Digiqole ad

Jean Marie Ntagwabira yitabye Imana

Jean Marie Ntagwabira wamenyekanye cyane mu mupira w’u Rwanda kuva mu 2004 yitabye Imana mu gicuku cyo kuwa 03 Gashyantare 2015 azize indwara mu bitaro bya Kanombe nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC yari amaze umwaka abereye ‘Directeur technique’. 

Muri Mata 2011 ubwo Ntagwabira yerekanwaga nk'umutoza mushya wa Rayon Sports
Muri Mata 2011 ubwo Ntagwabira (ubanza ibumoso) yerekanwaga nk’umutoza mushya wa Rayon Sports. Photo/Archives Umuseke

Ntawabira yanyuze mu makipe ya APR FC nk’umukinnyi n’umutoza, yatoje kandi amakipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na ATRACO FC. Ubu yari umuyobozi ushinzwe tekini mu ikipe ya Sunrise FC y’i Rwamagana.

Ntawabira wari ufite imyaka 41 yamenyekanye cyane mu 2004 ubwo yari umutoza wungirije Ratomir Dujkovic mu ikipe y’u Rwanda yagiye mu mikino ya CAN muri Tunisia.

Jean Marie Ntagwabira azwi cyane nk’umugabo utagiraga ingingimira cyangwa guceceka icyo yifuza gutangaza.

Jean Marie niwe mutoza wa mbere watangaje ko mu mupira w’amaguru mu Rwanda hakoreshwa amarozi, ndetse aza no kwiyemerera ko habamo ibyo gutanga ruswa, aza kubihanirwa.

Mu myaka ibiri ishize yari yahagaritswe igihe cy’umwaka mu mupira w’amaguru mu Rwanda azira gutangaza ubwe ibijyanye no gutanga ruswa mu mupira w’amaguru.

Uyu mugabo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu Burundi akiga mi ishuri ryisumbuye aho yakiniye Lycee de l’Espoir i Bujumbura, yahise abonwa n’ikipe ya Vital’O ayikiniraho mbere yo kwinjira mu ntambara yo kubohora u Rwanda mu ngabo zahoze ari iza APR, nyuma akinira ikipe ya APR FC mbere yo kwinjira mu gutoza kuva mu 1999 ahagarika gukina.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish