Digiqole ad

GREENWICH Hotel: Agahebuzo mu mahoteli ari i Kigali

Iyo ukihagera, wakirwanwa urugwiro n’abakobwa bakagusobanurira ibihakorerwa ugahitamo service ukurikije ibikunogeye. Hotel Greenwich ifite ibyumba byiza, binini kandi bifite umutekano n’isuku byo ku rwego rwo hejuru.

Iyi Hoteli iherereye i Remera ku muhanda uva kwa Lando ugana Giporoso mbere hato y'uko ugera kuri Station ya SP Remera
Iyi Hoteli iherereye i Remera ku muhanda uva kwa Lando ugana Giporoso mbere hato y’uko ugera kuri Station ya SP Remera

Tuyishime Innocent ushinzwe imicungire y’abakozi n’ibikorwa muri Greenwich Hotel yasobanuriyeUM– USEKE uko ibyumba byaho byishyurwa n’izindi serivisi.

Tuyishime yatubwiye ko icyumba cy’umuntu umwe (Single room) kishyurwa amadolari 55 $ angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 38,500 naho icyumba cy’abantu babiri(Double room) kishyurwa amadolari 75 $ angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 52,500 ku ijoro rimwe.

Iyo ugeze muri Restaurant ya Greenwich Hotel ubona ko ari ahantu hateguye neza, ukahasanga ibiribwa bitandukanye, by’umwihariko uhasanga Nyamacoma n’ibindi biribwa byujuje intungamubiri ku bantu batandukanye bitewe n’ubuzima bwabo.

Hari ndetse n’ibinyobwa bitandukanye, ibisembuye n’ibidasembuye. Hari imitobe ikozwe mu mbuto zitandukanye n’ibindi.

Mu binyobwa bisembuye harimo ibiri mu bwoko bwa Spirits, Wine, Liquors n’izindi nyinshi, muri make Mocktails na Cocktails byombi birahaboneka.

Uzanyarukireyo ugiye gufata amafunguro n’icyo kunywa cya sa sita, icya nimugoroba cyangwa se usohake umukunzi wawe mujye Green which hanyuma murebe itandukaniro mu Hotel ari i Kigali.

Kuri reception wakiranwa akanyamuneza
Kuri reception wakiranwa akanyamuneza n’abakobwa babyigiye
Abifuza gufata amafunguro bateguriwe ahantu bicara bakayafata batuje n'umuziki utuje uherekeje ayo mafunguro
Abifuza gufata amafunguro bateguriwe ahantu bicara bakayafata batuje n’umuziki utuje uherekeje ayo mafunguro
Nk'uko ubireba kuri iyi foto, ameza manini kandi menshi aba yateguwe kugira ngo abagana Greenwhich biyakire bisanzuye
Nk’uko ubireba kuri iyi foto, ameza manini kandi menshi aba yateguwe kugira ngo abagana Greenwhich Hotel biyakire bisanzuye
Abifuza gufata amafunguro bari ahantu hari akayaga afutse baza hano bakishimisha ndetse bagakoresha Internet ya Greenwich
Abifuza gufata amafunguro bari ahantu hari akayaga afutse baza hano bakishimisha ndetse bagakoresha Internet ya Greenwich
Ibyumba binini birimo ibitanda bifite imifariso minini, igufasha kuruhuka neza
Ibyumba binini birimo ibitanda bifite imifariso minini, igufasha kuruhuka neza
Mbere y'uko urwama ushobora kubanza kureba amakuru ari kuvugwa ku Isi cyangwa ugakomereza akazi kawe ku meza yateguwe mu buri cyumba
Mbere y’uko uryama ushobora kubanza kureba amakuru ari kuvugwa ku Isi cyangwa ugakomereza akazi kawe ku meza yateguwe mu buri cyumba
Ibyumba by'inama byateguriwe amatsinda y'abantu baba bashaka kuganira kuri business zabo
Ibyumba by’inama byateguriwe amatsinda y’abantu baba bashaka kuganira kuri business zabo
Tuyishime Innocent ushinzwe ibikorwa n'abakozi muri Greenwhich ati: "Muzaze muri Greenwhich mwirebere itandukaniro n'ahandi
Tuyishime Innocent ushinzwe ibikorwa n’abakozi muri Greenwhich Hotel ati: “Muzaze mwirebere itandukaniro n’ahandi”

umusekehost.com

1 Comment

  • Good and expensive hotel

Comments are closed.

en_USEnglish