Digiqole ad

Nyabugogo: Umupolisi wirwanagaho yarashe umusore ahita apfa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2014, muri gare ya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, Umupolisi yarashe umusore witwa Niyomugabo Vedaste uzwi ku izina rya Nyinya wari ukiri ingaragu ahita apfa, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeje aya makuru mu kiganiro kirambuye yahaye Umuseke.

Uwarashwe yarasiwe muri Gare ya Nyabugogo
Uwarashwe yarasiwe muri Gare ya Nyabugogo

Umwe mu bacururiza Nyabugogo wari aho ibi byabereye yavuze ko uwarashwe ari umwe mu bacururiza ku muhanda bita ‘abazunguzaji’ uzwi ku izina rya Nyinya.

Umucuruzi wabwiye Umuseke ko yitwa Grace wabirebaga kuko acururira hafi y’aho barasiye Nyinya avuga ko uwarashwe yafatanyije n’abandi ‘bazunguzaji’ kurwanya umupolisi wari mu kazi ko kubabuza gucururiza aho bari bari nk’uko hari igihe Polisi ibikora, abo bantu  barwanyije uyu mupolisi ndetse bamukubita hasi.

Uwatanze amakuru ku Umuseke yagize ati “Barwanyije umupolisi bamutura hasi abyutse aritabara arasa uwo musore abandi bariruka.”

Uyu mutangabuhamya yabwiye Umuseke ko umupolisi yarashe amasasu atatu ahitana uwo musore ariko ngo hari umugore wituye hasi bitewe no gukangwa n’urusaku rw’imbunda. Abantu bamwe ngo babanje gukeka ko nawe yarashwe ariko ngo ntabwo uyu mupolisi yarashe uwo mugore.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi Modeste yagiranye na Umuseke, yavuze ko uwarashwe ari Niyomugabo Vedaste alias Nyinya wanabaye umusirikare mu ngabo za RDF, akaba nyuma yo kuva mu gisirikare akaba yari umuzunguzaji.

Yavuze ko Umupolisi yari mu kazi ke gasanzwe ko gufata abacururiza ku muhanda batabyemerewe, ubwo yari amaze gufata umugore witwa Mama Solange, arimo amwambika amapingu, yumva umuntu atazi aho aturutse amukubise intebe mu mugongo.

Yagize ati “Umupolisi yari mu kazi ke yumva umuntu amukubise intebe mu mugongo, agiye kureba uwo ariwe aba aramurashye amukubita hasi barwanira imbunda, nyuma yirwanaho amurasa amasasu abiri mu gatuza, undi ahitani apfa.”

Mbabazi yavuze ko hari umugore wagize ikibazo kubera urusaku rw’imbunda ngo ubwo abantu bahungaga amasasu bamugwiriye, imodoka ya Polisi ikaba yamujyanye kwa muganga mu Bitaro bikuru bya CHUK ngo ku buryo yabonanye n’abaganga.

Bitewe n’iki gikorwa cyabaye ngo, abacuruza mu muhanda barasabwa kubireka n’ababa batarabivamo bakitwara neza.

Supt Modeste Mbabazi yagize ati “Turasaba abucururiza mu muhanda kubireka, abakibikora bakitwara neza kugira ngo bitabakururira ibibazo nk’ibi. Uzagerageza kurwanya umupolisi uri mu kazi ke, bizamugiraho ingaruka, niyo bitaba nkaziriya, ntibizagarukira aho.”

Uyu mupolisi warashe uyu musore ngo nubwo yakoze ibyo yemrerwa n’amategeko byo kwirwanaho ngo azabazwa icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye.

Mbabazi yagize ati “Kwitabara ntibibuza ko abazwa kwica umuntu atabigambiriye. Uyu yarashe ntiyari azi aho aturutse, nta n’umugambi wo kumwica yari amufitiye.”

Uyu musore ni uwa kabiri urashwe n’umupolisi muri uyu mwaka nyuma y’uwarashwe akekwaho ubujura, ubwo yahagarikwaga n’umupolisi akanga akanga bikamuviramo kuraswa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

47 Comments

  • mutubwire police ngo akazi kanyu sako kwirirwa mwicamurakabije cyane.

