Boko Haram yemeye kurekura abakobwa 200 yashimuse
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyumvikanye n’umutwe wa Boko Haram guhagarika imirwano no kurekura abakobwa washimuse ubu umaranye amezi umunani nk’uko bitangazwa na AFP.
Ubu bwumvikanye bwatangajwe n’umugaba w’ingabo za Nigeria Alex Sabundu Badeh.
Ingabo za Leta ya Nigeria zananiwe guhashya umutwe wa Boko Haram watangiye kurwana kuva mu 2009 uvuga ko ugamije kugira amajyaruguru ya Nigeria Leta igendera ku ‘mahame y’idni ya Islam’
Uyu mutwe nubwo imirwano yawo n’ingabo za Leta yahitanye abaturage basaga ibihumbi bibiri, wavuzwe cyane ku Isi ubwo washimutaga abanyeshuri b’abakobwa barenga 200 ubavanye mu ishuri ryisumbuye bigagaho mu mujyi wa Chibok mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Gushimuta abakobwa b’abanyeshuri uyu mutwe ukaba ubamaranye amezi umunani byashyize igitutu kuri Leta ya Nigeria ndetse biyigaragaza nk’idafite igisirikare gikomeye nubwo bwo iki gihugu kiri mu bifatwa mu bikomeye muri Africa.
Umugaba w’ingabo za Nigeria yatangaje ko ubu bwumvikane bwagezweho nyuma y’inama mu muhezo mu gihe cy’iminsi itatu bagerageza kumvikana n’uyu mutwe ubu ufatwa nk’uwiterabwoba.
Mu biganiro intumwa za Guverinoma zabonanye n’intumwa z’uyu mutwe wa Boko Haram.
Umugaba w’Ingabo za Nigeria avuga ko uyu mutwe wabijeje ko ugifite abakobwa washimuse kandi witeguye kubarekura.
Yasobanuye ko ibyo kurekura aba bakobwa bazabivuganaho bwa nyuma mu cyumweru gitaha i Ndjamena muri Tchad.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Iy’inkuru ni nziza kubabyeyi babo natwe muri rusange ark ni nubugwari kuri leta kubera igihe bimaze
Jywe ndashima reta kuko yabyitwayemo neza kungufu Bari kwica abo bana ariko ibiganiro ca va kuko havuyemo umuti mwiza
Imanishimwe niba bakiriho
Imana ishimwe cane yuko igiye gusubiza abari bamaze iminsi basengera bariya bakobga.doreko hariho umusore womuminembwe witwa William SERUGABA we ngo kuva amenyeko abo bakobga bashimutswe yagaritse ibindi bibazo yasengera icaba bakobga aba arico asengera ngo kuzageza bagarutse.
Nti twareka gushimira umuseke.com ukora nkuko abaturage bashaka kurugezaho amakuru.Imana ibafashe mumirimo yanyu.
Comments are closed.