Digiqole ad

APR FC na Rayon zatsinze imikino ya mbere y’ibirarane

 APR FC na Rayon zatsinze imikino ya mbere y’ibirarane

Ku mukino wa Marines na APR FC ku Kicukiro/Photo RuhagoYacu

Nyuma yo gusezerwa mu mikino ny’Afrika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo zitsinzwe ibitgo 10 zombi, APR Fc na Rayon Sports zegukanye amanota atatu ku mikino yabo ya mbere y’ibirarane y’umunsi wa 17 zinyagiye ikipe za Marines FC na Etincelles z’i Rubavu ibitgo 8-0 zombi.

Abasore ba Etincelles ku mupira hagati mu kibuga
Abasore ba Etincelles ku mupira hagati mu kibuga

Mu mikino ibiri y’ibirarane byo ku munsi wa 17 wa shampiyona i Kigali kuri Sitade ya Kicukiro  ikipe y APR FC APR Fc yatsinze Marines y’i Rubavu  ibitego 4-1 naho i Muhanga mu Ntara y’amajyepfo Rayon Sports itsinda Etincelles  ibitego 4-0.

Ku mutoza wa Rayon Kayiranga Baptiste niyo tsinzi ye ya mbere kuva yasubira mu ikipe y’i Nyanza.

Ku Kicukiro, ikipe y’ingabo  yabonye amanota atatu yatumye inisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo ibifashijwemo na bamyugariro bayo Herve Rugwiro, Abdul Rwatubyaye, Michel Rusheshangonga n’umusore ukina kuruhande asatira Fiston Nkezingabo batsinze ibitego 4 naho Mugenzi Bienvenue abonera Marines FC igitego cy’impozamarira penaliti.

Iyi tsinzi yafashije APR Fc gusubira ku mwanya wa mbere n’amanota 44 mu mikino 21, ikaba irusha AS Kigali umubare w’ibitego izigamye (+25) kuko aya makipe yombi anganya amanota.

APR Fc isigaje gukina na Gicumbi FC kugira ngo yuzuze imikino 22 imaze gukinwa n’anandi makipe.

I Muhanga, Rayon sport yatsinze Etincelles  ibitego  4-0 bya Fuadi Ndayisenga, Aphrodis Hategikimana ndetse na  bibiri bya Kevin Ishimwe.

Rayon yahise izamuka kurutonde rwa shampiyona iva ku mwanya wa 8 igera ku wa gatanu n’amanota 30.

Rusheshangoga watsindiye igitego APR FC
Rusheshangoga watsindiye igitego APR FC
Bienvenue wateye Penaliti ya Marines yayiteye neza cyane
Bienvenue wateye Penaliti ya Marines yayiteye neza cyane
Umuzamu yagiye mu ruhande umupira utagiyemo
Umuzamu yagiye mu ruhande umupira utagiyemo

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Reka reka nta Apr Fc nta Marine Fc, ahubwo nibyo bikomeje kwerekana ubuyobozi bwa ferwafa, ko bufite ikibazo.Abakinnyi bose bagerageza muri Marine babanje ku gatebe, ngo hato badakora ikosa bagatsinda igitego cy’intsinzi mu izamu rya Apr, cyangwa bakabuza Apr gutera mu izamu rya Marine. hahahah

  • Ndabona Photo ku mukino wa APR na Marine, muzatwereka ama photos ya Rayon na Etincelles ryari? kandi biri mu nkuru imwe.

  • Ibyo nukuri Karangwa no kumakuru ya TVR ntabwo bacishijeho incamake za Rayon vs Entincelle nyamara bacishaho iza APR VS Marine,ariko uwiyise kkk ibyo avuga ntabwo aribyo habe nagato kabisa,ubwose ferwafa niyo yaategetse marine ngo yegukinisha abakinnyi bayo?noneho ferwafa yategetse Entincelle ngo itareba mw’Izamu rya rayon,ariko kuki muhora mwumva ko arimwe mushoboye abandi badashoboye?nyamara mwashaka mwahindura imyumvire.

Comments are closed.

en_USEnglish