    • yirwanagaho nawe di erega police nabo nabantu

      • Byose bizashira!

  • Nibyo kumurasa kurwanya umu police ni ugusuzugura igihugu bibahe isomo.

  • Abo ni nkababandi baba BBC amakuru yibinyoma. Gutura police hasi ntazo I!!

  • @ uwiyise Rutwe

    We wumva umuntu ukubita umupolisi uri ku kazi kandi atamurwanyije akwiye iki? Sinemera ko kumwica ari ibyo gushyigikirwa ariko na none iyo umuntu yitabara aritabara, cyane cyane niba yashakaga kumwambura imbunda. Uwo muntu udatinya imbunda nta n’ikindi yari agitinya kabisa!

  • AREGA KU JYA MUMUHANDA SIBO NUBUZIMA BUGOYE BURIMURIKI GIHUGU, KANDI RETA YO IBYO NTIBYEMERA KO MU GIHUGU HARI BANTAHO NI KORA . YEWE MUZABARASA MURUHE .IGISUBIZO RETA NIRWANYE UBUSUMBANE MUBUKUNGU BUKABIJE NABAKENE BAFASHWE.

  • EHEEE!!!BABADAMU BICURURIZAGA IMBUTO KO NU MVA BAGIYE GUHIRWA BU KWARE , IMANA IBAFASHE, NAHO UWARASHE NUWARASHWE IBYABO NIBYUBUTABERA.

  • Kwirwanaho? Nonese ukwatatse wese nukwirwanaho wica ? Kuki atarashe amaguru? Akarasa mukico? Noneho nugutanga urujyero rwo kwica ukwatatse wese? Reka reka ntibikwiye

  • Ubwo rero bya bipinga bigiye kubyuririrahoooooo, ese imbunda abantu bagendana baba baziko ari umurimbo? ngo ntiyarashe amaguru cyangwa ????? mwa baswa mwe se sinkuko mwajyaga mubeshya abaturange bakiyahura mu masasu ngo aha ngo imbunda z’inkotanyi zirasa amashaza

  • Kuki atarashe amaguru????ikindi kibabaje, kumva umuntu ava mugisirikare (rdf) akajya kuzunguza kumuhanda, harya ubwo ‘ukwigira’ twirirwa turirimba kuma radio na tvr ni ukuhe ra????

    • nukwigira nyine none se bakubwiye ko yasabilizaga yari yitunze ariko

  • none se muziko bariya bahungu baducungira umutekano bo ntibaba bawukeneye! police yacu ntago ari zimwe za kongo wana bakinisa uko biboneye zigira discipline rwose yitabaraga kuko nawe yashoboraga kuhagwa da

  • Ariko se umuntu utinyuka agashaka kwambura imbunda umupolisi uri ku kazi ubwo ntaba ari nka wa wundi usoma impyisi? Nyumvira noneho ko bari banamugaritse nk’imbagwa! Birababaje cyane kuba yahaburiye ubuzima, ariko yabaye inkuruzi y’urupfu rwe, kuko nta kindi gisohoka mu munwa w’imbunda usibye icyishi.
    Gusa byari bikwiye ko abacururiza mu muhanda babarurwa, bakemererwa stand bajya bahagararamo, uwacuruje akagira umusoro muto aha Leta. Ndetse abakorera aho bafashwa gushyiraho Koperative, bakagira umusanzu batanga buri munsi, niyo yaba igiceri cya “20”, uyu musanzu ukazabafasha gutegura ibikorwa bibyara inyungu kandi bizaramba. Ababaruwe kandi bari bakwiriye guherekezwa (accompagnement), bakanahabwa igihe cyo kuba bageze ku gikorwa gifatika bahuriyeho, bityo hagakorwa gahunda yo kubakura mu muhanda, ariko hazwi neza abakurwamo abo ari bo. Ingero z’abiteje imbere babikesha ubufatanye nk’ubwo ni uruhuri!! Naho ubundi abihebyi nk’uriya bo bazahoraho!

