Digiqole ad

Police yerekanye ‘abajura’ n’ibikoresho bitandukanye bibye

 Police yerekanye ‘abajura’ n’ibikoresho bitandukanye bibye

15 Mata 2015, Muhima – Police y’u Rwanda yagaragaje abajura bafashwe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali barimo n’abafashwe n’abaturage ubwabo ndetse n’ibikoresho bibye bitandukanye. Herekanywe kandi umuhungu w’imyaka 17 ukomoka i Gihara ku Kamonyi wari warajyanywe bamubwira ko agiye gusenga ariko ngo yisanga yagiye gucuruzwa muri Uganda.

Abafashwe barimo abafatiwe mu cyuho n'abafashwe n'abaturage
Abafashwe barimo abafatiwe mu cyuho n’abafashwe n’abaturage

Mu Ukuboza umwaka ushize uyu muhungu yari yajyanywe hamwe n’abandi bana umunani mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda n’umupasiteri uyobora itorero basengeragamo ngo bagiye gusengera ku musozi waho abantu bakunda gusengeraho.

Bageze yo ngo yababwiye ko ibintu bihindutse babaye impunzi ndetse ngo abajyana kuri UNHCR kwaka ibyangombwa. Intego ye ngo yari ukubacuruza mu bihugu byo mu mahanga.

Uyu mwana ngo yaje kugira amakenga ku byo yabwirwaga n’uyu Pasiteri maze abibwira abantu nabo bamurangira kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ari nayo yafatanyije na Police kumugeza mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

Chief Superintendent of Police Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda  avuga ko bari gukorana na Police ya Uganda kugira ngo bagarure n’abo bana bandi basigayeyo.

CSP Celestin Twahirwa avuga ko nubwo byari bimenyerewe ko hakunze gucuruzwa abana b’abakobwa ngo n’abahungu abantu bakwiye kumenya ko bacuruzwa.

CSP Twahirwa ati “Mu madini agenda avuka mu baragiye intama harimo n’ibirura n’abagizi ba nabi niyo mpamvu dusaba abayobozi b’amadini kurwanya ibi bikorwa.”

Umuhungu wagaruwe akaba yashyikirijwe umubyeyi we mu karere ka Kamonyi wari umaze amezi ane utamubona.

 

Police yerekanye kandi abasore 12 bafatiwe mu bujura butandukanye mu mujyi wa Kigali, muri aba batatu ngo bafashwe n’abaturage ubwabo, nubwo Police isaba ko abaturage bafashe umujura batagomba kwihanira nk’uko babisanze hamwe na hamwe.

Aba bafashwe bashinjwa kwiba ibintu bitandukanye birimo za mudasobwa zigendanwa (laptops), televiziyo, ibyuma by’imodoka nk’uturebanyuma,  radiyo zo mu modoka, n’ibindi bikoresho.

Muri Kigali, abibwe ibintu nk’ibi muri iyi minsi basabwe bagana station ya Police ya Muhima bitwaje inyemezabwishyu z’ibikoresho byabo bibwe cyangwa ibyerekana ko ari ibyabo koko.

Mu bafashwe harimo uwitwa Hassan Karemera w’Umurundi uvuga ko we yaguraga ibikoresho by’imodoka byibwe ngo kuko aribwo bushobozi afite maze nawe akabigurisha ahandi. Ni inshuro ya kabiri afatiwe muri iki cyaha.

Mu bafashwe kandi harimo abana bari munsi y’imyaka 18,  kuri aba Police ivuga ko hakazakurikizwa amategeko ahana abana.

Mu bafashwe kandi harimo uwitwa Lamadhan Ubanjemwibuga w’imyaka 19 wafatiwe mu cyuho. Muri aba 12 bamwe bemera icyaha abandi bakabihakana.

Umuvugizi wa Police asaba abo mu madini kuba maso no kurwany aicuruzwa ry'abantu
Umuvugizi wa Police asaba abo mu madini kuba maso no kurwanya icuruzwa ry’abantu
Mu bafatiwe mu bujura harimo abari munsi y'imyaka 18 n'ufite 19
Mu bafatiwe mu bujura harimo abari munsi y’imyaka 18 n’ufite 19
Za Laptoops zafashwe na Police hamwe n'ibindi bikoresho
Za Laptoops zafashwe na Police hamwe n’ibindi bikoresho
Birimo za Television n'ibindi. Abibwe barasabwa kujya kuri station ya Police ya Muhima kureba niba nta byabo birimo
Birimo za Television n’ibindi. Abibwe barasabwa kujya kuri station ya Police ya Muhima kureba niba nta byabo birimo

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Komudashaka kubagaragaza mu maso ngo tubamenye tujye tubatahura

  • Amadini y’inzaduka sibwo arikoze!

  • Namwe ibyo mukora nta professionalism irimo kabisa, police irabatumije ngo murebe nkabanyamakuru mugire ibyo mugeza kuri rubanda, murangije muhisha amaso habo???what kind of people are u??

  • uwomwanase baribajyanye ibugande kugurisha nawe arimwaba bajurase? muge musobanuraneza ibyo muba mwanditse

    • Umwana wagaruwe ntabwo ari mu bajura, umwana yashyikirijwe umuryango we, kandi ntabwo umwana wakorewe icyaha yerekanwa mu itangazamakuru, kimwe n’umwana wese uvugwa mu buryo butamufasha ntabwo yerekanwa mu itangazamakuru. Ikindi aba bafatiwe mu bikorwa by’ubujura baba bagikekwa igihe inkiko zitarabakatira kuko bahamwe n’icyaha.

      Iyo werekanye (mu mafoto) ukekwaho icyaha ihame rigenga itangazamakuru rigutegeka gukurikirana urubanza rwe kugera rurangiye agizwe umwere cg ahamwe n’icyaha.

      Ayo ni amwe mu mahame y’itangazamakuru atuma bidakorwa nk’uko ubitekereza, nabyo ukwiye kubimenya ukamenya.

      Bijye bigufasha no mu bindi uzajya usoma

      Merci

      • Ibyo uvuga sinemeranya nawe nagato kuko bibaye bityo, Dr Mugesera, Kizito, Col Byabagamba na Gen Rusagara n’abandi benshi ntimwakabaye mubafotora ngo mubagaragaze mu ibinyamakuru bari ku amapingu kandi batari bakatirwa n’inkiko ari nako muvuga imyirondoro yabo. none aba bajura ngo ntimwagaragaza amasura yabo n’amazina yabo ngo nuko batari bakatirwa?

        Aha rero ndabona ubusobanuro bwawe budafatika.

  • Ubwo se koko wamugani ngo uhishira umurozi akakumara kubana . aho mwaberekanye murabahisha sha?

  • Ahubwo nahoraga nibaza niba Tarinyota atari mu Rwanda aho ibyuma by’imodoka byibwe bicururizwa nk’aho ari isoko ryemewe. Congs to police mukomereze aho rwo ababicuruza bafashwe wenda ubwo bujura bwagabanuka.

  • Rwose jyewe nshima umuseke Ku makuru meza itugezaho ariko mbagaye kutagaragaza abibye cg abakekwaho kwiba Nonese niba umuntu yafashwe ni kuki atagaragazwa ngo nabandi bamumenye ko ibyo byatera nubwoba abandi nonese muramuhishiriye kuki abandi bo batazabikora bazi ko bari buhishirwe.

    Ariko kuki mutareba itangazamakuru uko rikorwa ahandi niba umuntu afatanywe ibyo yibye ntakundi nafototwe agaragazwe anabifite. Urundi rugero niba afashwe asambana Immediately nimumwerekane uko yafashwe ibyo bizagabanya ibyaha naho ibyo kwirirwa mubaphuka ngaho ibitambara ngaho kuba siga black color mu face ntakigenda ahubwo byarutwa no kwandika inkuru nta mafoto twe ababisoma tukabisoma nka kumwe twumva amakuru kuri Radio tutabona abayatangaza

    Murakoze

  • police nikomeze ishake abajura kuko ni benshi kandi batumereye nabi ariko bakurikirane nabagenzi babo kuko nabo hari abakorana n’ibyo bisambo. jye baranyibye flat na lapop, menya aho bihishe mbwira umupolice kumfasha ahubwo aratugambanira mu buryo bugaragara kandi mfitiye ibimenyetso ariko ntakundi narihanganye kuko mu isi nta justice ihaba.

  • Ariko se ko munkuru muba mwavuze ko ari abakekwaho kuki mutaberekana?

  • batwibye tv yitwa watson rwose mutubwire aho tuza regera

  • uburenganzira bw’umujura cyangwa ukekwaho kwiba mubugira burebure cyane aho mutamugaragaza koko ;byadufasha mu mutweretse wese twahura nkamenya uko mwirinda;cyangwa pasiteri amusengera agakizwa

Comments are closed.

en_USEnglish