Digiqole ad

Ngororero: Umusore yishe nyina wamubyaye

 Ngororero: Umusore yishe nyina wamubyaye

Mu karere ka Ngororero

16 Mata 2015 – Mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero Iburengerazuba, Samuel Gahutu umusore w’ikigero cy’imyaka 25 akurikiranywe n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica nyina Specioza Nyiramana amukubise inkoni mu gahanga amuziza ko yataruuye inzoga agatangira kuyisangira n’abantu uyu musore atabizi.

Mu karere ka Ngororero
Mu karere ka Ngororero

Gahutu usanzwe ubana na nyina n’abandi bavandimwe nyuma yo gukora aya mahano kuwa kabiri nimugoroba yahise aburirwa irengero, gusa Police n’abaturage baramushakisha aza gufatwa kuri uyu wa gatatu nimugoroba.

Ubwo yari atashye, uyu musore ngo yasanze nyina yataruuye inzoga bari barataze ariko atamubwiye nk’uko bamwe mu babonye aya mahano babivuga.

Ngo Gahutu yinjiye mu rugo asanga nyina ari gusangira inzoga n’abandi bantu barimo n’umugabo wari waramwinjiye kuko yari umupfakazi maze ngo agira umujinya udasanzwe.

Umwe mu babibonye ati “Yafashe ikibando yasanze aho acyahuranya nyina muri nyiramivumbi (ku musaya) inzogera ihita yirenga, abandi bari aho bose bakizwa n’amaguru.”

Ernest Niyonsaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange yemeza ko nta makimbirane yari asanzwe azwi hagati ya Gahutu na nyina Nyiramana, avuga ko ibyabaye bishobora kuba byatewe n’inzoga. Kandi uyu musore ubu akaba afungiye kuri station ya Police ya Nyange.

Mu murenge wa Nyange
Mu murenge wa Nyange

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • birababaje pe RIP

  • Umuzimu Rukarabankaba akomeje kugaragaza ko ntaho yagiye ahubwo yubikiriye. Urwanda rukeneye kugangahurwa kuko 1959-1994 ndetse nandi akimeje kumeneka byatumye abanyarwanda batinyuka kwica

  • Buriya ukurikiranye wasanga uriya mwana afite aho abikomora, ingaruka zo kumena amaraso menshi bazajya bica aba babyaye cyangwa abo bashakanye ngayo nguko.

  • umwana yanze agasuzuguro murugo rwa se. gusa yakoze nabi iyo ayikubita uwo mwinjira.nyina yarenganye.

  • Inzagwa ziraca ibintu mu cyaro.RIP Speciose

  • Ubu kandi uyu nawe yiyita opposant harya ngo ni KABUYE!! Ariko se nibura yabanje akandika ibisomeka!! Niko Kabuye, wigeze usoma imvaho zasohokaga ku bwa Habyara uwonguwo urata? Ariko ugomba kuba utari uzi gusoma none kubwa Kagame urahanyanyaje umenye kwandika utunyuguti tumwe, uti ku bwa Habyara nta wicaga undi!! nyamara nta numero n’imwe yasohokaga itari mo abantu banyuranye bishe abandi mu miryango ; mu tubari; nyuma y’iminsi mikuru ya za Noheli, Ubunani, Pasika.. ubwicanyi bukongera bukagaragara cyane cyane mu miryango irimo amahari None ngo ngiki? Ese uwabaza Kabuye INTERAHAMWE zari umutwe wa nde?

  • @Rugira, sha uramubwiye kabuye nuko nawe aribuye atumva. Gusa uwakunyereka nakubaza icyo ushoboye.

  • Nkunda gusoma inkuru nkasoma na comments zitangwa kunkuru ariko icyo maze kubona WE HAVE A LONG WAY TO TRAVEL, hari umubare munini wabanyarwanda ufite imyumvire nkiya Kabuye. Gusa birambabaza kuko ntazi uko tuzabigenza ngo babe abantu bazima kdi tugomba kubana nabo in the same country.

  • Ndasubiza uwiyita gisa n’uwiyita rugira.
    Biragaragara kp murwaye indwara y’ubwoko.
    Niba muri bazima musubize ibi bibazo:
    1°Mbese abahutu bose ni abicanyi?
    2°Mbese kubirebana n’ubwicanyi abatutsi ni ba malayika?
    3°Umwicanyi mwiza ni uwica gute?
    4°Ese mutekereza ko Imana nijya guca imanza nayo izita kubuhutu n’ubututsi?

    niba muri abana cg mukuze simbizi ariko mumenyeko aho kugira agaciro gashingiye kubuhutu n’ubututsi, wahitamo kuba amase byibuze abahinzi bakibonera ifumbire. ibibazo mabajije nibibagora muzegere abakuru mubabaze ariko mwiherereye kuko nimubabaza kumugaragaro bazababwira ibihabanye nibiri kumutima! sindi Bikindi sinanabankawe, ariko nange mbwira abumva.

  • Ese Pascal we ko uvuze kurabo babiri Kabuye we ushimye ibyo yanditse? Ko nawe utarishyashya ra?

  • I’m so sorry Kabuye yanciye murihumye,arko icyo namubwira nuko,nakomeza kwiyobagiza no kurengera inkoramaraso mugihe cyo gucibwa imanza zitabera nawe azaragwa umurage uhwanye nuwizo nkoramaraso.

  • Ndasubiza Joe wambwiye ko ntari shyashya.
    Mr Joe, data ni ni umuhutu naho mama ni umututsi kazi.
    Mugihe cya jonoside yakorewe abatutsi interahamwe zishe abavandimwe ba mama 71 bari bagize imiryango 9 nta sogokuru cg nyogokuru ngira nta marume nta mubyara wange kubera interahamwe.
    Abo mumiryango ya data bashiriye munama z’inkotanyi(byumvikane ko atari inkotanyi zose) mumisozi yi musha. ubu ndarera impfubyi 11 zidafashwa na ibuka cg farg bazira ko ari imvange(Hutsi) one Jeo ngira inama urumva wifuza ko nabogamira kuwuhe wangiriye neza? Imana izahana inkozi zibibi zose yaba umuhutu cg umututsi ndetse n’umuhutsi cg umunyamahanga wifatanya nabo azahanwana nabo.

  • Abatangiye ubwicanyi turabazi nanubu gagishyira abantu munzuzi

Comments are closed.

en_USEnglish