  • barabura guhiga no kwica ibisambo byazengereje abantu bakica abari kwishakira icyo kurya

  • Yakoze akazi ke neza,ahubwo ashime Imana ko ntacyo yabaye pe intebe mumugongo atiteguye,cyene ko tutazi ngo uwamfuye yari afite migambi ki wenda iyo abwaka imbunda yarikwica benshi so mushime Imana,nuwakoze akazi ke abishimirwe

  • Yarabivuze ariko ko bizajya bikorwa ku manywa y’ihangu!!!!!!!!!!!

    • @kanobayire we ,yewe urasekeje rwose , ngo yarabivuze hah, uwo ni Kagame uvuga kandi, icyakora muzamuvuga muruhe , yewe ubu se kagame abaye uwo mupolisi ra? yewe muzehe wacu yagorwa yagorwa, ariko icyo nshimira Imana ni uko ihora imurinda imikasiro y abamwanga.naho polisi we yakoze akazi ke rwose ,ntiwarasa umuntu amaguru kandi akuri hejuru ,ahubwo iyo areba nabi uwo musore yashoboraga no kuyimwicisha kuko ntiwamenya aho abantu bakorera amakosi, kirazira ntawe urwanya polisi cg umusirikare uri kukazi kuko ugomba kumenya ko afite imbunda wowe utayifite, iyo azakuba yamurashe mu gatuza ari kwigendera ahoho nari kumugaya ariko umuntu akuri hejuro ntakuntu utakwitabara cyane ko ashobora kuba yanamurushaga imbaraga ,ngo yabanje kumukubita agatebe nyumvira pe, ibi nizereko abanyarwanda atari ibyo badukanye nizereko ari ubwambere n ubwanyuma mbyumvise kabisa, mwubahe polisi yacu ntacyo tujya tuyiburana iducungira umutekano neza,nuwari we wese arebereho nikindi gihe ntihakagire uwongera,uzongera amaraso ye amubarweho

    • aha nawe ufite imitekerereze itari myiza pe! ntukavange ibintu ,kurasa umwanzi bitandukanye no kurasa bitunguranye wirwanaho cg bigucitse gerageza kuticanga mu mutwe wawe kuko urihemukira.

  • ndabona ntacyaha yakoze uwo mu polisi ahubwo yitabaye iyo amureka niwe wari kubigenderamo akahasiga ubuzima

  • Ariko abanyarwanda twabaye dute koko? Ngo kuki atamurashe amaguru ? Yamurashe undi yiruka se cyangwa barwaniraga imbunda ? Kandi mwe muvuga gutya no namwe muba aba mbere mi gutabaza Police iyo mugize ikibazo! Ese umuntu urwanya umupolisi uri ku kazi ufite n’imbunda wamenya agamije iki ubundi ? Twige kubaha amategeko n’abayahagarariye please.

  • Nubwo umu police yagukorera ikosa uko ryaba rimeze cg ringana, yambaye umwenda w’akazi ntiwemerewe kumurwanya kuko uba urwnyije igihugu cyamwambitse uwo mwenda, dufite ubutabera wamurega yahamwa n’icyaha agahanwa. Kuko nanjye uje kundwanya nyifite uyibona niki kimbwira ko nuyinyaka utayindashisha. Nakwuikiza ahasigaye nkarenganurwa n’ubutabera. Uwo mwana w’umu police bamurenganure rwose.

  • ariko banyarwanda twagiye tuvugisha ukuri nigute wubahuka umuntu urimukazike yemererwa nitegeko yambaye umwenda umuranga ko ari mukazi kandi arimo kugucungira umutekano warangiza ukabyirengagiza ukamutesha agaciro ubwokoko iyo niyo Democrasi hahahaaa ubu akakanya twibagiwe Grenade inkongi byurudaca twese ntiduhita twitabaza inzego zumutekano? ndasaba Abanyarwanda kutirengagizako iyo babona baryamye mugacya arukubera polce& RDF please? tububahe nge sintuye Mu Rwagasabo ariko birambabaza nkiyumuntu avuze nabi inzego zishinzwe umutekano nunduzapima polce ntuzamukereze Thanks.

  • AHUIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII

  • Eh, birakomeye sana ! cyakora inama nagira Police yacu ni 2. Iyambere: kongera gusubira inyuma igasesengura imibanire yayo n’abaturage, community policing ni ikintu kigali kitagarukira gusa ku gukura amakuru mu baturage mu buryo bworoshye cg se kurindisha umuntu umuturanyi we. Iya kabiri: kugerageza kumva imibereho iri mu Rwanda uyu munsi, ntibabe “disconnected” na realites ziri mu baturage, ndetse bagafatanya n’izindi nzego gushaka umuti urambye…Reka ntange urugero ruto kugirango ib byumvikane neza: Ku wa gatandatu ushize, navuye i Musanze nza i Kigali, ariko iyo urebye abaturage benshi bamwe twita abatindi baba buzuye muri coasters ngo baje kuba muri Kigali kandi nta kintu na kimwe bahazanye, uretse ibipfurumba, ibikapu n’ imifuka irimo imyenda n’utundi tuntu…wareba urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi ziri mu myaka 12~30 zuzuye aho muri garre ya Musanze zikoramo ubusa wibaza aho iki gihugu kigana bikakuyobera…ibi mvuga no mu bindi bice by’igihugu ni uko bimeze uretse ko Musanze ho biteye ubwoba….Cyakora mu nama yabereye USA vuba aha numvise HE abishyigikiye, ariko tugomba no kwemera ko hari ingaruka zijyana nabyo zirimo n’izi zo gucururiza mu mihanda ya Kigali kandi bitajyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye; ikivamo rero ni uko iyo police (na MINALOC ) mutumva izi dynamics ziri mu gihugu mwihutira gufata ibyemezo bishobora no guhitana ubuzima bw’abo bantu twita abatindi barimo kwanduza isura y’umugi wacu. Igikurikira kandi ni uko aba batindi batangira kwanga ubutegetsi; ndemeza ntashidikanya ko abantu bose bari aho uwo mwana w’umusore yicwa batahanye batahanye ibyiyumviro bitari byiza kuri Police n’ubutegetsi muri rusange kabone n’ubwo uwo mugore bacikishije yambaye amapingu hamwe n’uwo musore wishwe bari mu makosa…Kuba uwo musore yatinyutse kurwana n’umupolisi kandi abona ko afite imbunda byagombye kugira icyo byigisha police yacu aho gukoresah iyi mvugo mbonye hejuru aha, bakaba more diplomatic, more community policing-oriented (nibutse ko ejobundi hirya aha mu karere ka Rwamagana Gitifu yakubise uwo yari ashinzwe kuyobora ngo amuziza kwiba aramwica)…kuko no mu kanya ugiye hariya yiciwe urahasanga abandi bahagaruts ekuhacururiza…Please nimwiyumvishe ko abaturage dukeneye amahoro, aho umuntu abyuka akagenda adafite ubwoba ko atari butahe, aho umuntu aryama adafite ubwoba ko ari buramuke…iyo Police ifite uruhare muri ubwo bwoba biba ari ikindi kintu cyagombye kwiga vuba na bwangu kigahindurwa !

  • amakuru yi invaho nje nabaha naya nibera mu mahanga muli USA kirazira bikomeye gukinisha umupolisi yewe naba bokumuhanda akubajije ibyangobwa akabona uliho urabishakira aho bitabikwa arakurasa,cyaneho iyo alinijoro sibyiza kurwanya umuntu ulikukazi kandi alinawe ucunze umutekano abantu dukwiliye kujijuka ahogushakira inabi aho itali

  • Umuntu ucururiza mu muhanda wihandagaza agashaka kwambura police imbunda! Uyu musore warashwe yari mu makosa,ariko usesenguye neza hari impamvu zabimuteye! Tubona abazunguzayi benshi mu mihanda hirya no hino bakina umukino w’injangwe n’imbeba n’abashinzwe umutekano, hariho kwirengagiza ubuzima bwa none bugoye cyane! Ibi bitange isomo! Aho kwica gitera mwice ikibimutera!

