Digiqole ad

Kina Music na Gisa kudahuza byatumye badafatanya

Kina Music ni imwe mu mazu ‘Lebels’ zikomeye mu Rwanda zifasha abahanzi mu bikorwa byabo bya muzika bya buri munsi. Mu minsi ishize hagiye hatangazwa amakuru ku muhanzi Gisa Cy’Inganzo ko yaba ari mu igeragezwa muri iyo label, gusa kuri ubu ngo yaba yaramaze kwerekwa umuryango.

Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music(Photo Facebook)
Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music(Photo Facebook)

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko Gisa Cy’Inganzo yaba yaramaze gutangarizwa ko yashaka aho akorera muzika ye mu gihe byari bimaze kugaragara ko hari ibyo atumvikanaho neza na Kina Music.

Nyuma y’ayo makuru, Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music yatangaje ko Gisa Cy’Inganzo atakiri mu igeragezwa ahubwo ko yamaze kuva mu bahanzi bakoreraga muri iyo lebel.

Ati “Nka Kina Music twifuzaga ko Gisa Cy’Inganzo yaba umwe mu bahanzi twakorana nabo. Ariko twaje gusanga imitekerereze yacu ndetse n’iye itandukanye bityo ntibyashoboka ko tugirana nawe amasezerano”.

Abajijwe impamvu nyamukuru yaba yaratumye nta masezerano Kina Music igirana na Gisa Cy’Inganzo, Clement yavuze ko nta kintu yabitangazaho bitewe no kwirinda kugira ubangamirwa hagati yabo.

Yakomeje avuga ko ubu bari mu myiteguro y’igitaramo cya Christopher kizaba kuri 14 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel kiswe ‘Agatima Concert’.

Kugeza ubu Gisa Cy’Inganzo yamaze kwerekeza muri All Star Music Crew iharariwe na Nizzo wo muri Urban Boys, Producer Piano na Girbert uzwi nka The Benjamins mu mashusho y’indirimbo yagiye akora.

Umva imwe mu ndirimbo za Gisa Cy’Inganzo zatumye akundwa yise “Inkombe”

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Vm38_XaQDtE” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish