Digiqole ad

Ubujurire bw’urega Bruce Melody bwateshejwe agaciro

 Ubujurire bw’urega Bruce Melody bwateshejwe agaciro

15 Mata 2015 – Urukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Richard Nsengumuremyi umuyobozi akaba na nyiri inzu itunganya muzika ya Super Level usaba ko ibihembo bihabwa Itahiwacu Bruce (Bruce Melody) bifatirwa kubera ikirego amurega kuba yaramutanzeho miliyoni 18 ariko ntiyubahirize ibyumvikanyweho.

Bruce Melody n’umwunganizi we mu mategeko ku rukiko muri iki gitondo
Bruce Melody n’umwunganizi we mu mategeko ku rukiko kwa mbere w’iki cyumweru

Nsengumuremyi yari yajuririye umwanzuro w’Urukiko rwari rwanze ko ibihembo Bruce Itahiwacu abona mu kazi ke bifatirwa kubera ikirego cya Nsengumuremyi.

Ahagana saa kumi n’imwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu umucamanza yasomye imyanzuro y’Urukiko avuga ko Urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika Nsengumuremyi agaragaza byashingirwaho hakirwa ubujurire ku kirego cye.

Uyu mucamanza avuga ko nta mpamvu igaragara hafatirwa ibihembo bihabwa Itahiwacu mu kazi ke nk’umuhanzi hagendewe ku byo Nsengumuremyi amurega, bityo ubujurire bwe buteshejwe agaciro.

Me Irene Bayisabe wunganira Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko urubanza mu mizi ku biregwa umukiliya we ruzaba tariki 03/06/2015.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish