Digiqole ad

‘Ndabizi’, ‘Ndabikora’ ‘Bandebereho’ Intero y’Urugerero rwa Kaminuza i Huye

Atangiza urugerero ku banyeshuri ba Kaminuza kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ukwakira i Huye, Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kugira uruhare mu ireme ry’uburezi ndetse asaba urubyiruko gukora cyane no kwirinda ingeso mbi no kugendera mu ntero yabo ari nayo nsanganyamatsiko y’uru rugerero ivuga ngo ‘Ndabizi’, ‘Ndabikora’ ‘Bandebereho’.

Mu murenge wa Tumba Inteore zirereka Minisitiri w'Intebe ibyo ziri gukora
Mu murenge wa Tumba Inteore zirereka Minisitiri w’Intebe ibyo ziri gukora

Uyu muhango watangijwe no gusura ibikorwa binyuranye urubyiruko rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rwakoze mu murenge wa Tumba, ibikorwa birimo kwigisha abaturage kubaka uturima tw’igikoni ndetse n’ibijyanye no gutsimbataza indangagaciro z’Abanyarwanda.

Prof Silas Lwakabamba, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko bazafatanya n’abagenerwabikorwa kugira ngo urugero ruzarusheho kugenda neza.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko bitewe n’amateka yihariye y’u Rwanda, itorero rizafasha urubyiruko kuruha umurongo wihariye utandukanye n’abandi.

Urugero rwatangijwe muri Kaminuza rufite insanganyamatsiko y’magambo atatu ariyo ‘Ndabizi’, ‘Ndabikora’ na ‘Bandebereho’ agomba kuzaranga urubyiruko rwa Kaminuza, ayo yose akaba afitanye isano n’ubumenyi urubyiruko rwagiye rwunguka mu bikorwa by’urugerero n’itorero.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse cyane ku ruhare rw’ababyeyi mu ireme ry’uburezi ndetse avuga ko u Rwanda rushyize imbere amashuri y’imyuga mu rwego rwo kurushaho guhanga umurirmo.

Ati « Uruhare rw’ababyeyi mu ireme ry’uburezi rurakenewe, ababyeyi barasabwa kudatereranaba abana babo n’abo barera bakabafasha kuzaba abagabo n’abagore beza babrereye u Rwanda. Bakabaganiriza ku gukunda igihugu no gukunda gukora. »

Murekezi yavuze ko amateka mabi y’u Rwanda yatewe no guta indangagaciro, u Rwanda rubura abahanura abandi.

Ati «Bariya bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda ntibigeze batekereza ku ndangagaciro zaranga Abanyarwanda iteka. »

Ibyo muvoma, ubumenyi mubona buzabafashe mu iterambere ryanyu n’iry’igihugu. Bizabarinde gukora ibibi biranga ibigwari, ubusambanyi, kugambanira igihugu, ibiyobyabwenge…. Murasabwa guhora iteka murangwa n’ikinyabupfura, ‘uburere buruta ubuvuke’, uburere bwiza niwo musingi w’iterambere

Urubyiruko ruri ku rugerero rwakoze ibikorwa by'ubwubatsi
Urubyiruko ruri ku rugerero rwakoze ibikorwa by’ubwubatsi

Murekezi yavuze ko hari byinshi bikorwa mu kuvugurura ireme ry’uburezi, ibi ngo bikaba biri mu migambi ya Perezida Paul Kagame aho manda ye izarangira nibura abantu 60% bazarangiza muri gahunda y’imyaka yo kwigira ubuntu bazaba barize imyuga.

Yavuze ko Leta izakomeza kunganira abanyeshuri b’abahanga ihereye ku badafite ubushobozi bwo kwirihira ikiguzi cy’uburezi muri Kaminuza.

Muri uyu mwaka ngo abasaga 5 000  bakazabona inguzanyo itangwa na Leta ku banyeshuri biga Kaminuza, ariko ngo mu bintu bine bizagenderwaho harimo n’amanota umunyeshuri yagize.

Yavuze ko ibikorwa by’abatangiye urugerero bizashimangira ireme ry’uburezi bahabwa. Ariko yibutsa urubyiruko gukorana imbaraga, ngo kuko abanyeshuri 84 000 biga muri Kaminuza ya Leta n’izigenga, ibitekerezo (ubumenyi) bafite bizafasha abantu benshi hirya no hino mu byaro.

Ati «Amahirwe menshi murayafite, ariko ari muri mwebwe muzahanga imirimo kuko Leta ikoresha abatageze kuri 3%. »

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish