Digiqole ad

Bitunguranye Kabila yasuye ikipe The Leopards muri Equatorial Guinea

Mu rwego rwo gutera akanyabugabo ikipe y’igihugu cye, President Joseph Kabila yasuye ikipe The Leopards i Malabo muri Equatorial Guinea aho iri mu marushanwa  ya CAN.

Aha yari kumwe n'abakinnyi ba The Leopards
Aha yari kumwe n’abakinnyi ba The Leopards

Ikipe y’igihiugu ya DRC iherutse gutsinda ita Congo Brazza ibitego bine kuri bibiri, ubu iri kwitegura umukino uzayihuza na Ivory Coast muri kimwe cya kabiri.

Ushinzwe itumanaho mu biro bya President Kabila, Jean Marie Kassamba  yabwiye AFP  ko uru rugendo rugamije guha akanyabugabo abakinnyi b’Ikipe ye ngo bazabashe kwitwara  neza mu mikino isigaye.

Uyu mugabo yavuze ko bishoboka cyane ko President Kabila aza kureba umupira uri buhuze The Leopards na The Elephants yo muri Ivory Coast uyu munsi.

Ikipe ya DRC imaze gutwara iki gikombe inshuro ibyiri ariko irifuza ko n’icy’uyu mwaka cyazataha i Kinshasa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ishakire amajwi murubyiruko naho abasaza barakwanze

    • None se ari ukujya kureba aba bakinnyi, no kwita ku bibazo by’abatuye uburasirazuba bw’igihugu cye, ibyakabaye bir ngombwa n’bihe ? ariko aba Congomani bose niko bateye bikundi myidagaduro kurusha umutekano rusange w’igihugu,

  • yes kabila nibyiza ibyo wakoze

Comments are closed.

en_USEnglish