Digiqole ad

S.A : Pistorius arasabirwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro

Umwunganizi mu mategeko wa Oscar Pistorius wahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye uwari umukunzi we, kuri uyu wa gatanu yamusabiye guhanisha gukora imirimo ifiteye igihugu akamaro avuga ko igifungo kidakwiranye n’icyaha cya Pistorius cyo kwica atabigambiriye uwari umukunzi we mu 2013 Reeva Steenkamp, urubanza ruzasomya tariki ya 21 Ukwakira 2014.

Uwunganira Pistorius yavuze ko kwicuza kwe kuva ku mutima
Uwunganira Pistorius yavuze ko kwicuza kwe kuva ku mutima

Nyuma yo kumara iminota 90 yisobanura, umwunganizi wa Oscar Pitorius, Barry Roux yasoje asabira uwo yunganira igihano gifite inyungu rusange.

Yari yabanje kugaragariza urukiko ko kwicuza kw’uwo yunganira byari bimuvuye ku mutima kandi akaba yifuza ikintu kimwe : “kugerageza ibishoboka byose agakora ibyiza”.

Umushinjacyaha, Gerrie Nel yakurikiyeho avuga ijambo asabira ibihano biremereye Oscar Pistorius wamamaye cyane mu kwiruka asiganwa ku maguru mu mikino ya Olympic y’abafite ubumuga.

Umwunganizi we yamaze akanya agerageza gusobanura neza impamvu zatuma ibihano by’uwo yunganira bigabanwa, dore ko ariwo mwanya wa nyuma afite. Yavuze ko Pistorius yahuye n’ibigeragezo bikomeye birimo kugaragazwa imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga, kuva ibyo yakoze byabaho mu 2013, nk’aho ibyo yakoze yari abigambiriye.

Yagize ati “Nta gihano na kimwe cyaba kibi kuruta ibintu yanyuzemo kuva mu mezi 18 ashize.”

Umucamanza yashyigikiye ko Pistorius yarashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp nyuma yo kumwitiranya n’umujura.

Umungunanizi wa Pistorius Me Roux akaba yakomeje kwerekana ko kwicuza k’uregwa kwavuye ku mutima ndetse avuga ko yishe umuntu yakundaga.

Yagize ati “Akababaro ka Oscar ntazigera akibagirwa, guhahamuka ni cyo gihano kibi kibaho.”

Umwunganizi wa Pistorius yakomeje kwifashisha urugero rw’urundi rubanza rwaciriwe muri Africa y’Epfo rw’umuntu wari wishi undi wo mu muryango we, mu buryo nk’ubwa Pistorius ariko ngo ntiyahanishijwe gufungwa.

Yatanze urugero ku rubanza rwamamaye rwa Rudi Visagie, uzwi cyane mu mukino wa rugby, uyu ngo akaba yarishe umwana we w’umukobwa amwitiranyije n’umujura ariko ngo mu bihano yahawe icyo gufungwa ntikirimo.

Mu gihe cya vuba, umucamanza Thokozile Masipa azatangaza imikirize y’uru rubanza tariki ya 21 Ukwakira 2014.

AFP

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Niyo bamweza amaraso nikintu gikomeye cyane ,ubuse ntabo muzi bishe ndetse bamwe bakaba ntanuwatinyuka kubatunga urutoki ariko uzabarebe yoo basigaye bagenda bivugisha ayiwe ikibiruta byose nukwihana ntacyaha Immana itababalira.erega uwapfuye arapfunyikwa none se ayo ma devise pistorius yinjizaga nibamufunga ntibizazura uwo yishe ikibiruta rero. Bamweza akinjiza ikashi.arikonjye ndamwifuriza kuririra Immana ikamweza ikamubohora ikaganza umutimawe naho ubundi ntayandi mahoro azongera kugira.umugisha w’Immana kuri twese.Shaloom

Comments are closed.

en_USEnglish