Month: <span>October 2014</span>

Rubavu: ‘Executif’ w’Umurenge yeguye nyuma yo kunengwa n’abaturage

Iburengerazuba – Christian Dukuze yari amaze imyaka igera kuri ibiri ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, kuwa 15 Ukwakira nibwo ngo yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ngo yivuze uburwayi. Amakuru agera k’Umuseke ariko yemeza ko yeguye kubera igitutu cy’inzego zimukuriye nyuma y’uko anenzwe bikomeye n’abaturage kuri Radio Rwanda. Mu kwezi gushize ubwo Radio Rwanda yari yajyanye […]Irambuye

JOB VACANCY AT HAGURUKA

Job Tile: National Executive secretary Based :Kigali,Rwanda Salary:Competitive,TBD Reporting to:Board of directors Start date: TBD Apply: To HAGURUKA head office situated at KIMIRONKO/send documents to [email protected] Deadline: 31st October 2014 at 4:00 pm HAGURUKA is a local NGO with the mission for the promotion and protection of women and children’s rights(boys and girls)using international and […]Irambuye

Amategeko n’amateka bigenga Polisi y’u Rwanda byavuguruwe- Min Fazil

16 Ukwakira 2014 – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kugaragaza uko umutekano mu gihugu uhagaze kiba buri gihembwe cyabereye mu biro bikuru bya Minisiteri y’umutekano ku Kacyiru kuri uyu wa kane,  Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu Mussa Fazil  Harerimana yabwiye abanyamakuru  ko mu nama ya ba Minisitiri yabaye kuwa gatatu havuguruwe amategeko n’amateka  agenga Polisi y’u Rwanda. […]Irambuye

Hatangijwe uburyo bwa WhatsApp bwo gutanga amakuru ku barwayi ba

Ikigo ntaramakuru cy’Abongereza BBC cyashyizeho uburyo bushya bwifashishije WhatsApp abaturage bo mu bihugu by’Africa y’Uburengerazuba byagezwemo cyangwa bitaragerwaho na Ebola bajya bazajya batanga amakuru ku barwayi cyangwa abakekwaho kurwara Ebola, bityo ubutabazi bugatangwa mu buryo bwihuse. Ubu buryo bw’Ikoranabuhanga buzajya bukora hifashishsijwe amafoto, amajwi n’inyandiko byose bigamije gutabariza abarwayi cyangwa abakekwaho kuyirwara, bityo bagahabwa ubufasha bwihuse. […]Irambuye

Kayonza: 30 bagwiriwe n’Ikirombe 2 barapfa

Iburasirazuba – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza  ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram cyagwiriye abantu mirongo itatu babiri bitaba imana undi umwe arakomereka nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere. Aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe, bakorera isosiyete yitwa Wolfram Mining Processing Company icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa […]Irambuye

Rwamagana: Batanu barimo n’abayobozi bafunzwe bakekwaho kwica umuntu

Kuri station ya polisi ya Nzige ho mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba hafungiye abantu  batanu barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze aho bakekwaho kwica umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa  Turatsinze Vincent bamuziza ko yibye. Polisi ikorera mu Ntara y’uburasirazuba iremeza aya makuru ikanenga kubona umuyobozi ushinzwe kurenganura abaturage ari mu bakekwaho kwica umwe  mu bayobora. […]Irambuye

Nta dini riruta irindi imbere y’amategeko – Min Sheickh Fazil

.Yavuze ko amadini yose angana imbere y’urusaku. .Abanya madini ya Gikirisitu nibo bakomeje gutabwa muri yombi. .Avuga ko imizindaro ari iya vuba ntaho yanditse muri Bibiliya. .Abakirisitu bibaza niba Abasilamu n’Abagatorika bo nta rusaku batera Hari kuwa 17 Nzeli 2014 ubwo Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, ikigao cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) na Polisi y’Igihugu bahuraga n’amatorero bayihanangiriza […]Irambuye

Mu ndirimbo ye nshya, Danny araburira ABAPFUBUZI

Ntakirutimana Danny  ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ntagukoza isoni’ araburira abapfubuzi ko bafite ibindi bagakoze byabateza imbere aho gutega amaso abagore b’abandi. Nyuma yo kugirana amasezerano y’imyaka ibiri n’inzu itunganya muzika izwi nka “Incredible Records” ikorerwamo na Bagenzi Bernard, yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri, […]Irambuye

Michael Jackson ayoboye urutonde rw’abahanzi bapfuye ariko bakinjiza agafaranga

Frobes ikinyamakuru kivuga ku baherwe ku Isi cyemeza ko mu bantu by’ibyamamare bapfuye, Micheal Jackson ariwe winjije amafaranga menshi kurusha abandi kuko ubu amaze kwinjiza umutungo wa miliyoni 140 z’amadolari uyu mwaka, akurikirwa na Elvis Presley ufite miliyoni 55 z’amadolari. Amafaranga menshi Jackson yinjije yavuye muri album yiswe Xscape yakunzwe cyane muri USA. Mu birori […]Irambuye

FERWAFA yasanze aba bakinnyi 28 ari abanyamahanga

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 nimugoroba FERWAFA yatangaje ko mu igenzura bakoze ku bakinnyi 60 bavugwaga u kuba bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda binyuranyije n’amategeko, basanze abagera kuri 28 aribo banyamahanga babonye ubwenegihugu mu nzira zitemewe n’amategeko y’u Rwanda. Aba bakinnyi 28 bakaba bazakina shampionat y’u Rwanda, ubusanzwe ikinwa n’abakinnyi 395, nk’abanyamahanga […]Irambuye

en_USEnglish