Digiqole ad

Mugesera yabwiye urukiko ko icyunamo cyatumye adakora ibyo yari yemeye

 Mugesera yabwiye urukiko ko icyunamo cyatumye adakora ibyo yari yemeye

Leon Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 15 Mata, uregwa yabwiye Urukiko ko kubera gahunda z’icyunamo zaberaga muri Gereza atabashije gutegura ibyo anenga ku buhamya bw’abatangabuhamya babiri nk’uko byari byemeranyijweho mu iburanisha riheruka bityo akaba ariyo mpamvu yateguye kuri umwe yananenze ubuhamya bwe none.

Leon Mugesera n'umwunganizi we Me Rudakemwa
Leon Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa

Urukiko rwatangiye rusoma icyemezo cyafashwe ku busabe (Requette) bw’uregwa aho rwavuze ko kumuha amajwi yose yafashwe ubwo Abatangabuhamya bamushinjaga bidafite ishingiro.

Itegeko ngo rigena ko ubundi buryo bw’ikoranabuhanga atari ihame kuko ngo inyandikomvugo yahawe zihagije kandi ari na zo zigenwa n’itegeko, kandi ntiyigeze agira n’icyo azinenga.

Amaze gusaba umwanditsi kwandika ko iki cyemezo akijuririye; Mugesera yahise asaba Urukiko kurugezaho ikibazo afite, rumubwira ko ruza kubigenera umwanya ahubwo rumusaba kugira icyo avuga ku batangabuhamya babiri nk’uko byari biteganyijwe.

Yahise yubahiriza ibyo yari asabwe, gusa amaze kunenga ubuhamya bwa Nyirabagirishya Rahel, Mugesera yahise abwira Urukiko ko uyu ari we yabashije guteguraho. Yavuze ko kubera gahunda z’icyunamo byatumye atabona umwanya uhagije wo gutegura ku batangabuhamya babiri.

Ataragira byinshi asobanura, Urukiko rwamubajije inzitizi yahuye na zo, Mugesera asubiza agira ati “Ikibazo cyabaye le temps de preparation (igihe cyo gutegura).”

Uruhande rw’Ubushinjacyaha, bwavuze ko ibivugwa n’uregwa nta shingiro bifite kuko ngo mu iburanisha riheruka ari we wiyemereye ko azavuga ku batangabuhamya babiri aho kuba batatu nk’uko yari yabisabwe n’Urukiko, ariko yavugaga ko kubera impamvu z’icyunamo igihe gishobora kuzaba gito.

Umushinjacyaha yagize ati “Impamvu zitangwa n’uregwa nta shingiro zifite kuko mu iburanisha riheruka ni we wihitiyemo kuvuga ku batangabuhamya babiri kandi yari abizi neza ko twari twinjiye mu cyunamo.”

Mugesera yahise na we abaza ati “Ni gute Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu natanze zidafite ishingiro kandi ntari nanazisobanura.”

Urukiko rutifuzaga kumva ibisobanuro birambuye, rwabwiye uregwa ko rushobora gutekereza ko yihaye ibyo yari yarimwe kuko ngo n’ubundi byari byagarutsweho haza kwemezwa ko azategura ku batangabuhamya babiri.

Mugesera yahise agira ati “Birumvikana ko nihaye ibyo mwari mwanyimye ariko si ko biri kuko hajemo izindi circonstances (impamvu) nshya mukomeje kumbuza gusobanura.”

Urukiko rwahise rumenyesha uregwa ko yemerewe gutanga ibisobanuro birambuye mu gihe yaba abifitiye ibimenyetso bifatika.

Nyuma yo kuvugana n’umwunganira mu mategeko, uregwa yagize ati “Murabizi ko ubwo mperuka aha twari twinjiye mu cyumweru cy’icyunamo, twari tuzi ko ibiganiro bizajya biba kuva saa munani kugeza saa kumi, ariko si ko byagenze kuko byagezaga saa kumi n’ebyiri bikirimo,… Birumvikana ko le temps de preparation (igihe cyo gutegura) ntacyo nari mfite”.

