Digiqole ad

Uburyo bushya bwo gutanga ‘Bourse’ buzazamura umubare w’abiga Kaminuza

 Uburyo bushya bwo gutanga ‘Bourse’ buzazamura umubare w’abiga Kaminuza

Minisitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gusobanura itegeko rishya ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku itariki 14 Mata 2015 rijyanye n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri Kamunuza n’amashuri makuru ya Leta, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ubu buryo buzongera umubare w’abiga Kamunuza, kandi ngo ‘bourse’ izajya izira igihe.

Minisitiri w'Uburezi Prof Silas Lwakabamba mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata
Minisitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu nimugoroba

Uburyo bushya bwo gutanga bourse ku banyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta, buteganya ko umunyeshuri azajya asinyana kontaro (contract) na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD).

Umunyeshuri azaba afite umwishingizi uzafasha korohereza urwego rushinzwe kugaruza amafaranga yagurijwe.

Abanyamakuru bashatse kumenya impinduka iri hagati y’uburyo bwari busanzweho mu gutanga inguzanyo, aho SFAR yabaga ifite urutonde rw’abanyeshuri batsinze kandi bujuje ibisabwa no kuba inguzanyo zizatangwa na Banki.

Minisitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba yavuze ko n’ubundi, umunyeshuri uzahabwa inguzanyo na BRD ari uzaba yatsinze afite amanota asabwa ndetse n’urupapuro rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB.

Lwakabamba kandi yasobanuye ko mu myaka ya mbere hazafashwa abanyeshuri bo mu byiciro by’UBUDEHE, icya mbere n’icya kabiri nyuma uko iyo gahunda izagenda ibona ubushobozi n’abandi bagafashwa.

Yagize ati “Iyi gahunda izatuma umubare w’abajya muri Kaminuza wiyongera, kuko buri wese azaba afite amahirwe yo kujya kwaka inguzanyo muri Banki.”

Iyi gahunda izatangira mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, abanyeshuri bashya bazaba bemerewe kwiga na Kaminuza basabyemo, bakaba bazasinya amasezerano na BRD.

Iyi gahunda nshya ngo izatuma umubare w’abanyeshuri bahabwaga inguzayo uzamuka, kuko mu mwaka w’amashuri 2015/16, bazava ku 20 212 bagere ku banyeshuri 31 796, kandi ngo bazagenda biyongera uko imyaka izaza.

Mu kwezi kwa Nzeri, gahunda yo gutanga inguzanyo izatangirana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 29 Leta yashyize muri BRD ku banyeshuri biga mu Rwanda na miliyari 11 z’amanyarwanda ku banyeshuri biga hanze y’u Rwanda.

Prof Lwakabamba ati “Iyi gahunda izafasha umuntu kubona umubare w’amafaranga ashaka arenze ku mafaranga y’ishuri. Azashobora gusaba ashobora kumufasha mu gucumbika, mu kubaho kuko ni we uzayishyura arangije kwiga.”

Umunyeshuri wahawe inguzanyo azajya yishyura arangije ari mu kazi, azajya atanga inyungu ingana na 11%, azajya yishyura 10% by’umushahara we wa buri kwezi.

Ubusanzwe hariho imbogamizi yo kwishyuza amafaranga yatanzwe ku banyeshuri ba Leta, ahanini kuko abenshi bihisha ntibishyure, ariko ngo muri iyi gahunda nshya hazabaho kubakurikirana no kubakumira muri serivisi zimwe na zimwe bifuza, kandi wa mwishingizi azafasha gutanga amakuru ku wahawe inguzanyo.

Hari ikizere ko umubare w’amafaranga yishyuzwaga na Leta mu yo yahaye abanyeshuri ba Kaminuza, azava kuri miliyari 1,8 y’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka agere kuri miliyari 10 z’Amanyarwanda buri mwaka yishyujwe.

Prof Lwakabamba ati “Ayo mafaranga azishyuzwa, inyungu izaba itangwa ndetse n’abafatanyabikorwa bashobora gushora imari yabo muri iyi gahunda bizatuma abanyeshuri benshi babona inguzanyo.”

