Digiqole ad

Kirehe: Barashinja inzego z’ibanze gukingira ikibaba abakoze Jenoside

 Kirehe: Barashinja inzego z’ibanze gukingira ikibaba abakoze Jenoside

Kunshuro ya 21 twibuka, i Nyarubuye hashyinguwe imibiri 16

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu murenge wa
Nyarubuye mu Karere ka Kirehe barashinja bamwe mu bayobozi muri Leta y’u Rwanda gukingira ikibaba bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yabereye Nyarubuye.

Kunshuro ya 21 twibuka, i Nyarubuye hashyinguwe imibiri 16
Kunshuro ya 21 twibuka, i Nyarubuye hashyinguwe imibiri 16

Bameza ko ngo hari abayobozi mu nzego z’ibanze mu turere nka Gatsibo n’ahandi mu Ntara y’Uburasirazuba babangamira itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Nyarubuye.

Nyarubuye mu karere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu gihugu ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abatutsi baho bishwe babanje gushinyagurirwa hanyuma bikanavugwa ko hari na bamwe mu bagize uruhare mu iyicwa ryabo bamaraga kwica bakabaga imitima y’abo bishe bakayotsa bakayirya ngo amaraso yabo atazabakurikirana.

Ibi byose nibyo abacitse ku icumu baho baheraho bavuga ko uwagize uruhare wese muri Jenoside i Nyarubuye adakwiye guhishirwa iyo ava akagera.

Ngo uretse abakoze Jenoside bakomoka i Nyarubuye hari n’abandi bicanyi baturukaga mu bindi bice byo mucyahoze ari Kibungo bazaga bakurikiye Abatutsi babaga bahungiye muri Tanzania kuberako nyarubuye ariyo nzira ngo bagera i Nyarubuye bagafatanya nabaho kwica.
Harashyirwa mu majwi cyane abaturukaga muri Murambi yayoborwaga na Gatete J.Baptiste ubu ni mu karere ka Gatsibo.
Ngo ikibabaza cyane kikanabangamira abacitse ku icumu bo muri Nyarubuye ngo ni uko iyo bagiye gukurikirana muri Gatsibo n’ahandi ngo bamenye ababiciye ababo aho bari,  ngo babangamirwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze butabafasha kumenya aho ababiciye bakidegembya baherereye.

Ku barokotse ngo nta bumwe n’ubwiyunge hakiri abayobozi bameze gutyo. Uwavuze mu izina ry’abacitse ku icumu yagize ati: “Hano i Nyarubuye abantu ba Gatsibo nibo batangije kwica. Ariko ikitubabaza ni uko no mu bayobozi hari abafite ingengabitekerezo kuko hari aho tujya kugira ngo badufashe gukurikirana abatwiciye ahubwo umuyobozi waho akadukwena aho kugira ngo adufashe”.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette usa naho yanatunguwe n’iki kibazo yavuze ko umuyobozi nk’uwo adakwiye kuba mu bayobozi b’u Rwanda ahita asaba ko byihuse icyo kibazo cyigahita
gikurikiranwa.

Yagize ati: “… Ndagira ngo nsabe binyuze mu nzego z’ubuyobozi iki kibazo niba gihari by’umwihariko bazakizane turebe ukuntu twabafasha mu karere ka Gatsibo”.

Kugeza ubu ku Rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside isaga ibihumbi 53 hiyongereye imibiri 16 yashyinguwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 uyu mwaka.

Guverineri Odette Uwamariya
Guverineri Odette Uwamariya
Kiriziya ya Nyarubuye yiciwemo abatutsi benshi
Kiriziya ya Nyarubuye yiciwemo Abatutsi muri 1994

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hakorwe ibishoboka byose maze abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya bafatwe bityo ubutabera butangwe

  • Abidegembya ni benshi bahere muri gouvernement ukamanuka ukagera mu nzego zo hasi!

Comments are closed.

en_USEnglish