Atanga ikimenyetso yagize ati “Aha ikimenyetso natanga ni uko mwakwibariza aba bashinzwe kundinda (Abacungagereza).”

Indi nzitizi Mugesera ngo yahuye na yo ni ikibazo cy’urumuri, yagize ati “Ikindi, mfite ibyemezo bigaragaza ko nigeze gusaba ko nahabwa lumiere (Urumuri) ruhagije mu cyumba ndaramo ariko, ntabwo gereza yabashije kubikora.”

Abajijwe aho ibi by’urumuri byaba bihuriye n’impamvu zishingiye ku cyunamo, Mugesera yavuze ko iyo mu cyumba araramo haza kuba harimo urumuri ruhagije yari kujya abasha gutegura nijoro dore ko ngo ku manywa yabaga ari mu biganiro.

Urukiko rwahise rwanzura ko mu iburanisha ritaha uregwa aho kuvuga ku batangabuhamya babiri, azavuga ku batangabuhamya batatu barimo na PMJ wagombaga kuba yavuzweho none.

Ubushinjacyaha bwikomye Mugesera gukoresha imvugo zidakwiye

Mu kunenga umutangabuhamya Nyirabagirishya Rahel, Mugesera yavuze ko atari umutangabuhamya ahubwo ari ‘umubeshyi’, ijambo ryababaje Ubushinjacyaha bwongera gusaba urukiko kumubuza gukoresha amagambo nk’aya.

Mugesera na we yahise yungamo ati “Ubushinjacyaha bugira ngo nkoreshe iyihe mvugo ko na bwo bujya bwihanukira bugakoresha ijambo rinshengura umutima.”

Yakomeje avuga ko ibyo uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko binyuranye n’ukuri ndetse ko ari amabwire kuko ngo mu mvugo ze (Umutangabuhamya) yaranzwe no kwivuguruza.

Yanavuze kandi ko uyu mutangabuhamya ashobora kuba yaraje gutanga ubuhamya aje kwihorera, kuko ngo mu mvugo ze yagaragaje ko yiciwe abavandimwe ndetse bakanasahurwa inka zabo.

Iburanisha ryimuriwe tariki ya 22 Mata, uregwa akomeza kunenga ubuhamya bw’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ariko nkuru ruzatesha abantu umutwe kugeza ryari njye kabisa Imana izampe kuramba ndebe amaherezo ye!!!! Kuko ntibyunvikana umwanya yatesheje abantu yewe murihangana. Ntimukakitwereke mu cyunamo mwibutsa amateka yarwo.

  • Ese Dusabe we, ko numva ufite uburakari bwinshi kandi ibyo asaba abyemererwa n’amategeko? Please come down ubwo burakari nta mwanya bugira mu butabera bw’u Rwanda. Reka buri wese akore ibyo asabwa ubundi turebe aho bizaherera.

  • Cost of time!? Ibiganiro byagombaga kurangira saa kumi birangira saa kumi nebyili!?

  • Nta kibura icyo kimara !!!!

    Mureke uru rubanza rudusigire isomo ryo ku menya kwisobanura.
    Uyu musaza yarahemutse ariko urubanza rwe mbona rwasigira benshi kumenya kwiregura kuko arabizi peeee

  • Niko narumvise ngo niwe Munyfurika wa mbere wa bonye Doctorat Muri Law
    Hari icyo Mubizihora??.

  • arikoc ubundi arusha koyacyinze bamuzanye murwanda kwariho yakoreye amahono?nkongera nkabaza ese impamvu zamugesera kozidashira azageza ryari kugirango akatirwe?ese nyibura azakatirwa burundu?

  • wowe witwa omar butera ntuzi iriva nirirenga, nonese araburanira hehe? be informed and update please.

  • Dr mugeswera yize amagetegeko,kd ,t kuvuganibyo atanga ntashingiro bifite,ntakindi gisubizwo ubucamanza bwabona kuko abaha ingingo ikabananira.ubundingo tugiye kwiherera,hahahaaha bavayongo urubanza ruzakomeza kwitariki rnunaka.hahahahah

Comments are closed.

en_USEnglish