  • Ungereranyinje nibindi bihungu Ndunva uwo mu polici anfite impuhe nyishi,kuba yarashe umwengusa,USA usibye nokumurwanya iyo ukoze mumufunka muhangararanye kurungero yanguhangarutse watwaye imodoka nabi,ungakora mumufuka ahongaho ahita ukurasa akavungako washakanga kumutera icyuma ,niyompavu tungomba kuba umuntu wese mukanzi ke,cyane cyane umuntu witwanje imbundaho nakarusho ayingutuze ubupfuye,twubahe police please,nduhaye pole kubasizwe niryo ryaringari rye imana imwakire,

    • wowe ushyigikiye ko umuntu yicwa ngo n’ukwuirwanaho? gute se? none se iyaza kuba daso idafite imbunda yari kwirwanaho gute? ese byageze aho kurwana gute ?umuntu ushinzwe umutekano uko mbizi aba yarigishijwe uburyo bwo gucunga umujinya we no kuba yahosha imvururu akoresheje ubumenyi butari imbunda,ubu se tuge tugendama ibyo kwirwanisha nitubona badutuye hasi twicane? nukudaha agaciro ikiremwa muntu pe,njye byambabaje nuko ntacyo mfite nakora ariko special force ya police ntihari ? ntizi kwirwanho idakoresheje intwaro ariko abantu ntibicwe kenyeji kweli?

    • aho aratubeshye cyanee .
      aho uvuga ntuhazi

  • Yego hari byinshi byiza dushima police yacu yagezeho ariko harimo nababona ko bahawe izo mbunda zikaba izo gukangisha abantu ngo batabaza ku bijyanye n’uburenganzira bwabo urugero mperutse kuzimirwaho n’imodoka ku kinamba mpakiye umuzigo umupolice yaraje anyaka permis ndayimuha mubajije ko antwariye permis atanyandikiye arambwira simwigisha akazi ngo yamfunga buri gitondo akajya ankoreraho sport iyo si imvugo ya police national rwose . Nukuvuga nubwo baba bari mu kazi bajye banabona ko wa muntu nawe ari nk’abandi. Naho ntawamenya kuko bamwe baravuga ngo yamurashe aryamye abandi yamurashe amaze guhaguruka nitureke abashinzwe kubikurikirana bakore akazi kabo kuko umuntu urasa isasu rimwe akabona umuntu ntapfuye agasubizamo irindi kugeza ubwo umuntu apfa birababaje.

  • BIRABABAJE M YABAYE IGITAMBO KUBWABASHAKA UBUZIMA TUBUZWA IBURYO NIBUMOSO.Mbona amaherezo tuzaba nkabanyamisiri kuko kumwiyahuraho akaviramo kuraswa ntibitandukanye no kuba wakuitwika kuko ubuzima budashoboka.kigali wee.

  • ndagaya cyane abantu bavuga ngo iyo arasa amaguru…imyumvire yacu nkabanyarwanda iracyari kure pe..none se niba umuntu atinyuka kurwanya police ufite nimbunda koko ubwo murunva we iyo ayimwambura byarikugenda bite cyane ko bavuzeko yahoze mugisirikare???plz twige kubaha abaducungira umutekano kuko barara rwantambi ,,bicirwa nizuba kumihanda..barara banyagirwa kandi mwese muryamye mumazu yanyu kandi ntibabyinubira mububahire ako kazi bahisemo plz..

  • Yirwanyeho ndabyumva ariko natwe bamwe baba bafite imikongote uwurusha imbaraga uwajya yirwanaho uwankubise kubusa kumukino wa ribia n’urwanda yarangiza akanantuka ahaaaaa gusa inuma barayitesha agaciro.

  • nitegereje comments zose ariko ntangajwe n’uko abantu benshi bishimiye ko umupolisi yarashe uwo muntu !! none se gucururiza ku muhanda ni icyaha gihanishwa urupfu ? ngo yamutuye hasi ?!!! ese ubona biriya byo kwirirwa biruka ku bantu bari gushaka amaramuko atari umuco wagombye gucika ? u Rwanda ni igihugu cya mbere gihonyora uburenganzira bw’umuturage ! akazi ka police koko ni ukurwana n’abadamu bacuruza inyanya kumuhanda ? ese umuntu ucuruza inyanya yagombye gutanga imisoro koko ??? tujye dushyira mu gaciro rwose ! ngo yitabaye ?? kwitabara imbere y’umusiviri ni ukurasa ??

