Digiqole ad

Nyaruguru: Akurikiranyweho gutera inda mushiki we w’imyaka 14

Umusore witwa Murwanashyaka Alexis w’imyaka 21, uvuka mu mudugudu wa Kinina, akagari ka Nyarure mu murenge wa Munini ho mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda mushiki we bavukana w’imyaka 14.

Nyaruguru, aho uyu musore wo ku Munini akomoka
Nyaruguru, aho uyu musore wo ku Munini akomoka

Uyu musore ngo yararanaga na mushiki we kuva bakiri abana, bakomeza kurarana bamaze no gukura kugeza ubwo amuteye inda nk’uko byemezwa na Inspector of Police Gahongayire Corneille, ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru.

Inspector Gahongayire avuga ko uyu musore yateye inda mushiki we mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ku buryo ubu ngo iyi nda igeze mu mezi atatu.

Uyu musore akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, akaba ari no kuburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Murwanashyaka yemera ko yasambanyaga mushiki we kuva kera, kandi ko ngo ari nawe wamuteye iyo nda nk’uko bitangazwa na KigaliToday.

Inspector Gahongayire asaba ababyeyi kujya birinda kuraranya abana badahuje ibitsina ku buriri bumwe, kandi agasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugirango ibyaha bikumirwe bitaraba.

Murwanashyaka aramutse ahamwe n’iki cyaha, azahanwa hakurikijwe ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, itegenyiriza igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka 18.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • jye ndabona hari ababyeyi b’indangare. Umuntu yakeka ko batigeze banyura mu busore cg ubukumi ngo bumve uko biteye. Bishoboka bite ko watinyuka kuraranya umusore w’imyaka 21 n’umwangavu w’imyaka 14, kandi bazi neza uko iyo myaka iteye ku bitsina byombi. Ngo n’uko bava indi imwe? Ni uburangare rwose.

  • Birababaje rwose ariko urukiko rugomba kureba circonstance nibyo bintu, ikabamugabanyiriza icyaha, ikindi nuko nimba byemewe iyo nda yavamo basanze umwana afite ikibazo cg yazakigira, naho guhanwa nkimwe nabariya bacyiye abana babakombwa imitwe njye numva harebwa uko ibintu byakonzwemo;

  • Ubwo se ko nshimye amategeko azahana uyu musore, ariko uyu mukobwa we ugiye kuba umubyeyi imburagihe abaye uwande!?

  • Nishyano ryaguye gusa,urukiko nubwo ntari umunyamategeko rwagomba nukwegera imiryango yabo bana bakumva icyo babivugaho kuko urumvako atari urugomo kuko baryamanaga nk abavandimwe,ahubwo uwo musore yarakwiye kuryanwa iwawa bakamwigisha indangagaciro na kirazira aho kugirango ajyanwe muri gereza agumye gukonsoma leta imugaburira ari ntacyo ayinjiriza.

  • itegeko ryo gukuramo inda harya ntaho bavuga ko niba wayitewe n’uwo mufitanye isano rya hafi byemewe ko wayikuramo?

  • rwose ababyeyi nabo babyumve ntibakongere gufata abana bamaze kugira imyaka icuwi ngo babarazanye,mubaze imiryango yabo icyo yemeza aricyo mukora.

  • Ariko birababaje uwo muhungu ararengana ababyeyi nibo banyamakosa kutigisha abana kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere,warangiza ukabararanya.

  • aba bana bombi bararengana bazize ababyeyi bindangare.uretse no kubararanya ubundi ntanukwiye kwinjira mucyumba cy;undi atabanje gukomanga.rwose uyumusore bamubabarire ahubwo anjye mu ngorora muco kuko aho guhanwa akwiye kwigishwa.kuri njye ntacyaha yakoze icyaha ni icy’ababyeyi be.

Comments are closed.

en_USEnglish