Digiqole ad

Kirehe: Abahungu babiri barakekwaho kwica Se bafatanyije na nyina

Ku cyicaro cya Polisi mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba hafungiye umugore witwa Kabukobwa Saverina ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we muri iri joro ryakeye ryo kuwa 17 Ukwakira 2014, uyu mugore akaba afunganywe n’abana be babiri bivugwa ko bafatanyije kwica uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko witwaga Ntakumuhana w’i Kigina.

Iki cyaha cyabereye  mu mudugudu   wa Ruhama, akagari ka Gatarama, umurenge wa Kigina mu karere  ka Kirehe, ari naho uyu muryango wari utuye.

Intandaro y’uru rupfu ngo barashinja ise kuba ari umurozi, bakavuga ko ngo yaroze bamwe mu bana be uburwayi bwo mu mutwe budakira bakavuga ko umubyeyi wabo ariwe ubaterereza amarozi.

Mu ijoro ryakeye ubwo Ntakumuhana yari atashye ngo yasanze abana be Kayinamura Lambert na Habiyambere Michel n’umugore we bamwiteguye baciye inkoni yo kumukubita, akihagera ngo bamukubise bamusiga ari ntere, ageze mu buriri ahita apfa.

Habiyambere Michel umwe mu bahungu bavugwa mu rupfu rwa nyakwigendera yatangaje ko ngo se bamuhoye ko ari umurozi, ati “Twamukubise ariko ntabwo twatekerezaga ko ashobora gupfa.”

Yagize ati “Twaciye inkoni turamukubita kuko ari umurozi hanyuma turamureka ajya kuryama nyuma aza gupfa ariko tumukubita ntitwari tuzi ko byamuviramo urupfu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigina, Bihoyiki Leonard yatangarije UM– USEKE ko ibi byabaye, asaba abaturage ayobora kutazajya bihanira.

Yagize ati “Iki gikorwa koko cyabaye gusa ndasaba abaturage kutazajya bashinjanya amarozi kuko nta gihamya baba bafitiye ibyo bavuga kandi mbibutse ko batemerewe kwihanira.”

Mu gihe aba bafashwe bahamwa n’icyaha nk’uko biteganya n’amategeko ahana y’u Rwanda, bahanishwa igifungo cya Burundu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish