Abahanzi bahatanira PGGSS 5 basuye urwibutso i Kiziguro
15 Mata 2015 – Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu basuye urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga 1 500.
Bahageze basobanuriwe amateka y’ubwicanyi bwakorewe aha i Kiziguro n’uburyo bwateguwe.
Karinganire umwe mu barokokeye muri uwo Murenge wa Kiziguro, yavuze ko ibyo yabonye n’amaso ye atifuza kuzongera kubibona ukundi.
Niyonziza Fercien umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kiziguro yavuze ko nubwo abarokotse muri aka gace bari bafite ibibazo byinshi bishingiye ku byababayeho ariko ubu hari intambwe igaragara bamaze gutera.
Ati “Nka mbere ntibiyumvishaga uburyo umuntu yababarira uwamwiciye ariko ubu byarabaye baraturanye babanye neza.”
Abahanzi bagize icyo bavuga nka Bulldogg, TMC, Jules Sentore, Bruce Melodie, Rafiki bavuze ko nk’abahanzi bakwiye kugira uruhare runini mu kwigisha abanyarwanda ubumwe.
Bull Dogg ati “Tugomba gutandukana n’abahanzi batangaga ubutumwa bwo kawnganisha abanyarwanda hagati yabo.”
Ku bufatanye na BRALIRWA na East African Promoters bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aba bahanzi batanze inkunga y’amafaranga ibihumbi Magana atanu yo kwita ku rwibutso basuye.
Amafoto/Iras Jalas
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
5 Comments
NIBYIZA BAFITE UMUTIMA WA KIMUNTU
Kiki Butera adakuramo ingofero!!!!!!!
agomba kubaha aho agiye
Rafiki Arazira iki ko mbona Ashaje !?
@makoco.arazira icyo bita drugs
Comments are closed.