Digiqole ad

Christopher ngo akora indirimbo atagamije kuryoshya ahubwo gutanga ubutumwa

Muneza Christopher niyo mazina ye, azwi cyane mu ndirimbo zivuga ku rukundo akora mu njyana ya R&B. Mbere yo kujya muri studio ngo aririmbe, avuga ko abanza kureba ubutumwa iyo ndirimbo ifite ku bantu bazayumva aho gukunda uburyo icuranze cyangwa iririmbwemo.

Christopher ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B
Christopher ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B

Kuba atihutira kujya muri studio ngo afate amajwi, asanga ari ibintu binatuma indirimbo ze nyinshi zihita zakirwa vuba n’abazumvise bitewe n’amwe mu bagambo azigize afata cyane cyane ku rubyiruko.

Christopher yabwiye Umuseke ko uburyo afata ibihagano bye ndetse n’uko yifuza kuba yagira umubare munini ubikunda aricyo kimushishikaza.

Yagize ati “Si nkora indirimbo ngamije kwinezeza, ahubwo nkora indirimbo numva ifite ubutumwa ku bantu benshi muri rusange. Kenshi na kenshi usanga hari indirimbo zijya hanze wenda ntizigire amahirwe yo gukundwa.”

Kuri we indirimbo iyo igiye hanze ntikundwe asanga biterwa no kutabanza gutekereza icyo umuhanzi agiye guha rubanda n’icyo gishobora kuzabamarira. Avuga ko abantu benshi bakunze kumubaza impamvu adakunda kuririmba indirimbo zivuga ku buzima busanzwe.

Ati “Ntabwo ari uko zananira, ahubwo nabanje gukora izubaka urukundo mu bantu hanyuma n’izubuzima nzazikora”.

Christopher akomeza avuga ko nyuma yo gukora indirimbo yise ‘Agatima’ akajya gufatira amashusho yayo mu gihugu cya Kenya, mu minsi mike ngo ayo mashusho ayageza ku bakunzi be.

Ateganya ko mu ntangiriro z’umwaka tariki 14/02/ 2015 ku munsi wa “Saint Valentin”  aribwo azamurika Album ye ya kabiri.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uyu musore muzangaye adatingana.

    • Aratingana kabisa…

  • kabisa

  • gutingana mushaka kuvuga iki?niba hari icyo mupfa mwakivuze mukareka kumuharabika. chris oyee

  • ark muzashima ari uko bigenze gute??musore courage kdi aba fans bawe tukuri inyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish