Rwanda Creative Hub yahaye imishinga 13 inkunga y’ibihumbi 160$
Mu rwego rwo guteza imishinga yo guhanga udushya ijyanye n’itangazamakuru, ikoranabuhanga, ubukorikori n’ubuhanzi, Rwanda Creative Hub kuri uyu wa 15 Mata 2015, yatanze inkunga y’amadolari ibihumbi 20 kuri buri mushinga watoranijwe kugirango ukomeze ibikorwa byawo bifitiye abanyarwanda akamaro. Imishinga myinshi muri iyi ni iy’urubyiruko.
Rwanda Creative Hub, ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga mu bijyanye no guhanga udushya, mu mishinga 13 yahawe inkunga harimo Agasaro Publishing Ltd, ikinyamakuru gikorera kuri interineti cyandika cyane ku bagore, Samples Studio, Situdiyo ikora filimi z’inyarwanda ikazohereza mu mahanga, Mago Media ikinyamakuru gikorera kuri interineti kivuga inkuru zo mu Rwanda, u Burundi, Kenya na Tanzaniya.
Aloys Zunguzungu umuyobozi wa Rwanda Creative Hub avuga ko abafite imishinga bahamagarirwa gusaba inkunga babinyujije kuri Internet bityo abagomba guhitamo imishinga ifite ingufu kuri benshi bakabikora igaterwa inkunga.
Zunguzungu yasobanuye ko uretse gutanga inkunga, banaha amahugurwa abo bahisemo ndetse byaba ngombwa bakaba naho gukorera ku cyicaro cya Rwanda Creative Hub kugirango ngo imishinga yabo ibashe kubyazwa umusaruro.
Yemeza ko abo bamaze gutera inkunga hari aho bamaze kuva kuko ngo imishinga yabo imaze kugera ku kigero gishimishije.
Maria Hakansson umukozi wo muri ambasade ya Suwede mu Rwanda ari nabo batera inkunga yo gushyira mu bikorwa amategeko mashya y’itangazamakuru mu Rwanda, yavuze ko ubuzima bw’igihugu buba bushingiye ku itangazamakuru kandi ko bakora uko bashoboye kugirango ibi bizagerweho.
Ku kibazo ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda, Hakansson yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze kugera ku kigero gishimishije bitewe n’ibigo bishinzwe kurigenzura n’amaradiyo akaba yarabaye menshi.
Richard Mugwaneza uyobora Samples Studio ikora filimi ikazohereza hanze y’u Rwanda yavuze ko iyi nkunga izabafasha mu bintu byinshi mu kazi kaboyasabye urubyiruko gukorana imbaraga mu mirimo yose, ruharanira guhera ku mafaranga make ariko rufite intego rwiyemeje.
Iyi nkunga y’ibihumbi 20 b’amadolari ahabwa buri mushinga ngo agenda atangwa mu bice bitewe n’uko uyahawe agenda agaragaza uko akoresha ayo yahawe.
Rwanda Creative Hub ikorera mu kigo gishinzwe guteza imbere itangazamakuru(Institute of War and Peace Reporting, IWPR), mu gihe kitaragera ku mwaka imaze yatanze inkunga ku mishinga 20 kuko mu kwezi kwa Nzeri 2014, yahaye inkunga imishinga irindwi, mu kwezi kwa Gashyanatare, 2015 yahaye imishinga ine ndetse no muri uku kwezi kwa Mata iteye inkunga imishinga 13.
Barateganya ko mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, izatanga izindi nkunga ku mishinga bazatangira kwakira binyuze kuri internet.
Umushinga wemerewe guterwa inkunga inshuro eshatu gusa ingana ni ibihumbi 60 by’amadolari.
Kuri iyi nshuri ya gatatu ngo bakiriye imishinga igera ku 175 ariko 13 niyo yabashije guterwa inkunga.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Hello,
What amazing success stories supported/ financed by Rwanda Creative Hub.
I have a feeling that, this will change and has already changed the life of many young Rwandans.
Regards,
Comments are closed.