Digiqole ad

Jimmy Gatete azagaruka mu Rwanda gutoza – De Gaulle

Jimmy gatete wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ashobora kugaruka mu Rwanda aje gutoza nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yabitangarije Umuseke.

Nzamwita de Gaulle na Jimmy Gatete ubwo yari yabasuye aho bakorera amahugurwa
Nzamwita de Gaulle na Jimmy Gatete ubwo yari yabasuye aho bakorera amahugurwa

Nzamwita Vincent de Gaule waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke ku kibuga cy’indege avuye mu Budage, avuga ko FERWAFA ariyo yegereye Jimmy Gatete ndetse na Olivier Karekezi ngo bajye kwiga gutoza.

Nzamwita ati “Jimmy Gatete twamusabye ko yajya kwiga gutoza umupira aratwemerera asaba ikiruhuko ku kazi yakoraga kandi si nawe gusa kuko na Olivier Karekezi twavuganye kandi akatwemerera.”

Aba bakinnyi ni bamwe mu bakiniye ikipe y’igihugu mu myaka ya vuba bibukwa cyane kubera ubwitange n’umusaruro batanze.

Mu rugendo rwa Nzamwita de Gaulle i Burayi, bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira Amavubi baba mu Budage no mu Bubiligi ariko bo, hari abavuga ko batishimiye ko  atabahaye umwanya ngo baganire ku mupira w’amaguru mu Rwanda muri iyi minsi ubwo yari i Burayi nk’uko babitangarije umwe mu banyamakuru b’imikino bo mu Rwanda.

Nzamwita avuga ko Jimmy Gatete yababwiye ko yifuza gutoza mu Rwanda kandi ngo FERWAFA izabimufashamo.

Uyu muyobozi wa FERWAFA, ukunze kutavugwaho rumwe, avuga ko impamvu bariya bakinnyi aribo bahereweho bahabwa ayo mahirwe ari uko ari bamwe mubakinnyi bagize amateka mu Rwanda kandi bakiri bato ku buryo mu minsi iri imbere aribo bazaba bafasha mu gutoza no kwigisha umupira w’amaguru mu Rwanda

Nzamwita avuga ko usibye gusura aba batoza bari mu mahugurwa mu gihugu cy’Ubudage  yanaganiriye n’abayobozi b’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ku bufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • None se ko yagiye kwiga buvuga ko azaba yabimenye? Ntibyari bikwiye ko bategereza akabanza akagaragaza ubushobozi! Ahaaaaaa….

  • Turabishimiye Olivier na Gatete bakoreye igihugu cyabo kandi bazaze bafashe abayobozi ibya ruhago!turabakunda cyane.

  • Olivier Gatete kalibu iwanyu turabakunda!

  • Mana we ikimenyane cya de gaule!!! Ababishinzwe Bareke ko atariko yavuye Burundi haaaaa

  • Nkawe uvugango ikimenyane cya de gaule ubona kuva u Rwanda rwabaho undi mukinnyi w’ umuhanga rwagize urenze Gatete ari uwuhe keretse Muvala kandi nawe ntiyagejeje aha gatete ahubwo abateguye iyi gahunda ni abahanga kuko noneho batongeye gushyiramo abanyecongo.

  • mwiyibagije deance ya Desire Mbonabucya?

  • De Gaulea ashyinzwe iki?yaretse abo basaza bivugire icyo bashaka kuzageraho,we akibanda gukemura ibibazo bya FERWAFA??

Comments are closed.

en_USEnglish