Month: <span>February 2015</span>

Rubavu: Abagore basiga abana ku mupaka bahuguriwe kubireka

Akarere ka Rubavu hamwe n’umuryango udaharanira inyungu ADEPE kugeza ubu bamaze guhugura abagore 171 basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka wa Goma (DRC) na Rubavu, bagasiga abana bato ku mupaka bagiye hakurya gushakisha. Aba bagore ikibazo cyabo ngo kirakomeye kuko bagenda biyongera umunsi ku munsi, haza abandi bavuye mu turere dutandukanye mu gihugu baje gukora […]Irambuye

Ni gute Amadini yahuza abantu n’Imana kandi yarananiwe kubahuza ubwabo?

Idini ni uburyo abantu bahitamo gusenga Imana cyangwa ikintu cyose bemera ko ari ikinyabubasha kubarusha. Muri uku gusenga, bamwe bahitamo izina runaka bita Imana basenga, imihango bazajya bakora ijyanye n’uko babyemera, aho bazajya babikorera n’uburyo bazabikoramo. Hari n’abandika ibitabo rukana birimo inyigisho runaka bemera ko arizo zigomba kugena imyemerere yabo, imitekerereze ndetse n’imigirire yabo kandi […]Irambuye

Rubavu: Abafite ubumuga bo mu kigo UCC bakoresha ICT

Ubumwe Community Center (UCC) ni ikigo gifasha abafite ubumuga kubasha kwigira, giherereye mu mudugudu wa Mbugangari, mu kagari k’Iyobokamana, mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, mu bumenyi iki kigo giha abafite ubumuga harimo no kubigisha gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse abafite ubumuga bakoresha imashini zigezweho mu kuboha imipira. Iki kigo cyashinzwe n’abagabo babiri, […]Irambuye

Inama y’Umutekano mu majyaruguru yihanangirije abitwa ‘Abarembetsi’

Inama yaguye y’umutekano y’Intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa 09 Gashyantare 2015 mu karere ka Gicumbi iyobowe n’umuyobozi w’iyi Ntara, abayobozi b’ingabo na Polisi, ab’uturere n’imirenge yagarutse cyane ku kibazo cy’ibiyobyabwenge biva hakurya muri Uganda byinjizwa n’abitwa ‘Abarembetsi’. Iyi nama yihanangirije imirenge ikora ku gihugu cya Uganda kuba maso cyane no guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge byinjizwa. […]Irambuye

PGGSS 5: Impinduka mu mitegurire y’iri rushanwa

09 Gashyantare 2015 nibwo hatangajwe ibikorwa n’imitegurire y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatanu, iyi nshuro irimo impinduka ziritandukanya n’andi yabanje. Ubu hazongerwamo ibitaramo bibiri kandi nta muzika ya ‘Playback’ izongera gukoreshwa. Mu bikorwa iri rushanwa ritandukaniyeho n’andi marushanwa yagiye aribanzirizaharimo ibitaramo biziyongera, amatora ku bahanzi bazaryitabira ndetse n’ibitaramo uko […]Irambuye

Uko Laurent Nkusi yumva umurongo w’itangazamakuru mu Rwanda

Senateri Prof Laurent Nkusi, inzobere mu itangazamakuru, akaba yaranabaye Ministiri w’Itangazamakuru n’itumanaho mu bihe byashize, avuga ko ibitangazamakuru byose byo mu Rwanda,bikwiye gusenyera umugozi umwe ntibyirengagize inyungu rusange zo guteza imbere u Rwanda. Senateri Prof Laurent Nkusi avuga ko nubwo igitangazamakuru cyaba gifite umurongo ngenderwaho wita kuri politiki, iyobokamana n’ibindi bitandukanye, gikwiye gushyira imbere gahunda […]Irambuye

Muhanga: Leta igiye kwisubiza ubutaka abaturage bayitwaye

Muri gahunda  yo gutangiza icyumweru  cy’ubutaka,  umukozi  ushinzwe iyandikisha ry’ubutaka  mu kigo  gishinzwe umutungo kamere  Marie Chantal Mukagashugi yatangaje ko  leta igiye  kwisubiza  ubutaka  bwayo  abaturage biyandikishijeho  igihe bahabwaga  ibyangombwa  bya burundu by’ubutaka. Iyi gahunda  y’icyumweu cy’ubutaka,  yabereye mu  kagari ka Nyamirama  mu murenge wa Muhanga mu  Karere ka Muhanga kuwa 09 Gashyantare 2015   igamije  […]Irambuye

IOM na MIDIMAR bagiye gufasha Abanyarwanda 770 bari impunzi kwigira

Muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bahoze ari impunzi mu bihugu bitandukanye, Leta y’u Rwanda hamwe n’umushinga IOM (International Organisation for Migration) bagiye gufatanya guhugura abatashye mu bijyanye no kwigarurira icyizere, no kubaha ubumenyi mu bucuruzi, kubaza, gusudira no kudoda, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. Nyuma yo kurangiza aya masomo bazahabwa n’amafaranga […]Irambuye

  Crown Paints Rwanda Ltd yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo

Kigali: Ku wa gatanu tariki 6 Gashyantare 2015, Sosiyete ikora ikanacuruza ibijyanye n’amarangi ‘Crown Paints Rwanda Ltd’ yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda aho iyi sosiyete ivuga ko amaranyi yabo afite umwimerere, kandi ngo bizeye ko Abanyarwanda bazayakunda nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu bakoreramo. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuyobozi w’iyi sosiyete mu Rwanda, […]Irambuye

Kamonyi: Gukorera mu bimina bibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za

Basoza amahugurwa yateguwe n’umushinga GCS (Grobal Civic Sharing) ku bufatanye n’umuryango nterankunga w’Abanyakoreya (KOICA), abahagarariye ibimina by’ubwizigame mu midugudu yo mu murenge wa Nyarubaka, mu karere ka Kamonyi batangaje ko aya mahugurwa azababera umusemburo wo gukomeza gushimangira umuco wo kwibumbira mu bimina by’ubwizigame dore ko ngo bibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za leta.   Ni […]Irambuye

en_USEnglish