Digiqole ad

MissRwanda2015: Guhangana gukomeye mu gutora kuri SMS

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo amatora yo kuri SMS ahagarare, umunsi ku munsi niko hagenda hagaragara impinduka ku majwi y’abakobwa 25 bagomba gutoranywamo 10 basezererwa kuri uyu wa 7 Gashyantare 2015 kuri Petit Stade i Remera.

Ihozo Kalisi Sabrina na Mukunde Belinda  nibo barimo kuza imbere y'abandi mu majwi
Ihozo Kalisi Sabrina na Mukunde Belinda nibo barimo kuza imbere y’abandi mu majwi

Mukunde Belinda wo mu Ntara y’Amajyepfo niwe wazaga ku mwanya wa mbere n’amanota 38815 kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2015. Ihozo Sabrina ,Gasana Darlene,Kundwa Doriane nabo bakaza bamukurikiye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2015, Ihozo Kalisi Sabrina yongeye kwisubiza uwo mwanya amazeho iminsi n’amajwi 39195 agakurikirwa na Mukunde Belinda n’amajwi 39090.

Gutora ukoresheje telephone ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ‘SMS’ ukandika ijambo “Miss ugasiga akanya, ukandika umubare w’umukobwa uha amahirwe ukohereza kuri 5000,bikorwa inshuro zose ushaka k’imirongo yose ikorera mu Rwanda.

Gutora kuri SMS bifite amanota 20% azagenderwaho muri Pre-Selection izaba tariki 7Gashyantare 2015 kuri Petit Stade i Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’).

Kwinjira muri icyo gitaramo cyo kujonjora abakobwa 10 bazavamo, hagasigara 15 bazakomeza muri Bootcamp muri Kivu Serena Hotel i Rubavu ni 1000frw ahasanzwe na 5000frw muri VIP.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 aribwo igikorwa nyamukuru cyo kwambika Nyampinga w’u Rwanda 2015 ikamba kizabera muri Kigali Serena Hotel.

Uku niko urutonde rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Gashyantare 2015 ruhagaze
Uku niko urutonde rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Gashyantare 2015 ruhagaze

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • voting via sms makes nonsese,according to me,thank you

  • uburyo bwogutora ni bumwe kandi burihuse
    andika: MISS 8 wohereze kuri 5000
    uraba utoye umwana ubikwiriye…Ihozo Sabrina

Comments are closed.

en_USEnglish