Kuba inguzanyo itunga umunyeshuri (bourse) yageraga ku munyeshuri itinze, ngo byaterwaga ahanini n’uko byanyuraga mu nzira ndende, kujonjora kwa SFAR, guhuza imibare na Kaminuza, kujya mu biganiro na Minisiteri y’Imari, n’izindi nzira zigoye, ariko ubu ngo uzaba yemerewe inguzanyo amafaranga azajya ahita ajya kuri konti ye, natinda kumugeraho bibazwe BRD.

Leta y’u Rwanda iteganya ko nyuma y’imyaka 10 iyi gahunda izaba imaze, izaba igeze ku rwego rwo kwihaza ku buryo nta faranga Leta izongera gusohora ngo irarihira umunyeshuri.

Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Uburezi (HEC) Dr Mugihsa Innocent Sebasaza na we asobanurira abanyamakuru
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi Dr Mugihsa Innocent Sebasaza na we asobanurira abanyamakuru iby’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo
Jerome Gasana uyobora ikigo WDA na we yari ahari
Jerome Gasana uyobora ikigo WDA nawe yasobanuye kuri iyi gahunda nshya

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • ibi ntibisanzwe mba ndoga nkomokomo.

  • Iyo nyungu ya 10 cg 11% ni nini mu gihe kubona akazi ari ikibazo. Amerika niyo barebeyeho iyo gahunda, kandi bo baba bafite gahunda inoze yo kubabarira imyeenda (loan forgiveness) abadashoboye kwishyura.Ikindi nuko amashuri yo muri America amenshi aba akize, agatanga grants na scholarships ku banyeshuri benshi. Nibabigerageze tuzareba, gusa si bibi nibitazamo uburiganya.

  • Umwishingizi Azaba Afite Ubuhe Bushobozi. Abadashobora Kubona Umwishinizi Se Azabigenza Ate?

  • Plus de 100.000 personnes bari bafite ubuzima byri mukaga kubera kudebeka k’umuyobozi umwe rukumbi !!!!

    Aho HE KAGAME abibwiriwe iminsi 2 nyuma birakemutse.

    Ubuse nkuyu minister nta bihano akwiye ku kubabaza abanyeshuri ???
    Nibuze akwiye gusimbuzwa abashoboye.

    Nakerezwe kwishyura salaire ye 4 mois turore ukuntuyiruka amahanga ashoreye inda abeshya aya ndongo ngo arahunze !!!!

    Protais MUTARI niwe uzi aho bimugeze ubungubu !!!!

    • Munyarwanda ndabyumva ko bibabaje kuba tudahabwa frw tugenerwa kugihe ariko nanone ntabwo Professor LWAKABAMBA ariwe byaturukagaho cyane ko aho agiriyeho ubona ibintu bipfuye kujya mu buryo kdi uyu mugabo ni intwali.

      Ibijyanye no guhagarikirwa umushahara byo rwose uyu mugabo frw arayafite kdi ntacyo byamuhungabanya kuko nubundi yinjiza arenze kure ayo ahembwa mu Rwanda kuko za BMW n’izindi zimwishyura intellectual property yagihaye kdi ni menshi cyane nubwo ntavuga ko yabiheraho adupyinagaza ariko arashoboye kdi siwe kibazo. Akiri lecteur muri UNR bakuyeho bourse abandi (Dr KAREMANGINGO Charles, Ex-Lecteur wa Ex-ISAE Busogo) bakavuga ko n’ubundi abanyeshuli bayasindaga ariko we avuga ko n’ubundi yari macye, …!

      Murasandonyi mwumvikane ntimushwane ndabona asubiza arakaye cyane kdi hano ni debat ntabyo gupfa ubusa!

      Murakoze!!

  • 1. it means tuzajya twishyura tubonye akazi anytime. nta repayment period bazashyiraho?
    ninkora amezi 2 bakanyirukana bazategereza mbona akandi.
    2.amafara yishuri,bourse,nandi twakenera arenze kurayo (nkayicumbi,restaurant, clothing ,etc.) BRD izajya iyatamga buri kwezi?

  • wowe wiyise Munyarwanda ntukajye uhubuka mu magambo. wowe wiyise munyarwanda baguhe Mineduc uyibere minister uzabishobora?