  • Uwo mupolisi nta kundi yari kubigenza .Kurwanya umuntu ufite imbunda kweli .Ubwo abandi bibahe isomo .

  • ese niba kumurasa yitabara abyemererwa n’amategeko, kubera iki noneho azakurikiranwa? BIRIMO URUJIJO.

    kwica umuntu utabigambiriye ariko witabara BISOBANUKA BITE?

    Itegeko ubundi ribivugaho iki?

  • Yirwanyeho, banyarwanda ntasoni koko gukubita umuntu intebe, kugeza bwomumutuye no hasi mumurwanya?! Kndi muzi ko abararira, munvura, kuruzuba! Nanjye ndiwe narikumurasa koko, kndi ntiyaragambiriy kumwica… noneho se uwasshakaga kumwambura imbunda ye , ubwontiyarikumurasa! Ntimuzongere nibibi

  • suko se buriya yaraziko ari amashaza nkabyabindi bavugaga mu ntambara ko imbunda zinkotanyi zirasa amashaza! ahakuye isomo rero! nabandi barebereho bajye bubaha ababacungira umutekano!ntago amashaza yashorera interahamwe akazigeza congo hanyuma igihugu gifatwe! umuntu igihe ari mu kazi ke ugomba kumwubaha bajye bakurikiza amategeko bajye mu masoko nkabandi bareke kwirirwa bakwepana nabapolisi niba kandi batabishoboye bajye mubyaro bahinge nabyo byabateza imbere bareke guhangana bitwaje ngo nabakene! ntago ubukene arukwanduranya udafite naho uhinga wakwatisha cg ugahingira abandi ukazagera kubyawe ntago umuti ari uguhangana na leta cg kwiyahura kumuntu ubona afite nimbunda kuko ubuzima ntibushakirwa i kigali gusa! leta niba idashaka akajagari izi impamvu itagashaka kdi ni ku nyungu zabanyarwanda twese wigateza rero ubaha abayobozi uzaba wubashye igihugu cyawe.

  • Igipinga Niki?gusa wowe ingengabitekerezo mbi yakwaritse mumutwe ndumva wakwishima ariko abo wita ibipinga babarangije?

  • Ariko biratangaje,mbega igihugu?ni umupolisi nyine?umuntu wese wishimiye ko hishwe umuntu yitekerezeho ,yumve ubugoryi asangiye n’umwicanyi uwari we wese.Polisi ngo irashimwa?kwirukankana umunyarwanda Mugenzi wawe nawe ari mukazi ke?uwanyereje za miriyari atamanikwa mumugozi?sha !!!!!RIP Nyinya ,Imana izakora akazi kayo.

  • Ariko hari abantu bakina n’ubuzima kweli! Buriya abamurwanyaga babonaga imbunda afite isa n’inkoni? Kandi mbabwire ko burya umupolisi wambaye uniform ari mu kazi yapanzwe burya ibyo yakora byose abikora mu izina rya gouvernement y’u Rda yamwohereje ku kazi.
    Umurwanya cyangwa se umwigomekaho burya aba arwanya cg se yigomeka ku gihugu cyamutumye. Ese kuki batamwohereza ngo bamuhe inkoni? bakamuha imbunga kandi irimo n’amasasu? warangiza ukajya kumurwanya? Reka tujye tumenya ubwenge kandi twubahe inzego z’umutekano w’igihugu.

  • Imiryango ya nyakwigendera yihangane kdi n’uwo muporisi azacirwe urubanza hakurikijwe icyo amategeko avuga.Imana izabibafashemo.

