Digiqole ad

MUGANGA w’ikipe y’igihugu yagizwe n'UMUVUGIZI wa FERWAFA

Mu nama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, yateranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, kimwe mu byanzuwe ni ukuvana mu nshingano uwari umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe agasimburwa na Hakizimana Musa wari usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi, kandi agafatanya izo nshingano.

Musa Hakizimana azajya avura ikipe y'igihugu abe n'umuvugizi wa FERWAFA, imirimo bamwe babona ko idakwiye kubangikanywa
Musa Hakizimana azajya avura ikipe y’igihugu abe n’umuvugizi wa FERWAFA, imirimo bamwe babona ko idakwiye kubangikanywa

Mugabe yari ataramara amezi atandatu akora uyu murimo, yambuwe izi nshingano ariko akomeza gushingwa ibyo gutegura no kwandika amatangazo ya FERWAFA no gutumira abanyamakuru.

Hakizimana Musa yabwiye Umuseke ko koko yahawe inshingano zo kuvugira FERWAFA ziyongera kuzo yari asanganywe zo kuvura ikipe y’igihugu.

Ati “Jye aho abayobozi banjye bazanshyira babona mpashoboye nzajyayo ntange umusanzu wanjye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Kuba muganga no kuba umuvugizi w’ishyriahamwe ry’umupira w’amaguru Hakizimana asanga bidahabanye kandi nta kica ikindi.

Ati “uuuhh none se hari n’umwe (umurimo) wica uwundi? kandi nta n’itegeko rivuga ko umuganga ataba umuvugizi w’ishyirahamwe.

Musa Hakizimana avuga ko aje gukorana neza n’itangazamakuru, ko ntawuzifuza amakuru isaha iyo ariyo yose ngo ayabure, avuga ko azafatanya n’uwo asimbuye kunoza inshingano nshya yahawe.

Muri FERWAFA hamaze igihe kinini cyane hasohoka amakuru amwe n’amwe abayobozi bayo batabaga bifuza ko ajya hanze. Aheruka yabacitse ni inzandiko zasabiraga agahimbazamusyi k’amadorari $3 000 ku bayobozi babiri ba FERWAFA kandi kagenewe gusa abakinnyi n’abatoza. Ibi Minisiteri basabaga aya mafaranga yarabinenze ndetse ntiyabaha ayo madorari basabaga batemerewe, FERWAFA yireguye ko ari ikosa rya ‘Administration’ ryabayemo.

Bonnie Mugabe, umunyamakuru w’imikino wari umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda akaba azaguma muri iyi nzu y’umupira w’amaguru afatanya na Musa muri komisiyo ishinzwe itangazamakuru.

Nta mpamvu iratangazwa na FERWAFA yatumye bahindura umuvugizi mu gihe gito yari amaze ku mwanya yari yarahawe.

FERWAFA yamuhaye inshingano zo kuyibera umuvugizi akanavura abakinnyi
FERWAFA yamuhaye inshingano zo kuyibera umuvugizi akanavura abakinnyi

 

Photos/Inzaghi JD Nsengiyumva/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Azabishobora rwose turamwishimiye. Mugabe ashobora kuba yabivangavangaga pe!

  • congratulation MUSA. Uzabifatanya ute se n’akazi kawe gasanzwe ra?

  • Iyi mirimo yombi irahabanye umuntu avugishije ukuri!
    Ku byerekeye agahimbazamusyi, muzatubarize Ministeri niba kukimana bihagije cyangwa niba hazakurizwaho ibindi bihano. None se umuntu ashatse kwiba umutungo wa leta yakwitwaza ko yari yibeshye amaze gufatwa? Kuki se batibeshye bibagirwa bamwe mu bakinnyi cyangwa abatoza kuri urwo rutonde? Hagakwiye kugira ubibazwa byaba ngombwa FERWAFA igafatira ibihano uwo mukozi wayo ukora amakosa y’ako kageni.

  • Para para iri muri FERWAFA muzaba mureba uyumwaka,championat izaba KAMBUCHA dore ahondi.
    Sha ibi birarutanwa ubuyobozi bwose bwayoboye iriya nzu afazari bazayisubize AFANDE CEASAR!!
    Uyu Deguale bazamuhe Akagari Ka karabaye abariho ayobora.,kuko ntampano yumupira afite pe,,,
    Muganga wa national aba gute umuvugizi wa ferwafa!!utaretse nakazi ke bwite afite!!!melange y’ikirungo:::tayari:::asanti:::Maggie:::

  • None se kuvura, byabuza umuntu kuvuga? cg kuvigira abo avura. ahubwo bagize Imana.

  • FERWAFA ikeneye umucunguzi

  • Musa arasobanutse nabatreatinge anabavugire ndetse anakangurire nandi makipe kugira abaganga binzobere kawe.

Comments are closed.

en_USEnglish