyeri bayi bishwe!? Uzi aba kristu bayo bisgwe!?

  • kiriziya Gatorika kimwe nandi madini yijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi azasabe imbabazi kuko yarakosheje cyane bityo azazihabwa kandi abe abohotse

  • abakristu bicanye ntabwo aribo nabasengaga satani.

  • @ Gasagure: Nkunda ko mudatinda! Ngo ” Nyirabayazana…” Abanyarwanda turaziranye: nta soni kuba wumva Inkotanyi zirwanira uburenganzira zimwe imyaka mirongo hanyuma mukica abana b’impinja mu Rwanda hose??? Ariko iyo mutekereje ibyo mwakoze mwumva muri abantu? None ngo ” Nyirabayazana” nta soni?

  • Kibwa 2: Ibyo uvuze ninko kuvuga ngo Parmehutu na MRND byacitse ku icumu rya Genocide. Naho abo bose uvuze hafi ya bose bishwe n’abakristu gatolika, bicishijwe n’abapadiri, abafurere, abapadiri n’abasenyeri.

  • abakristu bariyo bari gusenga satani wibeshya ko usenga Imana niko kurimbuka byanditse muri Bible.

  • ndisobanura.gute wirirwa mu kiriziya upfukamye ukomanga mugatuza abandi bati umuntu hariya…………..nyamara wifuriza mugenzi wawe kurimbuka.ngiyo satani bamwe musenga mutabizi.nta mana yaguha credibility uyisenga wanga uwo yaremye.abandi tukabivanga namashuri byaba ngombwa politique.hari abapfuye bahagaze barimo abo bose nkubwiye biyita ko bazi gusenga wowe usoma this message wibaze.

  • Kuki Kiliziya Gatolika aliyo yasaba imbabazi kandi ali yo yahohotewe muli buliya bwicanyi bwabereye mu Rwanda? Reba abepiskopi n’abihayimana biciwe i gakurazo, abapadiri n’ababikira biciwe ku Rwesero ku nkombe za Lac Muhazi, utibagiwe amarorerwa y’ubwicanyi yabereye i Kibeho aho Bikira Mariya yabonekeye! Hakwiye no kujya hibukwa Musenyeri Fokasi Nikwigize wishwe rubozo iyo muli Zaire. Ahubwo abo bicanyio nibo bakwiye gusaba Kiliziya Gatolika imbabazi.Kiliziya Gatolika se yasaba imbabazi ku bwicanyi itakoze, ahubwo yakorewe kugirango bitange iki?

  • @Emmanuel Rugina: Wagirango uri Musenyeri Misago wanditse avuga ngo nibamukururire aho abapadiri b’abatutsi abakristu ntibabbashaka muri Genocide bahagita babica nyine! Burya sinarinzi ko abihayimana Kiliziya Gatolika yemeraga ari abahutu gusa! Abapadiri, ababikira n’abafurere batabarika b’abatutsi bishwe muri genocide ntabo wigeze wumva ko nta n’umwe uvuga hano?? Cyangwa nyine Kiliziya ntiyabashakaga ihita inabiyicira?? Yewe yewe ” Kikiziya y’Imana” n’abakristu bayo… Kandi ubwo nawe wibara mu bakristu! U Rwanda rwagushishije ishyano wa mugani wa Pastor Mpyisi!

  • Hello jye numva rwose amadini nka organization adakwiye gusaba imbabazi…kuko amaherezo buri tsinda ryazasaba imbabazi kandi ritarigeze rituma abantu gukora amahano yakozwe muri Genocide yakorewe abatutsi bo mu Rwanda. niyo mpamvu jye numva Kiliziya idakwiye gusba imbabzi ahubwo abo baruharwa babarizwa muri ayo madini nibo bakwiye kuzisaba. Kiliziya se ninde yatumye…nonese niba abayo barishwe….ni iyihe organization izaza kubisabira Kiliziya imbabazi?? tureke kugendera kubyo abantu batekerezaa cg biyumvamo tuvuge ibintu nkuko ukuri kwabyo kuri!

Comments are closed.

en_USEnglish