  • Ibyo bintu nibyiza cyane bizatuma ntamuntu numwe ucikanwa no kwikomereza amashuri ye, kandi nta stress ibayeho kubera ko azajya abona bourse ye kugihe. Murakoze Mukomereze aho.

  • Murasandonyi ntutanga akazi ku kuyiyobora ubibasha wari butange itangazo ubibasha wese agapigana.

    Abahemukura abanteshuri bangana batya bakabicusha inzara babona HE ngo dusabye imbabazi nyuma ya 2 days birakemuka nibyo ushyigikiye ???

    Iba warize waba uzi inzara ya 4 months muri campus ??? Ishyire mwuwo mwanya !!!!

    Umuyobozi nkuyu ahandi arahanywa bikomeye, amahirwe ni impuhwe HE ahorana.

    • Ese wangu hakemutse iki ko njyewe mbona ntakiragera kuri compte yanjye ibyo murimo mupfa ni ibiki?

  • Njye mbona nta muti ufatika utanzwe ku kibazo cya buruse n`ibyiciro by’ubudehe byishingikirizwa buri hanze aha! None se ni Abanyeshuri banagahe bazabona ababishingira ngo BRD ibahe iyo nguzanyo? Ni bangahe se bazemera kwigerekaho uwo musaraba ngo bazaryozwe ibyo uwarangije azaba yanze kwishyura kubera impamvu zinyuranye n`iriya nyungu?

    Ku bwanjye Leta yagombye kurihira abanyeshuri ifite ubushobozi bwo kurihira haherewe kuri performance z`abanyeshuri na priorities mu masomo- For example niba bavuga ko priority ari abize Science bakabafata kuri 60%, abize ibindi bagafatwa kuri 40% ariko uwatsinze cyane akaba ari we wemererwa bourse nta kureba ngo ari mu cyiciro runaka cy`ubudehe, ni uwa runaka, etc. Icyo gihe abana bakwiga abaharanira kumenya no kugera kure hashoboka, ubundi Leta ikanononsora uburyo bwo kuzabishyuza batangiye akazi.

    • Kalisa, ibyo uvuze ni ukuri. Ni byo koko Leta yari ikwiye kujya ireba buri mwaka umubare w’amafaranga ifite agenewe Buruse z’abanyeshuri, noneho ikareba umubare w’abana bose basabye inguzanyo ikagena inota fatizo ryo gutanga buruse, ufite iryo nota wese ikamuha inguzanyo ititaye kuri biriya by’ubudehe kuko mu budehe harimo ibibazo by’insobe abantu benshi badasobanukiwe. Ni ngombwa ko abanyeshuri b’abahanga aribo biga Kaminuza Leta ikabaha inguzanyo.

      Bigenze bityo byanatuma abana biga bashishikaye barwanira kugira amanota yo hejuru kugira ngo bazabone inguzanyo.

      Abashobora kwirihira amashuri makuru ku giti cyabo nabo Leta ikwiye gushyiraho inota fatizo umuntu wese uri mu nsi yaryo akaba atabasha kwiga Kaminuza, kabone niyo yaba atunze ibya mirenge. Ntabwo bikwiye ko umwana wabonye amanota 20 kuri 75 mu kizamini cya Leta ajya kwiga muri Kaminuza ngo ni uko afite amafaranga yo kwirihira. Ibyo rwose kwaba ari ukworora abanyeshuri b’abaswa aribo barangiza Kaminuza ukabona ntacyo bazi kandi bafite impapuro zigaragaza ko barangije Kaminuza.

      Nibiba ngombwa Leta izanashyireho ikizamini cy’abashaka kwinjira muri Kaminuza zigenga, ugitsinze abe ariwe uhabwa uburenganzira bwo gukomeza muri izo Kaminuza zigenga. Ubu usanga zimwe muri izo Kaminuza zigenga zishishikajwe n’ubucuruzi zititaye ku burezi nyabwo. Usanga abanyeshuri bamwe biga muri izo Kaminuza bahabwa amanota asa n’aho ari ay’ubuntu hagamijwe gusa kugira umubare munini w’abanyeshuri, bityo amafaranga batanga ku ishuri agasugira. Ibyo rero rwose ahanini byangiza isura y’uburezi. Umwarimu ugerageje gushyira mu kuri no mu gaciro agatanga amanota nyayo abanyeshuri bakoreye usanga ubuyobozi butamureba neza kuko ngo ashobora gutuma abanyeshuri birukanwa, bityo umutungo w’ikigo ukaba wagabanuka, mbese ni ubucuruzi mu bundi. Birababaje.