  • ibyo ari byose nyirabayazana no umugore wicuriruzuga agataro wari wambitswe amapingu abandi baramutabara, ndavuga ko kwirukankana abantu bakennye bishakira amaramuko ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu ku buryo twese dukwiye kubamagana , kuko nta watera imbere atatangiriye kuri duke, ikindi ni uko nta burenganzira uwo mupolisi yari afite bwo kwica umuntu yitwa ngo ni umupolisi wagombye kuba afite ubundi buryo bwo guhosha imvururu , ubwo kuba byamunaniye agahitamo kurasa ni inanga itari ikwiye no kuba umupolisi, nta rwego na rumwe na n’umuturage ukwiye gushyigikira ubwo bwicanyi, bimaze iminsi bigaragara ko abapolisi n’abasirikare iyo bagiranye akabazo n’ umurage ari ukumuarasa akamwica leta nidasubira kongera kubigisha ko bagomba kubaha umuturage bakamenya no gucontrolinga umujinya wabo igihugu kizahinduka ” ufite intwaro ntawe umuvugaho”, ubwo natwe twese tuziga kwitabara natwe tujye tubica cyangwa tuzibambure. leta nihumurize abaturage aho kugirango umuvugizi wa polisi avuge ko uriya mwicanyi yari afite uburanganzira bwo kwica , twaba dutaniyeho leta yica abaturage bayo? ushima uriya mupolisi ejo naraswa n’undi nzaba ndeba. uhishira umurozi akakumara ku rubyaro please. mfite impungenge ko ko abamushyigikiye nabo aba ari abapolisi cyangwa abasirikare, niba ariko bimeze namwe murumva ko bazatumara pe: ubwo natwe tugiye gutegura kujya twirwanaho

  • Birababaje kumva mukiri mugihirahiro benenkicyo abanyarwanda kbs ubundi hari police hakaba namategeko iyo umuntu arwanyije police haramategeko arengera police none se nibajya batwahukamo bakaturasa byo ayo mategeko yazakora iki ibi uyu mu police yakoze namakosa ahambaye pe ibyobyanyu ngo yirwanagaho maze kubwanjye yakabaye urwanda rucyemera igihano cyogupfa nawe yakagihanishijwe kko sinumva ukuntu umuntu arasa umuturage yitwaje ko amurusha guheka imbunda akamurasa isasu ryambere agashiramo irindi kugeza aho apfiriye atarubunyamaswa ngo yitabaraga ndabona aho mutwerekeza arimukashize noneho nygushikama tugahangana nizo police zanyu mwashiriyeho guhangayisha abantu Gs ngo zirimukazi ubu akazi ka police hano nukwiruka kubazunguzaji gs koko

  • Iy’umuntu ashaka ubuzima ariba bakamwica? ese babihoreye? umuntu warwaniye igihugu!

  • Muve mu marangamutima: si ugushyigikira kuba umuntu yararashwe agapfa ariko reka mbahe urugero: Ku bakunda kuvuga ibiba mu mahanga yateye imbere kuturusha ndetse anahora aduha amasomo muri byose, muri USA iyo umupolisi aguhagaritse ukamera nk’ukora mu ikoti AHITA AKURASA UGAPFA NTAFUNGWE, NTANAJYANWE MU RUKIKO kabone n’iyo nta ntwaro uwarashwe yari afite, geste/gesture yatuma umupolisi akeka ko umuntu ashaka gusa kumugirira nabi irahagije!None ngo umupolisi bamukubise intebe barwanira imbunda nawe? Ubwo mwumva byari bugende bite ? Uyu mupolosi iyo aba ari muri USA icyari gukorwa gusa ni ukumubaza uko byagenze bikandikwa, ubundi akitahira ndetse yabisaba cyangwa abayobozi be babona ari ngombwa agahabwa abamurinda ngo hatagira umugirira nabi! Abenshi comments zanyu hano zirasekeje ndetse hari uwo nabonye avuga ngo icyo umupolisi wari ku kazi arusha abandi ni uko ngo yari ahetse imbunda gusa!Umupolisi uri ku kazi aba ahagarariye Leta,ahubwo nimureke ibisa n’ubujiji mwubahe abapolisi bari ku kazi, nibabahohotera mubarege kuko hari inzego zibashinzwe kandi zitashyigikira amakosa yabo.

    Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish