Digiqole ad

Musanze: Abiciwe muri court d’appel ntibarashyingurwa mu cyubahiro

 Musanze: Abiciwe muri court d’appel ntibarashyingurwa mu cyubahiro

Byukusenge wavuye kuri court d’appel mbere gato y’uko abari bahahungiye bicwa nawe yasabye ko abahaguye bahashyingurwa mu cyubahiro b

Abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bibumbiye mu muryango “urumuri rw’ubuzima” barasaba ko abiciwe mu cyahoze ari Court d’appel bajugunywe mu cyobo cyakurwagamo umucanga bashyingurwa mu cyubahiro kandi aho biciwe mu rwego rwo kwirinda gusibanganya amateka hagashyirwa ikimenyetso kiharanga.

Byukusenge wavuye kuri court d'appel mbere gato y'uko abari bahahungiye bicwa nawe yasabye ko abahaguye bahashyingurwa mu cyubahiro b
Byukusenge wavuye kuri court d’appel mbere gato y’uko abari bahahungiye bicwa nawe yasabye ko abahaguye bahashyingurwa mu cyubahiro

Ibi babisabye mu muhango wo kwibuka abajugunywe muri kiriya cyobo by’umwihariko ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 21 bakiri mu cyobo batawemo nyuma yo kwicwa.

Nk’uko byagarutsweho na Hamza Iddi, umuyobozi w’umuryango Urumuri rw’ubuzima, kuba abiciwe mu cyahoze ari Court d’appel mu mbuga y’ahahoze Perefegitura ya Ruhengeri batarashyingurwa mu cyubahiro bigaragaza ko habayeho kubarangarana kuko batumva icyabuze.

Yagize ati: “Icyo twifuza ni uko imibiri y’abaguye aha mu mbuga y’aho ubuyobozi bwariho bwakoreraga yaba ariho ishyingurwa mu cyubahiro kuko kuyimurira ahandi byaba ari ugusibanganya aya mateka.”

Umukuru wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Mgr John Rucyahana yagaragaje ko iyi mibiri ikwiye gushyingurwa mu cyubahiro ashimangira ko kuyimura ikavanwa aho yiciwe byaba ari ugusibanganya amateka agaragaza uruhare rw’ubuyobozi rutigeze rutabara ababuhungiyeho.

Yagize ati:”Amikoro make ntakwiye gutuma hagorekwa amateka ngo imibiri ivanwe aho yiciwe ijyanwe ahandi. Aha hagaragaza uruhare rw’ubuyobozi muri Jenoside kuko butigeze butabara ababuhungiyeho igihe bicirirwaga kuri Court d’appel mu mbuga y’ahahoze intara ya Ruhengeri.”

Mgr Rucyahana John yihanganishije abacitse ku icumu by’umwihariko ababuriye ababo mu cyahoze ari Court d’appel, abasaba kudaheranwa n’agahinda.

Mpembyemungu Winfrida uyobora Akarere ka Musanze yagarutse ku biganiro bagiye bagirana n’abacitse ku icumu ndetse na CNLG byaganishaga ku kwagura Urwibutso rwa Busogo hagamijwe kujyanayo n’iyi mibiri ariko agaragaza ko bimaze kugaragara ko aha hakwiye urwibutso rwihariye nk’uburyo bwo kurinda amateka y’ibyahabaye.

Yagize ati:’‘Haganiriwe k’uburyo Urwibutso rwa Busogo rwatunganywa neza kuruta uko rumeze ubu harebwa niba iyi mibiri nayo yazaba ariho ishyingurwa ariko bimaze kugaragara ko iyi mibiri ikwiriye gushyingurwa ahangaha mu rwibutso rwayo kuko ihafite amateka yihariye agomba gusigasirwa.”

Yavuze ko akarere gafatanije na CNLG bagiye gukomeza kubikoraho kugira ngo bashyingure mu cyubahiro iriya mibiri hariya kandi hashyirwe urwibutso rubabereye.

Abatutsi basaga 800 nibo biciwe mu cyahoze ari Court d’appel mu mbuga y’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nibo kugeza ubu batarashyingurwa mu cyubahiro kuko bakiri mu cyobo cyacukurwagamo umucanga inyuma y’ibiro byAakarere ka Musanze.

Placide Hagenimana

UM– USEKE.RW

en_USEnglish