    • Kalisa rero mu gutsinda hari abana baba bafite amahirwe make atari uko ari abaswa ahubwo ari uko conditions babamo n’izo bigiramo zigoranye. Niyo mpamvu kuba ufite ababyeyi bagufasha kwiga mu mashuri meza biguha gutsindira ku manota yo hejuru bitavuze ko uri umuhanga kuruta uriya urya 1 ku munsi, ntanahage, akaniga mu buryo bugoye n’ahantu hagoye. Kuba yashoboye gutsinda bivuga ko abonye ikimwunganira yaba umuhanga ndtse akavamo intiti. Ikindi nuko Abanyarwanda bafite ubushobozi bafashe abana babo bakabigisha, Leta yasigarana abatishoboye bityo abana b’u Rwanda bose bakongererwa amahirwe.

  • ubu buryo ni bwiza ahubwo bwihutishwe bityo abanyashuri babone uburyo babaho bwiza badaserereye

  • Now, education = DEBT sentence. It should not be that way

  • ubu nigisha muri nine sinigeze niga uburezi arikoikibabaje nuko ukora ikizami cyakazi bakakubwira ngo banza umare imyaka itatu aho ukora kandi no muburezi naho ngo nitwige postgraduate niba byanze tuvemo ubukoko nibanyishuza buruse nzishuriki ntamushahara ugaragara

  • Umunyeshuri yemerewe kuguza angahe ku mwaka.

  • NIBAVANEHO IBY’IBYICIRO BY’UBUDEHE BIVANGIRA ABANYARWANDA.IBINDI NIBIGENDA UKO BYAVUZWE BIZATANGA UMUSARURO

  • Ese wangu hakemutse iki ko njyewe mbona ntakiragera kuri compte yanjye?

  • bibagirwa kugendera ku byiciro by’ubudehe kuko birimo amanyanga menshi ashingiye ku marangamutima mabi.iy nguzanyo itangwe hakurikijwe amanota umunyeshuri yagize.

  • kubona ukwishingira uri muri categories 1 and 2 ntibyoroshye .uzamubura azabigenza ate?

    • Wa mugani se ko abo mu kiciro cya 1 na 2 ari bamwe bitaga abatindi Nyakujya nAbahanya ubwo bwishingizi bazabuvana he? Kandi na Guaranti ntayo. Ntawukirangiza ngo asange akazi kamutegereje nkatwe kera. ubwo bwishyu buzava he? nk’ubu ko hari abamaze imyaka 5 barangije Kaminuza kandi nta kazi bafite cyane abize za sciences. bikwiye kwigwaho neza (Big debate) at National level.

  • Bojyere mo ubwishingizi magirirane bemerere ukennye kwishingirwa na bagenzi be bakennye nka 2cg3

    Ataribyo karabaye haziga uwifite ukannye atware ibgorofani.

  • Kwisi hose higa uwifite ariko

  • Hoya s’isi hose higauwifite.

    Iburayi nko mu bihugu byinshi utifite ushaka kwiga yishyurirwa ibyo akenera byose icumbi, ibiribwa, ibikoresho byi shuri, transport, minerval ni bigo byaaide sociale ndetse muri cacance umunyeshuri niwe ugira chance yo guhabwa akazi ngo akunde akore ku kamiya.

    America yaba USA cg Canada ahabwa inguzanyo ku buryo butagoye akishyura asoje ishuri.

    Ahiga uwifite gusa ni muri africa n’asie (ibihugu bimwe)

  • mberenambere mbanje gushimira H E Paul Kagame ko yatwumvise.Nonese Ubwo Ama Compte Twaridusanzwe Dufatiraho living Allowance Azahinduka Twese Tuge Muri BRD?Cg Tuzajya Tuyafatira Kuma Compte Dusanganywe?Nonese Afate Ayo Ashaka Nta Limit Y’ayemewe Gutangwa Burikwezi?

Comments are closed.

en_USEnglish