Month: <span>October 2014</span>

Boko Haram yemeye kurekura abakobwa 200 yashimuse

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyumvikanye n’umutwe wa Boko Haram guhagarika imirwano no kurekura abakobwa washimuse ubu umaranye amezi umunani nk’uko bitangazwa na AFP. Ubu bwumvikanye bwatangajwe n’umugaba w’ingabo za Nigeria Alex Sabundu Badeh. Ingabo za Leta ya Nigeria zananiwe guhashya umutwe wa Boko Haram watangiye kurwana kuva mu 2009 uvuga ko ugamije kugira amajyaruguru […]Irambuye

Nyabugogo: Umupolisi wirwanagaho yarashe umusore ahita apfa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2014, muri gare ya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, Umupolisi yarashe umusore witwa Niyomugabo Vedaste uzwi ku izina rya Nyinya wari ukiri ingaragu ahita apfa, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeje aya makuru mu kiganiro kirambuye yahaye Umuseke. Umwe mu bacururiza Nyabugogo wari […]Irambuye

Kagame yashimiye Abunzi umurimo ukomeye bakorera u Rwanda

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumu komite  z’Abunzi zibayeho, kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 Perezida Paul Kagame yavuze ko imirimo myiza kandi ikomeye yakozwe n’inyangamugayo mu nkiko Gacaca igatuma hanabaho komite z’Abunzi ngo bunganire ubutabera mu kubanisha Abanyarwanda, ari urugero rwiza ko Abanyarwanda n’abanyafrica muri rusange bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo bya […]Irambuye

Kirehe: Abahungu babiri barakekwaho kwica Se bafatanyije na nyina

Ku cyicaro cya Polisi mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba hafungiye umugore witwa Kabukobwa Saverina ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we muri iri joro ryakeye ryo kuwa 17 Ukwakira 2014, uyu mugore akaba afunganywe n’abana be babiri bivugwa ko bafatanyije kwica uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko witwaga Ntakumuhana w’i Kigina. Iki […]Irambuye

Umwiryane wavugwaga hagati ya The Ben na Meddy wabyaye iki?

The Ben na Meddy abahanzi bamamaye mu muziki ugezweho mu Rwanda guhera mu 2008 nyuma y’igihe gito bakajya kuba muri Amerika, ubwo bari bakunzwe cyane mu Rwanda havugwaga amakuru ko hari ubushyamirane bukomeye hagati ya bombi ubwabo ariko ntacyo babitangazagaho kuko bari banafitanye indirimbo bise ‘Jambo’.  Umwiryane wavuzwe hagati yabo, hari abemeza ko ariwo watumye […]Irambuye

S.A : Pistorius arasabirwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro

Umwunganizi mu mategeko wa Oscar Pistorius wahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye uwari umukunzi we, kuri uyu wa gatanu yamusabiye guhanisha gukora imirimo ifiteye igihugu akamaro avuga ko igifungo kidakwiranye n’icyaha cya Pistorius cyo kwica atabigambiriye uwari umukunzi we mu 2013 Reeva Steenkamp, urubanza ruzasomya tariki ya 21 Ukwakira 2014. Nyuma yo kumara iminota 90 yisobanura, […]Irambuye

REB yahembye Miliyoni 25 abarimu bataye akazi

Ubwo abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (Rwanda Education Board, REB) bari imbere y’Akana k’abadepite gashinzwe igenzura ry’imikoresherezwe y’umutugno wa Leta, PAC, ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, abadepite basabye iki kigo gusobanura uko cyishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda kandi barataye akazi, babazwa n’uburyo REB izagarura ayo mafaranga. REB yavuze ko ayo mafaranga […]Irambuye

MUGANGA w’ikipe y’igihugu yagizwe n'UMUVUGIZI wa FERWAFA

Mu nama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, yateranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, kimwe mu byanzuwe ni ukuvana mu nshingano uwari umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe agasimburwa na Hakizimana Musa wari usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi, kandi agafatanya izo nshingano. Mugabe yari ataramara amezi atandatu akora uyu […]Irambuye

en_USEnglish