Digiqole ad

Umunyamakuru Bujyakera wa Isango mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye

Bujyakera Jean Paul uzwi kuri Radio Isango Star nka Gutterman Gutter aravuga ko agiye gufasha abana batishoboye ku nshuro ya kabiri abinyujije mu muryango we utegamiye kuri Leta, witwa ‘Nufashwa yafasha’.

Umunyamakuru Bajyakera J Paul ari kumwe n'abana yafashishije ibikoresho by'ishuri
Umunyamakuru Bajyakera J Paul ari kumwe n’abana yafashishije ibikoresho by’ishuri

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Gutter yatangaje ko igitekerezo cyo gufasha abana batishoboye yakigize ubwo yari yagiye mu kazi mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati “Urabona abanyamakuru tugira ingendo ahantu hatandukanye, mu mwaka ushize ubwo nari nerekeje muri Gatsibo nahasanze abana barwaye amavunja, nta myambaro bafite, nta n’ibikoresho by’ishuri bafite. Nibwo nagize igitekerezo cyo gutangiza igikorwa cyo kubafasha, nshinga umushinga (project) nyita ‘Nufashwa yafasha’.”

Gutterman yakomeje asobanura ko impamvu yise umushinga we ‘Nufashwa yafasha’ ari uko kugira ngo umuntu agire umutima utabara bidasaba ko abanza kwifasha. Ku bwe ngo asanga n’umuntu ugifite abamufasha atabura gufasha ababaye kumurusha kuko bahari kandi benshi ari naho yakomoye inyito y’umushinga we udaharanira inyungu.

Yunzemo ati “Gufasha ntibisaba kuba umuntu yifashije ahubwo ni umutima mwiza no kwicisha bugufi. Kuba nibura hari icyo twe twagezeho, hakaba hari n’intambwe byibuze twateye mu buzima nyamara hari abakeneye ubufasha ndetse bari inyuma yacu cyane, byakaduteye gutuma twitekerezaho n’uruhare twagira mu guhindura isi ndetse no gufaha abababaye kuturusha.”

Gutterman avuga ko uyu mushinga yawutangije mu mwaka ushize wa 2014, awutangira wenyine ariko nyuma abavandimwe n’inshuti ze za hafi zagiye zimutera ingabo mu bitugu bityo abona ubushobozi bwo kubasha gufasha abana bo mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Ngarama.

Ku nshuro ya mbere mu byo yabafashije harimo kubahanduza amavunja bari barwaye no kubavuza, kubabonera imyambaro isanzwe kuko abenshi nta myambaro bari bafite, ibikoresho by’isuku ndetse n’iby’ishuri harimo imyenda y’ishuri ndetse n’amakayi. Umunyamakuru Gutterman abinyujije mu mushinga ‘Nufashwa yafasha’, yanabashije kwishyurira amafaranga y’ishuri abana bacikirije amasomo yabo.

Nk’uko Gutterman yakomeje abidutangariza ku itariki ya 16 Gshyantare 2015 ngo nibwo igikorwa cyo gukomeza gufasha aba bana azagikomeza.

Muri uyu mwaka akaba azakurikizaho koroza amatungo magufi (Ihene, Inkwavu, inkoko,..) imiryango y’abana afasha bityo bikabafasha kugerageza nibura kwikura mu bukene. Gutterman asaba ubishoboye wese kandi ufite umutima utabara ko amarembo yinjira muri ‘Nufashwa yafasha Project’ akinguriye buri wese bagafatanya gufasha imbabare.

Gutterman Gutter ni umunyamakuru kuri Radiyo Isango Star, amenyerewe mu biganiro nka: Isango Top Chat, Tsimburanibakwe, The Refresh Show n’ibindi binyuranye.

Bajyakera JP ukorera Isango Star akaba azwi ku izina rya Gutterman
Bajyakera JP ukorera Isango Star akaba azwi ku izina rya Gutterman
Abana bambaye imyenda isa nabi
Abana bambaye imyenda isa nabi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish