Digiqole ad

Airtel Money yashyizeho uburyo bwo kuhererezanya amafaranga muri EAC

Kuva uyu munsi abatuye aka karere ndetse n’abandi batuye muri bindi bihugu biri hafi ya EAC bazajya bohererezanya amafaranga bakoreshe Airtel Money. Ibi kandi bizakorwa  mu bihugu 20 birimo ibyo muri Asia na Africa bikoresha Airtel Money. Hazabanza gukorwa isuzumwa ku bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania mbere y’uko uyu mushinga wagurwa no bindi bihugu bya Africa na Asia. Igice cya kabiri kizatangira umwaka utaha mu bindi bihugu.

Airtel yatangije gahunda nshya mu bihugu 20 by'Aziya n'Africa
Airtel yatangije  iyi gahunda nshya mu bihugu 20 by’Aziya n’Africa

Umuyobozi wa  Airtel Rwanda  ushinze Airtel Money mu nama yahuje ibihugu bya EAC yitwa the 2014 East African CEO Business Summit yaberaga i Kigali, Bwana  Chidi Okpala, yagize ati: “Iyi gahunda ni ingirakamaro cyane kuko izakuraho imipaka yari yabuzaga abantu kohererezanya amafaranga bitewe n’uko batari hafi yabo. Iyi gahunda izafasha mu kugabanya igiciro ku koherezanya amafaranga.”

Yongereye ko bizafasha abakiriya bayo kubona amafranga menshi bikaba byabafasha gutangira ishoramari kubera ko bazajya bakira cyangwa bakohereza amafaranga mu buryo bworoshye..

Iyi gahunda izafasha abakiriya ba Bank of Africa bo muri Kenya na Uganda kohereza no kwakira amafaranga hagati y’ibihugu byombi. Abakirirya ba Airtel bazajaya bohereza ndetse bakire amafaranga bakoresheje telefone zabo cyangwa bashyiremo airtime bakoresheje uburyo bwa Airtel Money.

Muri  iki gihe ibihugu cya EAC bifite gahunda yo kongera abaturage bakoresha ikoranabuhanga mu kohereza no kwakira amafranga bityo iyi gahunda ya Airtel Money izafaassha mu kwihutisha iyi politike haba mu  aka karere ndetse n’ahandi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish